Tigers Basketball Club niyo yegukanye igikombe cya Rwanda Cup bwa mbere mu mateka yayo itsinze REG BBC ku manota 83 kuri 77.
Hari mu mukino wa nyuma iyi kipe yagaragajemo imbaraga kuva mu gace ka mbere kugeza ubwo twose uko ari tune twarangiraga.
Muri utwo twose, Tigers Basketball Club yatsinzemo dutatu naho REG BBC itahana kamwe, iba itsinzwe ityo.
Agace ka mbere yakegukanye ku manota 21 kuri 18 ya REG, aka kabiri ikegukana ku manota 20 kuri 13 ya REG, abakinnyi bajya kuruhuka ari uko bihagaze.
Ubwo bari bavuye yo, REG BBC yikokoye ko igombore, byibura itsinde ako agace kandi yabigezeho kuko yatsinze ku manota 32 kuri 24 nubwo ikinyuranyo cy’ayo Tigers BBC yayirushaga cyagumyemo.
Akenshi gutsinda ikipe yakubanje biragorana kuko iba yamaze kubona aho ufite intege nke.
Umuhati wa REG BBC waje kurangira ubwo yatsindwaga n’agace ka kane, birangirira aho, umukino urangira Tigers BBC ifite amanota 83 kuri 77 iba itsinze ityo!
Ni intsinzi y’amateka kuri Tigers kuko ari bwo bwa mbere itwaye iki gikombe mu mateka yayo no mu mateka y’iri rushanwa muri rusange kuko ryakinwaga ku nshuro ya kabiri.
Mu mwaka wa 2024 nibwo ryatangijwe, rikaba ari ‘ngarukamwaka’.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na Kepler BBC nyuma yo gutsinda ikipe ya APR BBC amanota 74–62.
Mu cyiciro cy’abagore, igikombe cyegukanywe na REG WBBC itsinze APR WBBC ku mukino wa nyuma ku manota 79 kuri 52.
Mu mwaka wa 2024 ubwo ryatangiraga, igikombe cyatwawe na APR BBC mu byiciro byombi, ni ukuvuga icy’abagore n’icy’abagabo.