Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RDF Yatangiye Icyiciro Gishya Ku Rugamba Muri Cabo Delgado
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

RDF Yatangiye Icyiciro Gishya Ku Rugamba Muri Cabo Delgado

admin
Last updated: 16 August 2021 4:17 am
admin
Share
SHARE

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zinjiye mu bikorwa bigamije kuzana amahoro mu buryo burambye muri Mozambique, birimo gusubiza mu nshingano abayobozi bari barahunze Intara ya Cabo Delgado, nyuma yo kubohora umujyi wa Mocímboa da Praia.

Mu kwezi gushize nibwo u Rwanda rwohereje muri Mozambique abasirikare n’abapolisi 1000, mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Umuvugizi wa RDF Colonel Ronald Rwivanga yavuze ko izi ngabo zagiye zifite inshingano eshatu zo guhangana n’umutwe w’iterabwoba wari warigaruriye bimwe mu bice bya kiriya gihugu, kugarura amahoro no gufasha mu kubaka inzego z’umutekano za kiriya gihugu.

Icyiciro cya mbere cy’ubutumwa cyabaye guhangana n’imitwe yitwaje intwaro. Colonel Rwivanga yavuze ko RDF imaze kubohora uduce dukomeye twa Palma na Mocímboa da Praia.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yavuze ko mbere y’ifatwa rya Mocímboa da Praia, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zanyuze mu nzira ebyiri, iya mbere yaturutse mu majyaruguru, ni ukuvuga mu karere ka Palma.

Ingabo zahereye Afungi ari na ko gace kubatswemo umushinga wo gucukura gaz w’ikigo cy’Abafaransa, TotalEnergies uzashorwamo miliyari $20, ariko wakomwe mu nkokora n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.

Ingabo zafashe ako gace, zikomereza mu mujyi wa Quelimane, Maputo (itari umurwa mukuru), Tete, 1 May, zisatira umujyi wa Mocímboa da Praia ndetse zirawufata.

Ni mu gihe ikindi gice cyaturutse Mueda, zifata Awasse, zigera Mutotwe mu bilometero nka 30 uvuye Mocímboa da Praia, baza guhura bafata uwo mujyi.

Col Rwivanga yakomeje ati “Ibyo byose ni ibijyanye n’urugamba. Ubu dukomeje gukuraho ibikorwa byose by’umwanzi muri ako gace, ibyo bijyanye no kugarura umutekano. Dukomeje kwirukana umwanzi mu birindiro byose, ako kazi ni nk’aho karangiye ariko biracyakomeje kuko haracyari abarwanyi bake bagihari.”

- Advertisement -

Yari mu kiganiro na The New Times.

Yavuze ko akazi gasigaye ari ako gushimangira intambwe yatewe mu kwirukana abarwanyi, umutekano ukimakazwa.

Yakomeje ati “Akazi gakurikira ni ugusubiza ibintu mu maboko y’ubutegetsi bwa leta, muzi ko mu minsi ishize guverineri (Valige Taliabo) yasubiye muri Mocímboa da Praia, ibikorwa bya leta bizatangira gukora, dushaka guharanira ko bizaramba, noneho tugakomereza ku nshingano zo kuvugurura urwego rw’umutekano.”

Yavuze ko ibikorwa muri Mozambique birimo kugera ku ntego kubera ko umwanzi yahunze.

Yavuze ko nubwo abarwanyi bavuye mu mijyi bari barigaruriye, nta bwoba bw’uko batangira gukoresha amayeri ya gicengezi baturutse mu ishyamba, kuko iyo mirwanire ari imwe mu yo ingabo z’u Rwanda zitoje.

Yashimangiye ko bizeye ko abarwanyi b’uriya mutwe bagomba gutsindwa uko byagenda kose.

Abarwanyi birukanywe mu bice barimo bahungiye mu mashyamba mu gice cya Mbau.

Imikoranire na SADC

Mu gihe Ingabo z’u Rwanda zari zimaze kubohora imijyi itandukanye, nibwo byatangazwaga ko umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) watangije ibikorwa byawo bya gisirikare.

Colonel Rwivanga yavuze ko buri ngabo zagenewe igice zizakoreramo, ariko imikoranire ari ngombwa.

Ati “SADC iri mu turere tw’amajyepfo twa Pemba, bazajya Mueda, uturere two mu majyepfo. By’umwihariko twe tuzibanda ku bice bya Palma na Mocimboa da Praia nk’uturere tuzaba turebaho cyane. Dufite uduce twihariye, [ariko] tuzakorana nabo.”

“Guhangana n’uyu mwanzi biradusaba gukorana bya hafi n’ingabo za Mozambique na SADC, guhanahana amakuru y’iperereza, gufatanya mu bice dushinzwe, guhanahana amakuru yatuma dukora inshingano zacu neza mu guhangana n’umwanzi mu mpande zitandukanye, ni ingenzi cyane kugira imikoranire hagati y’izi ngabo zose.”

Mu gihe hari abakomeje kunenga uburyo izi ngabo zoherejwe muri Mozambique, Col Rwivanga yavuze ko u Rwanda rwagombaga kwitabira ubutumire bwa Mozambique, bijyanye n’amasezerano rwasinye yo gutabara abasivili.

Ati “Twagize amateka yo gutereranwa n’ibihugu byinshi muri Jenoside, ntabwo twe twiteguye gusubiramo iryo kosa, twiteguye guharanira iyo ntego nubwo hari ababivuga ukundi.”

Biteganywa ko ingabo z’u Rwanda zizataha ari uko zisoje inshingano zazijyanye.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zikomeje gucunga umutekano

TAGGED:Cabo DelgadofeaturedMozambiqueRDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Wa Afghanistan Yahunze
Next Article Imbonerakure Zivugwaho Gutoteza Abahoze Barahungiye I Mahama Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?