Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RURA Yihanangirije MTN Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RURA Yihanangirije MTN Rwanda

admin
Last updated: 23 August 2021 9:09 am
admin
Share
SHARE

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwahaye MTN Rwanda kugeza ku wa 30 Ugushyingo ikaba yamaze gukemura ibibazo byose biri muri serivisi zo guhamagara, bitabaye ibyo ikazafatirwa ibihano birimo no gucibwa amafaranga.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ukwijujuta kw’abafatabuguzi ba kiriya kigo cy’itumanaho, bakomeje kuvuga ko kubona ihuzanzira (network/réseau) bigorana, rimwe na rimwe wahamagara umuntu bakakubwira ko nimero ye itabaho kandi isanzwe ikoreshwa, cyangwa mwaba murimo kuvugana bigacikagurika.

Icyemezo cy’inama y’ubutegetsi ya RURA cyo ku wa 19 Kanama 2020 kivuga ko uburenganzira MTN Rwandacell PLC yahawe bwo gukorera mu Rwanda buteganya ko igomba gutanga serivisi z’itumanaho, amasaha 24/24 iminsi 7/7.

Kereka gusa igihe habayeho ikibazo gikomeye (force majeure) cyangwa igihe iki kigo cyabanje kubisabira uburenganzira bwanditse butangwa na RURA.

RURA yatangaje ko mu kubazwa kwabaye ku wa 23 Nyakanga 2021, MTN yemeye ko hakiri icyuho mu kunoza imikorere ku ngingo zimwe na zimwe, bikagira ingaruka mu buryo abakiliya babona serivisi.

Byongeye, byaje kugaragara ko MTN Rwanda yarenze ku ngengabihe yo gukemura ibibazo yagaragarijwe muri serivisi mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere, byagaragajwe mu ibaruwa yo ku wa 9 Mata.

Byatumye inama y’ubutegetsi ya RURA ikorana, ibifataho icyemezo ku 19 Kanama 2021.

Imyanzuro igira iti “Urwego Ngenzuramikorere rusabye MTN Rwandacell PLC gukemura ibibazo byose bijyanye n’ihuzanzira bibangamira uburyo bwo guhamagara (ukagerageza bwa mbere bikanga), telefoni ikikuraho cyangwa ijwi rigacika.”

Yakomeje isaba MTN Rwandacell Plc ko igomba no kubahiriza amabwiriza agenga serivisi nziza mu itumanaho rya telefoni ngendamwa, igendeye ku ngengabihe yahawe.

Ikomeza iti “Bitarenze tariki 29 Ukwakira 2021 mu Mujyi wa Kigali, bitarenze tariki 30 Ugushyingo 2021 ahasigaye hose mu gihugu. Iyi ngengabihe nitubahirizwa, hazafatwa ibindi bihano birimo gucibwa amafaranga bizahita bikurikizwa.”

Kugeza muri Kamena 2021, imibare igaragaza ko MTN Rwanda ari cyo kigo gifite abakiliya benshi mu gihugu kuko bagera kuri 6,878,349, ubariye kuri sim card zayo zikora.

TAGGED:featuredibihanoMTN RwandaRURA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibanga Ryo Guterura Ibyuma Ukubaka Umubiri Vuba
Next Article Ibyiciro Bishya By’Ubudehe Bigiye Gutangira Gukoreshwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?