Umunyarwandakazi Sonia Rolland wigeze kuba Miss France yakoze ubukwe n’umugabo we babanaga, uyu nawe uri mu byamamare kuko ari umunyarwenya ukundwa kuri televiziyo mu Bufaransa.
Roland yabwiye Paris Match ko yakunze Guillaume mu gihe kirekire ndetse ngo yahoraga amusaba ko basezerana imbere y’imbaga undi akabigendamo gake, ubu imyaka ibaye 20.
Ati: “ Muri icyo gihe cyose, twabanaga neza, ariko ibyo gusezerana yabigendagamo biguru ntege. Ubanza abagabo ibi bintu bibanza kubagora.”
Urukundo rwabo rwatangiye mu mwaka wa 2000 ariko bakomeza kubana bya gicuti, bitari iby’abashakanye mu buryo bw’amategeko.
Uyu Munyarwandakazi uvanze n’Umufaransa yari asanganywe abana babiri b’abakobwa, umwe yabyaranye na Christophe Rocancourt witwa Tess hari mu mwaka wa 2007 n’undi mukobwa witwa Kahina wavutse mu mwaka wa 2010 amubyaranye na Jalil Lespert.

Ntiyigeze akomeza kubana nabo, biramukurikirana kugeza ubwo aje kubona uwo avuga ko umutima we wakunze bya nyabyo.
Asobanura ko yamukundiye ko mu mubano wabo, atigeze akagatiza ngo amuhozeho ijisho, kandi ibyo ngo abikunda kubi.
Kubera umurimo we wo gukina filimi, Sonia Rolland avuga ko umugabo utamufuhira ari we mwiza.
Amushimira kandi ko yita ku bakobwa be, akabakundira ko babwawe n’umugore yakunze kandi umwubaha.
Sonia Rolland yavutse ku Munyarwandakazi n’Umufaransa, hari Tariki 11, Gashyantare, 1981.
Mu mwaka wa 2000 nibwo yabaye Miss w’Ubufaransa.