Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid, akurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.
Ni ibyaha akekwaho ko yagiye akora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube, aho yafungujeho konti yise Rashid TV.
RIB yakomeje iti “Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.”
Mu magambo aheruka gukoresha yanarakaje benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, aho kwemera ko habaye Jenoside we yavuze ko “Abahutu n’Abatutsi bagiranye ibibazo”.
Byongeye, ngo Kwibuka abazize Jenoside bikwiye kuvaho cyangwa bigahindurirwa isura, kuko bidindiza kwiyunga.
Yakomeje ati “Kwibuka bibe iby’Abanyarwanda bose nta kuvangura, Abahutu nabo bibuke abantu babo, cyangwa se kuveho tujye tugera mu gihe cyo kwibuka tuvuge ngo ni amateka yabaye, ibyo bintu birangire.”
Ku bwe ngo kuvanaho Kwibuka “ntacyo byaba bitwaye, imyaka 27 irashize turi kubyibuka, nta kindi kintu byunguye.”
Byatumye abantu benshi bitabira ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga busaba ko akurikiranwa, kuri hashtag bise #ArrestRashid.
RIB yemeje ko Hakuzimana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.
Yavuze ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko nta we ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko.