Abatuye Karongi no mu turere baturanye baraye bitabiriye iraswa ry’umwaka, bikaba bibaye ubwa mbere mu mateka y’aka Karere.
Abo baturage bavuga ko Akarere kabo gasanzwe ari ak’ubukerarugendo bityo ko kuba harasiwe ibishashi byerekana ko n’abandi babona ko ubwo bukerarugendo bukwiye gukomeza kwitabirwa.
Hari uwagize ati: “Hano tubonye ibyiza, turakangurira abantu kurushaho kuza gusura Karongi.”
Karongi ni Akarere gakikijwe n’ikiyaga cya Kivu, ibintu bituma kaberana n’ubukerarugendo.
Ibi byatumye kubakwamo Hoteli 14 zishobora no kwiyongera.
Ntwali Janvier uhagarariye abafite za Hoteli muri aka Karere yabwiye RBA ko mu mwaka wa 2025 bungutse bifatika.
Avuga ko ababasuye barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.
Ntibitura Jean Bosco uyobora Intara y’Uburengerazuba avuga ko ibigerwaho muri ako gace biterwa ahanini n’uko gatekanye.


