Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MTN Rwanda Yasabye Kongererwa Igihe Ntarengwa Yahawe Na RURA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

MTN Rwanda Yasabye Kongererwa Igihe Ntarengwa Yahawe Na RURA

admin
Last updated: 28 October 2021 4:01 pm
admin
Share
SHARE

MTN Rwanda yatangaje ko yateye intambwe ikomeye mu gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu itumanaho ryayo, ariko hakenewe igihe cyisumbuyeho kugira ngo bikemuke mu buryo bwa burundu.

Inama y’ubutegetsi ya RURA ku wa 19 Kanama 2020 yategetse MTN Rwanda ko kugeza ku wa 30 Ugushyingo igomba kuba yakemuye ibibazo byagaragajwe muri serivisi itanga, bitabaye ibyo igafatirwa ibihano birimo no gucibwa amafaranga.

Ni ibibazo byakunze kugarukwaho birimo ko kubona ihuzanzira (network/réseau) byagoranaga, wahamagara umuntu bakakubwira ko nimero ye itabaho kandi isanzwe ikoreshwa cyangwa mwaba murimo kuvugana bigacikagurika, kimwe na internet igenda buhoro.

RURA yasabye MTN gukemura ibibazo byose “bitarenze tariki 29 Ukwakira 2021 mu Mujyi wa Kigali, bitarenze tariki 30 Ugushyingo 2021 ahasigaye hose mu gihugu.”

Yakomeje iti “Iyi ngengabihe nitubahirizwa, hazafatwa ibindi bihano birimo gucibwa amafaranga bizahita bikurikizwa.”

Mu gihe itariki ntarengwa yatanzwe ku rwego rw’Umujyi wa Kigali ibura amasaha make ngo irangire, Umuyobozi ushinzwe tekiniki muri MTN Rwanda, Eugene Gakwerere, yavuze ko basanze kugira ngo barangize ikibazo mu Mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, hakenewe kongerwamo iminara 34.

Mu kiganiro ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Gakwerere yavuze ko kugira ngo bikorwe hari impushya zigikenewe, ariko ku buryo bitinze byarangirana n’ukwezi kwa gatatu k’umwaka utaha.

Yakomeje ati “Kugeza ubu nibura kuri 80% byarakemutse muri Kigali.”

Ku rwego rw’Intara, igenzura rya MTN ngo ryerekanye ko hakenewe kongerwamo iminara isaga 100.

Ni igikorwa gihenze kuko ngo umunara umwe ushobora gutwara guhera ku $50,000, ni ukuvuga asaga miliyoni 50 Frw.

Ni ibikorwa ngo bikeneye igihe nibura kiri hagati y’amezi atandatu n’arindwi, ku buryo bari mu biganiro na RURA basaba kongererwa igihe.

Hari byinshi byakozwe

Gakwerere yavuze ko bakomeje gukemura ibibazo birimo kuba warahamagara umuntu bikanga, mwavugana bigacika, ahantu hamwe hataba ihuzanzira na internet igenda buhoro, ku buryo ubu ibintu bimeze neza.

Yavuze ko babikemuye binyuze mu kongera iminara hirya no hino mu gihugu, hashyirwa igera ku 103.

Hanongerewe ubushobozi bw’iminara isanzwe igera ku 180, hanongererwa ubushobozi bw’indi 82 ikorana na smartphones.

Ku bijyanye na internet, MTN Rwanda ivuga ko yagerageje kongera ubushobozi bw’imiyoboro iyigemura mu Rwanda inyuze munsi y’ubutaka.

Gakwerere ati “Twongereye ubushobozi bwa 50% ku nzira ica muri Uganda na Kenya, tunongera 50% ku bushobozi bw’inzira ica muri Tanzania ku buryo tugize ikibazo ku muyoboro umwe, abakiliya bacu nta kibazo bagira.”

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi yavuze ko bashishikajwe cyane na serivisi zihabwa abakiliya, kandi bazakomeza guharanira ko zinozwa nk’ikigo gifite abakiliya benshi mu gihugu.

Ati “Intego yacu ni uko abantu bose bagerwaho n’umuyoboro wacu kandi bakabona serivisi nziza zijyanye n’umubare w’abakiliya bacu ukomeza kuzamuka.”

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi

Iki kigo kivuga ko kugeza mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka cyari ifite abafatabuguzi miliyoni 6.4, bangana na 62% by’isoko ry’itumanaho mu Rwanda.

Muri abo bakiliya, miliyoni 2 bakoresha internet, miliyoni 3.7 bagakoresha serivisi za Mobile Money.

Umuyobozi ushinzwe tekiniki muri MTN Rwanda, Eugene Gakwerere
Umuyobozi ushinzwe imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yitabiriye iki kiganiro

TAGGED:Eugene GakwererefeaturedMTN RwandaRURA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakiliya Ba COGEBANQUE Barahamagarirwa Kuyoboka Airtel Money
Next Article RIB Yafunze Hakuzimana Abdou Rashid Ashinjwa Guhakana Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?