Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RDF na Polisi Bari Guha Abatuye Sudani Y’Epfo Uburyo Bwo Kwirinda Malaria
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

RDF na Polisi Bari Guha Abatuye Sudani Y’Epfo Uburyo Bwo Kwirinda Malaria

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 October 2025 9:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ingabo z'u Rwanda na Polisi mu gufasha ababa muri iyi nkambi kwirinda Malaria.
SHARE

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri Sudani y’Epfo mu kuhagarura amahoro no kuhacunga umutekano, bakora ibirenzi ibyo kuko bafasha impunzi ziba mu nkambi ya Mangateen kwikiza ibyabatera malaria.

Sudani y’Epfo ni igihugu gishyuha ariko kijya kigwamo imvura nke bityo imibu itera malaria igakunda kuhaboneka.

Nk’uko bisanzwe n’ahandi mu bihugu bitaragira amajyambere akataje, abagore batwite n’abana nibo bakunze kwibasirwa n’iyi ndwara yica.

Nyuma yo kubafasha kuba mu nkambi nta masasu bumva ngo abakure umutima, ubu ingabo z’u Rwanda na Polisi barakorana n’inzego zigenzura iyo nkambi n’ubuyobozi bw’aho iherereye ngo bakureho ibidendezi n’ibindi bintu imibu yororokeramo.

Ingabo z’u Rwanda na Polisi bari mu mutwe woherejwe mu butumwa bw’amahoro muri kiriya gihugu witwa UNMISS.

Mu gufasha abatuye iriya nkambi kutarwara malaria, bafatanya n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu ndetse n’Umuryango wita ku buzima SHF (Society for Family Health).

Uretse kubafasha gutema ibihuru no gukuraho ibishingwe bishobora kuba indiri y’imibu, hatanzwe n’ibikoresho byica cyangwa bikurukana imibu.

Colonel  Léodomir Uwizeyimana uyobora  ingabo z’u Rwanda ziri muri batayo Rwanbatt-3, akaba ari nawe uyobora abasirikare b’Abanyarwanda bari muri UNMISS, yashimye ubufatanye bugaragara hagati yabo n’abaturage.

Uwizeyimana yabwiye abatuye iyo nkambi ko iyo bafashijwe kwirinda imibu ariko ababafashije bamara kugenda bo ntibagire icyo bakora ngo bakomeze kwirinda, ya mibu iragaruka bityo umuhati washyizweho ukaba impfabusa.

Bihura n’ibyo umuyobozi w’iyo nkambi witwa Simon Khan Lok nawe yabasabye by’uko bakwiye kumva ko ubuzima ari ubwabo, ko iyo barwaye malaria bitagira undi bibuza gusinzira.

Inkambi ya Mangateen ituriye Umurwa mukuru, Juba kandi malaria iyivugwamo irambuka ikagera no mu bice bimwe by’uyu mujyi nawo utaratera imbere cyane.

Sudani y’Epfo nayo, muri rusange irwaza malaria nyinshi.

Sudani y’Epfo yahoze ifatanye na Sudani y’Abarabu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye  ryita k’ubuzima, OMS, ryabaruye ko abarenga miliyoni 3,6 muri Sudani y’Epfo banduye malaria mu mwaka wa 2022.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2023 bageze kuri miliyoni 3.8 naho muwa 2024 hagaragara abandi bangana nabo.

babarurwa abangana uku.

Ni indwara ifata benshi kuko mu bantu bose bajya kwivuza mu gihe cy’umwaka, ababa baranduye malaria ari 66,8% by’abarwayi bose.

Abana nibo OMS/WHO ivuga ko barembejwe n’iyi ndwara cyane muri iki gihugu kuko izahaza abafite ubukure bw’amezi atandatu n’imyaka itanu, iki kikaba igice cy’igihe cy’ubuzima bwa muntu k’ingirakamaro cyane mu mikurire ye.

Iyo atitaweho muri iki gihe aragwingira bikazamukukiramo ubuzima bwe bwose, nabwo kandi iyo agize amahirwe ntahagwe!

OMS/WHO ivuga ko abana bo muri Sudani y’Epfo barwaye malaria bavuye kuri 32% mu mwaka wa 2017( ni ukuvuga nyuma y’imyaka itandatu igihugu kibonye ubwigenge) bagera kuri 52.6% mu mwaka wa 2023.

Sudani y’Epfo isa na wa mwana wapfuye mu iterura nk’uko Abanyarwanda baciye umugani.

Nyuma y’imyaka ikabakaba 30 Abirabura bahoze batuye Sudani barwanira ubwigenge, baje kububona mu mwaka wa 2011.

Nyuma y’imyaka ibiri(2013) bahise basubiranamo, intambara irarota hagati ya Perezida Salva Kirr n’uwari Visi Perezida we Riek Machar.

Nubwo bapfaga ubutegetsi, ku rundi ruhande, harimo n’ikibazo cy’amoko kuko Machar wo mu bwoko bw’aba Nuer ntiyumva ukuntu aba Dinka bo kwa Kirr bategeka Perezidansi kandi abenshi batarize.

Kuva mu mwaka wa 2013 kugeza ubu, Sudani y’Epfo ntiratekana bihagije ku buryo yatangira gutekereza politiki zirambye z’amajyambere no kuzishyira mu bikorwa.

TAGGED:IgihuguIntambaraMalariaPolisiRDFSudani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Na Hamas Ntibiri Buhagararirwe Mu Isinywa Rya Burundu Ry’Amahoro Ya Gaza
Next Article Kera Kabaye Ibiribwa N’Imiti Byemerewe Kwinjira Muri Gaza Ku Bwinshi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

Ingingo Z’Ingutu Zitegereje Trump Mu Kumvikanisha Hamas Na Israel 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abanya Israel Ba Mbere Batwawe Na Hamas Barekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Israel: Baritegura Kwakira Trump Nk’Umwami

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kera Kabaye Ibiribwa N’Imiti Byemerewe Kwinjira Muri Gaza Ku Bwinshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?