Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangarije Taarifa Rwanda ko ku Bunani rwafunze uwitwa Taikun, akaba umunyamakuru kuri TV10 ukurikiranyweho gusagarira abari bashinzwe umutekano mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali cyaberaga mu mbuga ya Kigali Convention Center.
Ubu afungiwe kuri Station ya RIB iri ku Kimihurura.
Akekwaho gukubita no gukomeretsa, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi no gukoresha amagambo arimo ibikangisho, bikavugwa ko yabitewe no gusinda.
Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko ukurikiranyweho urwo rugomo nta karita y’umwuga wa kinyamakuru ‘igezweho’ bita Digital yagiraga.
Urwego rw’ubugenzacyaha rusaba abantu bose kwirinda kunywa ibisindisha birenze urugero kuko biganisha bamwe mu gukora ibyaha.
Rusaba abantu kugira ubworoherane bakarushaho kwirinda ibyaha kuko kunyuranya nabyo, bigira ingaruka.


