Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 November 2025 1:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Akenshi inkubi izana n'imvura nyinshi.
SHARE

Inkubi abahanga mu bumenyi bw’isi bise Kalmaegi ikomereje urugendo muri Vietnam nyuma yo gusiga Philippines mu marira menshi kubera abantu 114 yishe isiga ihombeje benshi.

Iyi nkubi yafashe inzu, iminara, amapoto n’ibindi bikorwaremezo byo muri imwe mu mijyi ya Philippines irabyararika ku buryo hari aho icyahoze ari umujyi ubu cyabaye itongo nk’uko BBC yabyanditse.

Ubu ikomereje muri Vietnam aho byitezwe ko izagera ifite umuvuduko urushijeho kuba mwinshi ndetse ubu ubuyobozi bwategetse ko ibibuga bitandatu by’indege biba bihagaze gukora.

Muri Vietnam ihageze isanga n’ubundi igihugu kiri mu bibazo cyatewe n’imvura ihamaze iminsi yatumye havuka imyuzure ku buryo amazi yazamutsemo metero umunani.

Minisitiri w’Intebe wa Vietnam wungirije witwa Tran Hong Ha yasabye abayobozi gufata ingamba zihuse mu kureba uko abantu bahungishwa iyo kabutindi itaragera mu gihugu.

Imvura ihamaze iminsi yatumye inzuzi zuzura ziteza imyuzure n’inkangu zikomeye ndetse hamwe mu hantu hasurwaga naba mukerarugendo hakomeye hitwa Hue na Hoi An hangiritse kubera iyo myuzure.

Aho ni hamwe mu hantu hashyizwe mu bigize umurage w’isi bikozwe na UNESCO.

Muri iki gihe kandi Vietnam imaze gupfusha abantu 35 bazize icyo cyiza, mu gihe inkangu 150 zimaze kuriduka hirya no hino mu gihugu, inzu 1000 zirasenyuka.

TAGGED:featuredInkubiPhilippinesUmwuzureVietnam
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare
Next Article Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?