Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 November 2025 3:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Byabereye mu Karere ka Nyanza.
SHARE

Mu Mudugudu wa Rukari, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana muri Nyanza haravugwa ifungwa rya nyiri akabari wafashwe n’inzego z’umutekano ubwo yajyaga kuzibwira ko yasanze umurambo w’umukecuru mu bwiherero bw’akabari ke.

Ababonye uwo mukecuru bwa mbere bavuga ko basanze yaguye muri uwo mwobo acuramye ‘bigakekwa’ ko yajugunywemo.

Yari ari mu kigero cy’imyaka 66, bikavugwa ko yahuye n’ako kaga ubwo yari agiye yo kwica akanyota.

Umukecuru bikekwa ko yari yagiye kunywera mu kabari, yasanzwe mu bwiherero bwako yapfuye umurambo we ucuramye bikekwa ko yishwe.

Ni mu Murenge wa Busasamana

Ibye kandi byamenyekanye ahagana saa sita z’ijoro ryakeye nk’uko umwe mu babibonye yabibwiye itangazamakuru.

Ubuyobozi bw’aho byabereye bwabwiye umunyamakuru wa UMUSEKE ukorera muri Busasamana ko nyiri akabari yafunzwe ubwo yajyaga kubibwira inzego zishinzwe umutekano w’Abanyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yavuze ko uwo mukecuru witwaga Mukarwego Hosiana.

Ati: “Inzego z’umutekano n’ubuyobozi zahageze dusanga ari umukecuru, umurambo we ucuritse mu bwiherero.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi we yabwiye Taarifa Rwanda ko hari abantu batanu bafashwe barimo abasangiye n’uwo mukecuru, bakaba bakekwaho uruhare runaka mu rupfu rwe.

Mu gihe inzego ziri guperereza ngo zigire byinshi zibimenyaho, umurambo wavanwe muri ubwo bwiherero ujyanwa ku bitaro bya Nyanza.

CIP Kamanzi asaba abaturage kureka urugomo cyangwa ibindi byaha, akabasaba kandi gukomeza gutanga amakuru akenewe ngo abagizi ba nabi bafatwe.

Yafashe mu mugongo abo mu muryango wwa nyakwigendera, abizeza ko iperereza rizakomeza abagize uruhare muri ibyo byose bakazagezwa mu butabera.

TAGGED:NyanzaUbwihereroUmukecuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam
Next Article Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?