Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 October 2025 7:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Nibwo bwa mbere itwaye iyi shampiyona. Uyu ni Herve Ukishatse
SHARE

Tigers Basketball Club niyo yegukanye igikombe cya Rwanda Cup bwa mbere mu mateka yayo itsinze REG BBC ku manota 83 kuri 77.

Hari mu mukino wa nyuma iyi kipe yagaragajemo imbaraga kuva mu gace ka mbere kugeza ubwo twose uko ari tune twarangiraga.

Muri utwo twose, Tigers Basketball Club yatsinzemo dutatu naho REG BBC itahana kamwe, iba itsinzwe ityo.

Agace ka mbere yakegukanye ku manota 21 kuri 18 ya REG, aka kabiri ikegukana ku manota 20 kuri 13 ya REG, abakinnyi bajya kuruhuka ari uko bihagaze.

Ubwo bari bavuye yo, REG BBC yikokoye ko igombore, byibura itsinde ako agace kandi yabigezeho kuko yatsinze ku manota 32 kuri 24 nubwo ikinyuranyo cy’ayo Tigers BBC yayirushaga cyagumyemo.

Akenshi gutsinda ikipe yakubanje biragorana kuko iba yamaze kubona aho ufite intege nke.

Umuhati wa REG BBC waje kurangira ubwo yatsindwaga n’agace ka kane, birangirira aho, umukino urangira Tigers BBC ifite amanota 83 kuri 77 iba itsinze ityo!

Ni intsinzi y’amateka kuri Tigers kuko ari bwo bwa mbere itwaye iki gikombe mu mateka yayo no mu mateka y’iri rushanwa muri rusange kuko ryakinwaga ku nshuro ya kabiri.

Mu mwaka wa 2024 nibwo ryatangijwe, rikaba ari ‘ngarukamwaka’.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Kepler BBC nyuma yo gutsinda ikipe ya APR BBC amanota 74–62.

Mu cyiciro cy’abagore, igikombe cyegukanywe na REG WBBC itsinze APR WBBC ku mukino wa nyuma ku manota 79 kuri 52.

Mu mwaka wa 2024 ubwo ryatangiraga, igikombe cyatwawe na APR BBC mu byiciro byombi, ni ukuvuga icy’abagore n’icy’abagabo.

TAGGED:BasketballIkipeIntsinziTigersUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana
Next Article Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?