Polisi y’Ubufaransa iri gushakisha abantu baraye bibye imirimbo y’agaciro bakuye mu nzu ndangamurage yitwa Musée de la Louvre ikaba iya mbere isurwa kurusha izindi ku isi.
Iperereza ryagaragaje ko abo bajura bibye imirimbo umunani ifite agaciro kanini mu madolari ya Amerika($) ikaba irimo ikozwe mu mabuye y’agaciro nka diyama na emeraude.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 19, Ukwakira, 2025 ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo, nibwo ubu bujura bwabaye, hakaba hari hashize igihe gito abakozi ba Musée batangiye akazi.
Abavugwa ubwo bujura baje bari mu modoka ari bane binjira mu gikari ahateganye n’umugezi wa Seine, ari nawo uzwi cyane muri iki gihugu.
Bahageze baparitse imodoka bafata urwego rwari ruziritse kuri iyo modoka burira bagana kuri etaje ya mbere.
Babiri muri bo bamennye ikirahure bakoresheje icyuma cyakoreshaga amashanyarazi abikwa muri batterie babona kwinjira.
Bakinjira bahise bagwa gitumo abashinzwe kuharinda, babasaba kuva aho hantu, abandi batora imirimbo yari mu kabati kari aho barangije baranduruka.
Ibyuma bishinzwe gutabaza byarasakuje, abarinzi batabaza Polisi ngo ize irebe ibibaye.
Minisiteri y’umuco mu Bufaransa yasohoye itangazo rivuga ko abo bajura bahutiye gutwika imodoka bari bazanye mu rwego rwo kugira ngo umwotsi n’umuriro bize kubafasha gucika ariko abashinzwe umutekano babakoma imbere.
Bamaze kubona ko byanze, buriye moto zo mu bwoko bwa scooters bari bazanye muri iyo modoka bariruka.
Minisitiri w’Umuco witwa Rachida Dati yabwiye TF1 ko amashusho bahawe n’ubuyobozi bw’iriya nzu ndangamurage yerekana abantu bari baje bipfutse mu maso bamena ibirahure aho iriya mirimbo yari ibitse barayifata barasohoka.
Ati: “Baje batuje, binjira muri kiriya cyumba bakora ibyo bakora barangije barasohoka. Nta muntu bakomerekeje kandi iyo ubireba ubona ko babikoze biteguye neza, kinyamwuga.”
Minisitiri Dati avuga ko abo bajura bari bateguye neza igikorwa cyabo ku buryo basohotse batwika imodoka yabo birapfuba ariko barangije bafata moto nazo bari baje bitwaje barigendera.
Mugenzi we ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu witwa Laurent Nuñez yabwiye Radio yitwa France Inter ko buriya bujura bwamaze iminota irindwi gusa.
Ibintu byibwe ni imikufi ihenze ikozwe muri diyama y’ubururu bita diadems necklaces, amaherena y’igiciro n’imitako abagore bomeka ku makote cyangwa amakanzu bita brooches.
Ibyibwe bifite agaciro kadashingiye gusa kubyo bikozwemo ahubwo gashingiye no ku gihe byakorewe kuko ari ibyo mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 19, bimwe bikaba byarambarwaga ibwami.
Umwe mu mitako yomekwa ku ikote cyangwa ikanzu wibwe wari uwa Eugénie, uyu akaba yari umugore w’umwami w’abami w’Ubufaransa Napoleon III.
Urundi runigi rwibwe rukozwe mu ibengeza bita emerald ndetse n’amaherena byari iby’umwamikazi witwaga Marie Louise.
Indi mitako yibwe ni uw’umwamikazi Marie-Amelie n’umwamikazi Hortense kandi iyo yose yari iriho imitako ya diyama.
Icyakora ubwo abajura birukaga bahunga, hari imwe muri iyo mitako bataye nubwo imyinshi ari iyo bashoboye gucikana.
Musée du Louvre niyo ya mbere nini no mu buso kuko iri ku buso bwa metero kare 72 735.
Ikurikirwa n’indi yo mu Burusiya bita Musée de l’Ermitage iri ku buso bwa metero kare 66 842 hagakurikiraho iyo mu Bushinwa bita Musée national de Chine.
Musée du Louvre ibitse ibintu by’agaciro byaranze Uburayi mu gihe cy’ibinyejana umunani.
Irimo kandi ibindi byaranze ubwami bwo muri Aziya y’Uburasirazuba, ibyaranze Misiri, Roma, Ubugereki, ibice byahahoze hitwa étrusque( ni mu Butaliyani bw’iki gihe) n’ahandi ku isi.
Ibitse kandi ibyaranze idini rya Islam n’irya Gikirisitu mu gihe cy’amateka bita Igihe Rwagati(Moyen Âge-Middle Ages) kugeza mu mwaka wa 1848.


