Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iramenyesha ko yahagaritse by’agateganyo ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd mu gihe cy’amezi atatu ni ukuvuga ubaze uhereye tariki ya 23 Mutarama 2026.
Impamvu Banki iyobora amafaranga y’u Rwanda itanga, ni uko icyo kigo kidakurikiza inshuro nyinshi ibisabwa n’amategeko agenga uru rwego.
Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku ngingo ya 34(e) y’Amabwiriza No 74/2023 agenga abatanga Serivisi zo Kwishyura.
Mu gihe iki gihano kugenewe gukurikizwa, Mobicash Rwanda Ltd ntiyemerewe gutanga serivisi zose zo kwishyura cyangwa kwakira amafaranga mashya y’abakiliya.
Abakiliya bose basanzwe bakoresha Mobicash bazakomeza kugira uburenganzira busesuye ku mafaranga yabo kandi bashobora gukomeza kuyabikuza cyangwa kuyahindura.
Ibi bikorwa bizakorwa bikurikiranwa na Banki Nkuru y’u Rwanda mu rwego rwo kurinda abakiliya no gutuma ibikorwa bigenda neza kandi mu mucyo.
Abakiriya barashishikarizwa gukoresha izindi sosiyete zitanga serivisi zo kwishyura zifite impushya ziboneka ku isoko ry’imari.
Urutonde rwose rw’abatanga izo serivisi bafite impushya rushobora kuboneka ku rubuga rwa BNR: https://www.bnr.rw/paymentsystem
Itangazo rya Banki nkuru y’u Rwanda ryasinywe na Guverineri wayo Soraya M Hakuziyaremye riri kuri X rivuga ko iki cyemezo kiri mu murongo wayo wo gukomeza kubungabunga urwego rwo kwishyura rutekanye, rukora neza kandi rwizewe mu Rwanda.


