Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Superintendent of Police Hamdun Twizeyimana yabwiye Taarifa Rwanda ko uwarashwe yari umujura ruharwa, akaba yarashwe ubwo yari agiye kwereka Polisi aho yakoreye icyo cyaha hanyuma ashaka kwiruka araswa mu cyico.
Uwo musore witwa Eric Duukuzumuremyi yarashwe kuri uyu wa Gatatu arasiwe ahitwa Cyunuzi mu Murenge wa Gatore muri Kirehe.
Polisi ivuga ko yarebye mu madosiye y’uyu musore isanga yari ruharwa mu kwiba.
SP Twizeyimana ati: “No mu kwezi kwa Gatandatu yarekuwe muri gereza na bwo yarafungiwe ubujura.”
Tariki 02, Mutarama, 2026, bivugwa ko yateze umumotari mu gishanga cya Cyunuzi, amwambura moto asiga amwishe, nyuma Polisi n’abaturage baramushakisha aza kuboneka.
Nyuma rero nibwo Polisi yamujyanye aho byakekwaga ko yakoreye kiriya cyaha ngo ayereke aho ari ho neza neza.
SP Twizeyimana ati: “Uyu munsi[…] mu gitondo nibwo yagiye kwereka Polisi ahantu abika ibyo yibye bitandukanye, kumbi wari umugambi wo kugira ngo atoroke, arirukanka, yirutse baramurasa.”
Yabwiye Taarifa Rwanda ko uwarashwe yari asanzwe atuye muri Kirehe, gusa ubujura yari akurikiranywaho yabukoreraga muri Kayonza, Kirehe na Nyagatare.
Uwo yishe yitwaga Nsengiyumva Emmanuel akaba yari afite imyaka 23 y’amavuko.
Yafunzwe kenshi ariko inshuro eshatu nizo yagejejwe muri gereza, ubwo aherukamo hari muri Kamena, 2025.
Nta kindi yibaga kitari moto, akajya kuzigurisha ndetse Polisi yabwiye Taarifa Rwanda ko yamufatiye i Nyagatare agiye kuyigurisha n’abakiliya yari yahabonye, abo bakaba ari bo bamutanze arafatwa.
Polisi ishimira abaturage, n’abamotari batanga amakuru ku gihe, ikavuga ko kwiba ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo ko abatekereza ko batungwa n’ubujura babireka, bagashaka ibindi bakora kuko bihari.
Abaturage barashishikarizwa gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe kare.


