Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Yavumbuye Amayeri Akomeye Bakoresha Biba Amadolari 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukunguUmutekano

RIB Yavumbuye Amayeri Akomeye Bakoresha Biba Amadolari 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 October 2025 4:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Dr. Thierry B. Murangira uvugira RIB.
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abaturarwanda kugira amakenga igihe bagana za banki gushaka serivisi zitandukanye zirimo izo kubitsa cyangwa kuvunjisha amafaranga y’amahanga, kuko hari abatekamutwe bashuka bamwe mu baje gushaka izo serivise babizeza inyungu bikarangira babibye.

Hashingiwe ku birego bitandukanye no mu bikorwa byo kurwanya no gukumira ubu butekamutwe, RIB yafashe agatsiko k’abamaze iminsi bakora ubu butekamutwe barimo Nkurunziza John wiyita Shumbusho Sumaile, Dushimiyimana Emmanuel wiyita Christian na Gatongore Issa.

Amayeri bakoresha

Bajya muri banki bakareba umuntu bavuga ko uba usa nudasobanukiwe agiye kubitsa, kuvunjisha cyangwa amaze kubikuza amafaranga.

Umwe aramwegera bisa nkaho ashaka kumusobanuza cyangwa kumuganiriza ku buryo adacyeka ko ari umutekamutwe.

Buri wese muri aka gatsiko aba afite icyo ari bukore ngo bumvishe uwo bashaka kwiba ko nta kibazo cyabo.

Umwe muri bo hari igihe yiyita umuntu utamenyereye mu Rwanda, akitwara nk’ufite amadolari menshi ariko adasobanukiwe ibyo kuvunjisha neza.

Undi yigira nk’ushaka serivisi muri banki, undi akavuga ko nawe aje kuvunjisha kandi ko afite amadolari.

Bakomeza kumuganiriza bakamusaba ko niba bishoboka yabafasha kubavunjira kuri make nawe ukunguka.

Uvuga ko afite amadorali yegera wa muntu umaze kubikuza cyangwa ugiye kubitsa amafaranga y’amanyarwanda ariko akigira nk’aho ataziranye n’abo batekamutwe bandi hanyuma akamwumvisha ukuntu birimo inyungu aramutse yemeye bagafatanya kubavunjira.

Ahita amwereka igifurumba cy’ibibapuro baba barakase neza nk’amadolari hejuru bageretseho inoti nzima y’amadolari ijana.

Uwo batekera umutwe iyo abibonye, yumva ko cya gifurumba cyose ari amadolari nyayo.

Mu byo bamwizeza igihe abaye nk’ugize impungenge ni ukusaba kujya kuvunjisha amwe mu madolari bafite kugira ngo yizere ko ayo bafite yujuje ubuziranenge.

RIB ivuga ko iyo yemeye kubikora bamubwira gufata moto bakajyana ku biro by’ivunjisha (Forex Bureau) aho bavunja byemewe kandi kuri make.

Hanyuma bagahamagara moto za bamwe mu bamotari bakorana muri ubwo bujura bakamusaba ko abaha ayo afite kugira ngo bamwizere nabo bakamuha amadolari bafite cyangwa amanyarwanda.

Kubera ko baba bumvikanye ayo abaha kandi bamenye ayo afite yaraje kubitsa cyangwa kuvunjisha, iyo bageze mu nzira baramucika.

Ikindi nuko bamubwira imyirondoro itandukanye n’iyo bafite mu irangamimerere bagamije guhisha amakuru yabo.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ko abaregwa atari ubwa mbere bakurikiranwe ku byaha nk’ibi.

Ati: “Mu mwaka wa 2018 Gatongore Issa na Dushimiyimana Emmanuel bafunzwe bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bakatirwa imyaka itanu, bafungurwa mu mwaka wa 2023, ubu akaba ari isubiracyaha bakoze.”

“Mu mwaka wa 2024 Nkurunziza John we yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse wose mugihe cy’imyaka itatu azira kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya.”

Umuvugizi wa RIB yasabye n’abandi bose baba barariganyijwe muri ubu buryo gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo cyangwa ibegereye kugira ngo gikurikiranwe.

Asaba abantu bagana Banki bashaka serevisi zitandukanye kujya baba maso bakagira amakenga, bakirinda abantu baza bigize abagizi ba neza bashaka gufasha umuntu cyangwa babizeza inyungu.

Yanashimiye abakomeje gutanga amakuru kuri ubu buriganya kugira ngo ababukora bahanwe.

TAGGED:AmadolariBankifeaturedRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’u Rwanda Zaganiriye N’Iza Uganda 
Next Article REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?