Pyramids FC yo mu Misiri yaraye igeze i Kigali ije gukina na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.
Yazanye bamwe mu bakinnyi bakomeye bayo barimo Fiston Mayele, Blati Touré, Ibrahim Adel n’abandi.
Iyo kipe isanzwe ifite igikombe giheruka, iyi ikaba ari inshuro ya gatatu yikurikiranya igiye gukina na APR FC kandi muri izo nshuro zose Pyramids yatsindaga APR FC.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo umukino w’aya makipe uzaba, ubere kuri Kigali Pelé Stadium, hazaba ari saa munani z’amanywa.
Umukino wo kwishyura uzabera i Cairo mu Misiri, Tariki ya 5, Ukwakira, 2025.