Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusizi: Hafatiwe Uvugwaho Gusiga Yishe Sewabo Wagaba i Rulindo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rusizi: Hafatiwe Uvugwaho Gusiga Yishe Sewabo Wagaba i Rulindo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 December 2025 9:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uyu mugabo w'imyaka 27 yafashwe akurikiranyweho kwica Sewabo wabaga i Rulindo. Ifoto: Imvaho Nshya.
SHARE

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rulindo zakoranye n’iza Rusizi hafatwa umugabo w’imyaka 27 ukekwaho kwica Sewabo witwa Mpamije Jean Marie Vianney.

Uyu mugabo ufungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kamembe ya nyuma yo gufatwa n’Irondo ry’Umurenge wa Kamembe rimusanze yiba ibigori mu murima uri mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi.

Inzego z’umutekano mu Murenge wa Kamembe zabwiye Imvaho Nshya ko ubwo irondo ry’umwuga ryari mu kazi karyo, mu ma saa kumi z’urukerera ryafatiye uwo mugabo mu murima w’ibigori mu gishanga cy’Umudugudu witwa Nkurunziza, Akagari ka Gihundwe.

Yafatanywe umufuka urumi ibilo 25 by’ibigori, afite urwembe mu Mufuka kandi ngo yarukuyemo ashaka kurukebesha umunyerondo wari umufashe.

Bagenzi be baratabaye bararumwaka baramusaka ngo barebe niba nta kindi gikomeretsa afite.

Hari umwe muri bo wagize ati:  “Bahise baduhamagara nk’abashinzwe umutekano mu Murenge. Mu kumusaka twamusanganye agapapuro kariho amazina menshi y’abantu turabahamagara ngo tumenye abo ari bo n’uburyo baziranye.”

Mu gukomeza kubahamagara, baje kugera ku muntu uvuga ko ari Sewabo.

Uwo muntu ngo yabasabye gukomeza gufata uwo muntu kuko yashakishwaga.

Ati: “Hari uwo twagezeho atubwira ko ari Sewabo ukora muri kompanyi ishinzwe umutekano mu Mujyi wa Kigali,  adusaba ko uwo musore ari uwo muri Rulindo, ko tumukomeza kuko ashakishwa kuko yasize yishe Sewabo, akaba umuvandimwe w’uwo ucunga umutekano bari baramubuze.”

Avuga ko bacyumva iyo nkuru babajije umusore akemera ataruhanije kwica Sewabo Mpamije Jean Marie Vianney, wari utuye mu Mudugudu wa Rusura, Akagari ka Nyirabirori, Umurenge wa Tumba, Akarere ka Rulindo.

Uwo musore kandi ngo yafatanyije n’undi muri icyo gikorwa cyo kwica uwo muntu, uwo ubikekaho akaba yitwa Ndagije ucururiza ahitwa ku Kirungu muri Rulindo.

Bivugwa ko bamwishe bamuziza ko yamutanzeho amakuru ko ajya amukubita, ababyumvise bakubita uwo musore nawe ahigira kuzica Sewabo.

Anavuga ko ubwo yamwicaga, uyu Sewabo yari yabanje kurwana na se w’uyu musore witwa Rutayisire Camarade, ntavuga ariko ibyo bapfaga.

Avuga ko nyuma yo kwica Sewabo yahise acikira i Rusizi, akaba yararaga aho abonye mu bigunda no mu mirima y’ibigori ari ho yaboneye n’ibyo yibaga.

Abajijwe igihe yiciye uwo muntu n’uburyo yamwishe, uyu musore yagize ati: “Kuko Datawacu yibanaga, kugira ngo atazankeka nabanje kubana nawe icyumweru cyose nk’umwana mu rugo aranyizera. Ibyo kuba yaranshinjaga kumukubita nanjye bakankubita n’akababaro natewe n’uko bankubise abona ko kashize, no kuba yarwanye na Papa abona ko bitambabaje? dukomeza kubana mu nzu ye.”

Mu kumwica ngo yakoresheje ishoka, hakaba hari tariki 06, Ukuboza, 2025.

Yarakomeje ati: “…Mfatanyije n’uwo Ndagije nari nahazanye nk’inshuti yanjye Datawacu abona nta kibazo. Nkimwasa iyo shoka naketse ko atahwanye, yasakuza ngafatwa, mushyira supagulu( Super glue) mu kanwa, ndafatanya tumukururira mu gikoni tumutwikisha ibikori by’inturusu, n’imyenda twari twabanje kuhasasa.”

Avuga ko bagikora ayo marorerwa yigiriye inama yo guhungira i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) aciye i Rusizi.

Asobanura ko yateze imodoka ageze muri Gare ya Rusizi, kubera umunaniro mwinshi n’igihunga yari afite, no kutahamenya asinzirira muri gare, igikapu yari afite cyarimo imyambaro n’ibyangombwa bye barakimwiba, abura uburyo yajya i Bukavu, atangira kwihishahisha mu Mujyi wa Risizi.

Avuga ko yashakishije inzu abamo ngo ajye akora ubukarani cyangwa indi mirimo muri uyu mujyi hanyuma nijoro yibe ariko aho ayibonye bakamubwira ko batamucumbikira nta byangombwa afite, ubu akaba yari amaze ukwezi hafi n’igice mu ruzerero.

Kugeza ubu rero, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu Karere ka Rusizi zatangiye gukorana n’iz’Akarere ka Rulindo, ngo uyu musore agezwe aho yakoreye icyaha abiryozwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Panuel, avuga ko uyu musore uvuga ko yagarukiye mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, yafatiwe mu murima w’ibigori byari mu gishanga cy’Umudugudu wa Nkurunziza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe.

Sindayiheba baje gushakisha amakuru kuri uwo musore baza gusanga akomoka muri Rulindo kandi ko yahunze ko yise Sewabo.

Ati: “… Ibyo byose biri mu iperereza no guhuza amakuru n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo ngo ibye bimenyekane neza kurushaho.”

Yabwiye n’abandi batekerezaga ko bakora ibyaha mu tundi Turere bagahungira i Rusizi kutabyemera gutyo kuko bitaborohera.

TAGGED:GuhungaInzegoIshokaKwicaRulindoRusiziSewaboUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abavoka Basaba Ruswa Batokoza Ubutabera- Mukantaganzwa
Next Article Umunya Iraq Wahoze Ari Impunzi Yatorewe Kuyobora UNHCR
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

You Might Also Like

Mu Rwanda

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?