Nkindi Patrick wahoze ari umunyamakuru wa Energy Radio mu Karere ka Musanze avuga ko bidatinze ari bushinge radio ye mu Karere ka Rwamagana.
Yari amaze iminsi atumvikana kuri micro za Energy Radio, akemeza ko yari ahugiye muri izo gahunda zo gushinga iye azita Voice FM nk’uko abyivugira.
Izavugira ku murongo wa FM wa 94.5, ikazabanza kumvikana mu Turere twose tw’Intara y’Uburasirazuba n’ahandi hahegereye
Nkindi ati: “Nibyo. Ngiye kongera kumvikana kuri 94.5 FM, ni radiyo nshya. Ubwo rero urumva ko kuba ari nshya nari mpugiye mu bikorwa byo gutegura uko izakora, aho izakorera n’abazayikoraho.”
Nk’umuntu ukomoka i Rwamagana, Patrick Nkindi avuga ko yasanze ari byiza ko ahashinga radio kugira ngo agire uruhare mu kuhateza imbere.
Yemeza ko yasuzumye asanga abaturage b’i Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Kirehe, Gatsibo, Bugesera n’ahandi bakeneye radio ibafasha kuva mu bwigunge no guteza imbere ibikorwa byabo.
Gutunganya no gushyira ku murongo ibisabwa byose abigeze ku kigero cya 85%, bityo mu minsi mike akazayifungura ku mugaragaro.
Amakuru avuga ko hari abanyamakuru barimo uwa Isango Star mu myidagaduro, uwa Radio Salus n’abandi bazaba aba mbere mu gukora kuri Voice FM.
Mu Ntara y’Uburasirazuba hasanzwe Radio yigenga yitwa Izuba Radio, ariko hanumvikana izindi nka Radio Rwanda.