Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 December 2025 4:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Télésphore Ndabamenye yemeje ko Umuryango(Association) The National Seed Association of Rwanda (NSAR) ari wo ufite uburenganzira bwo kwita ku mbuto zituburirwa mu Rwanda.

Itangazo Taarifa Rwanda yabonye Ndabamenye yasinye Tariki 12, Ukuboza, 2025, rivuga ko ubuzima gatozi uyu muryango wahawe binyuze mu igazeti ya Leta yasohotse Tariki 19, Nzeri, 2016 ikagira Nomero 38 ari bwo buwuha ubwo burenganzira mu buryo budasubirwaho.

MINAGRI ivuga ko NSAR ifite uburenganzira bwo kwita ku mbuto n’uruhererekane rw’imitunganyirize yayo, uwo muryango ugahuriza hamwe abakora muri uru rwego baba abakora ku ruhande rwa Leta n’urw’abikorera ku giti cyabo.

Inshingano yawo ni ugufasha abahinzi kubona imbuto zitubuwe kandi zihagije.

Ubuyobozi bwa MINAGRI bwemeza ko bukomeza gushyigikira Umuryango NSAR kugira ngo ushobore gushyira mu bikorwa gahunda yawo y’imyaka irindwi yiswe ‘Strategic Roadmap for Rwanda Seed Industry 2030.’

Igamije ko muri icyo gihe, uyu muryango uzaba warafashije urwego rw’abikorera ku giti cyabo gutubura imbuto zihagije kandi zifite ibisabwa byose ngo zigirire akamaro abahinzi b’u Rwanda n’abo mu bindi bihugu.

Mu kurangiza iyo baruwa, Ndabamenye yanditse ati: “Bityo rero, MINAGRI yemera ko NSAR ari yo ‘yonyine’ yemerewe kuba Umuryango uhuriza hamwe abakora mu rwego rwo gutubura imbuto. Izayiha ubufasha bwose izaba ikenewe kugira ngo urwego rwo gutubura imbuto rugirire akamaro u Rwanda n’ahandi ku isi.”

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko Taarifa Rwanda imenyesheje abasomyi ko uwahoze ari Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mark Bagabe Cyubahiro yashatse gusenyera ibigo byari bisanzwe mu by’imbuto mu kigo bivugwa ko yari afitemo ijambo.

Ni ikibazo cyabaye mbere y’uko akurwa muri Guverinoma binyuze mu itangazo rya Minisiteri y’Intebe agasimbuzwa Dr. Télésphore Ndabamenye.

 

TAGGED:CyubahirofeaturedImbutoMINAGRINdabamenyeNSAR
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Australia: Abantu 12 Biciwe Mu Gitero Cyagabwe Ku Bari Bitabiriye Umunsi W’Abayahudi
Next Article Ibya Rayon Sports Bikomeje Kuyoberana Nyuma Yo Gutsindwa Na Bugesera FC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuyobozi Mu Ngabo Za Jamaica Yasuye RDF Ikorera Muri Iki Gihugu

Gukosoza Amakosa Mu Irangamimerere Biracyari Ikibazo Ku Irangamuntu Koranabuhanga

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu mahanga

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?