Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Télésphore Ndabamenye yemeje ko Umuryango(Association) The National Seed Association of Rwanda (NSAR) ari wo ufite uburenganzira bwo kwita ku mbuto zituburirwa mu Rwanda.
Itangazo Taarifa Rwanda yabonye Ndabamenye yasinye Tariki 12, Ukuboza, 2025, rivuga ko ubuzima gatozi uyu muryango wahawe binyuze mu igazeti ya Leta yasohotse Tariki 19, Nzeri, 2016 ikagira Nomero 38 ari bwo buwuha ubwo burenganzira mu buryo budasubirwaho.
MINAGRI ivuga ko NSAR ifite uburenganzira bwo kwita ku mbuto n’uruhererekane rw’imitunganyirize yayo, uwo muryango ugahuriza hamwe abakora muri uru rwego baba abakora ku ruhande rwa Leta n’urw’abikorera ku giti cyabo.
Inshingano yawo ni ugufasha abahinzi kubona imbuto zitubuwe kandi zihagije.
Ubuyobozi bwa MINAGRI bwemeza ko bukomeza gushyigikira Umuryango NSAR kugira ngo ushobore gushyira mu bikorwa gahunda yawo y’imyaka irindwi yiswe ‘Strategic Roadmap for Rwanda Seed Industry 2030.’
Igamije ko muri icyo gihe, uyu muryango uzaba warafashije urwego rw’abikorera ku giti cyabo gutubura imbuto zihagije kandi zifite ibisabwa byose ngo zigirire akamaro abahinzi b’u Rwanda n’abo mu bindi bihugu.
Mu kurangiza iyo baruwa, Ndabamenye yanditse ati: “Bityo rero, MINAGRI yemera ko NSAR ari yo ‘yonyine’ yemerewe kuba Umuryango uhuriza hamwe abakora mu rwego rwo gutubura imbuto. Izayiha ubufasha bwose izaba ikenewe kugira ngo urwego rwo gutubura imbuto rugirire akamaro u Rwanda n’ahandi ku isi.”
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko Taarifa Rwanda imenyesheje abasomyi ko uwahoze ari Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mark Bagabe Cyubahiro yashatse gusenyera ibigo byari bisanzwe mu by’imbuto mu kigo bivugwa ko yari afitemo ijambo.
Ni ikibazo cyabaye mbere y’uko akurwa muri Guverinoma binyuze mu itangazo rya Minisiteri y’Intebe agasimbuzwa Dr. Télésphore Ndabamenye.


