Umupolisi wari uherutse kwinjira muri uyu mwuga yishwe n’umumotari wamugongeye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza. Yamugonze kuri Noheli mu ijoro ahagana saa saba.
Byabereye mu muhanda w’igitaka uri ahitwa Buhabwa nk’uko umwe muri benewabo w’uwo mupolisi yabibwiye itangazamakuru.
Police Constable( PC) John Habugusenga yagonzwe ari mu kazi ubwo umumotari yamugongaga amuturutse inyuma undi yitura hasi biza kumuviramo urupfu.
Abaturage bahise batabara bamujyana kwa muganga hafi aho ariko biza gukomera bamuzana mu bitaro bya Fayçal agihumeka, ariko arembye apfa kuri uyu wa Gatanu.
Umwe mu baturage babibonye yagize ati: “Abatabaye bahise bamujyana kwa muganga, basanga yaviriye imbere kuko urubavu n’umusaya byari byangiritse.”
Taarifa Rwanda yagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Superintendent of Police Hamdun Twizeyimana ngo agire byinshi abidutangarizaho ariko ubwo iyi nkuru yatambukaga yari ataratuvugisha.
Icyamenyekana nyuma twakigeza ku basomyi.
Icyakora, kuri uyu wa Gatanu Tariki 26, Ukuboza, 2025 yari yatangarije bagenzi bacu ba UMUSEKE ko ayo makuru atari yayamenye.
Ati: “Ntabwo ndayamenya mu kanya ndababwira.”
PC Habagusenga John yari afite imyaka 21 y’amavuko akaba ari mu bapolisi 1,900 baherutse kwinjizwa muri Polisi y’igihugu mu gikorwa cyabereye mu ishuri rya Polisi iri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Iwabo hari mu Mudugudu wa Kibirizi, Akagari ka Rwotso, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza.
Abaye umupolisi wa kabiri wishwe agonzwe kuko mu minsi mike hari undi wagongewe mu Mujyi wa Kigali arapfa.
Yagonzwe n’icyamamare mu kuvanga umuziki, uwo akaba DJ Toxxyk waje gufatwa nyuma y’aho ubwo yari ageze mu Karere ka Karongi ahunga.


