Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwatangaje ko rwafunze konti 3,465 zakoreshwaga mu icengezamatwara rya za guverinoma mu bihugu bitandatu, harimo izakoreshwaga mu kuvuga neza Perezida Yoweri Museveni wa Uganda n’ishyaka rye National Resistance Movement, NRM.
Kuri uyu wa Kane nibwo Twitter yatangaje ko yafunze izo konti zatahuwe mu bihugu bya Mexico, u Bushinwa, u Burusiya, Tanzania, Uganda na Venezuela.
Yagize iti “Twakuyeho umuyoboro wa konti 418 zakoreshwaga mu bikorwa bihurijwe hamwe bitari ukuri byo gushyigikira Perezida Museveni uri ku butegetsi muri Uganda n’ishyaka rye National Resistance Movement (NRM).”
Ni konti Twitter ivuga ko zakoreshwaga na za Guverinoma mu buryo bwo kwiyoberanya kuko atari izizwi n’abantu bose, zikifashishwa mu gushyigikira ikintu mu buryo bashaka ko cyumvikanamo.
Buri konti yatahuwe muri uwo mugambi hamwe n’ubutumwa bwanditsweho byose ngo byasibwe muri serivisi za Twitter, nk’uko yabitangaje kuri uyu wa Kane.
Muri Mexico hasibwe konti 276 zitari umwimerere zanyuzwagaho amakuru agamije gushyigikira gahunda za leta mu bijyanye n’ubuzima rusange n’amashyaka ya politiki.
Mu Bushinwa, konti nyinshi mu zasibwe ngo zakoreshwaga mu gushyigikira ibikorwa by’ishyaka Chinese Communist Party bijyanye n’uburyo butavugwaho rumwe rifatamo abaturage bo mu bwoko bwa Uyghur, bo muri Leta ya Xinjiang. Muri uwo mujyo hasibwe konti 2,048.
Hari izindi konti 112 zafunzwe zifitanye isano na “Changyu Culture,” ikigo cyigenga ngo gishyigikiwe na Guverinoma ya Leta ya Xinjiang mu Bushinwa.
Mu Burusiya ho hari konti 16 zafunzwe zazize gukwirakwiza amakuru kuri Repubulika ya Centrafrique. Muri iyo gahunda ngo hagendaga hakoreshwa amakuru yanyuzwaga kuri konti z’umwimerere n’izindi mpimbano mu gukwirakwiza amakuru ajyanye n’ibikorwa by’u Burusiya muri Centrafrique.
Hanasibwe izindi konti 50 zishinjwa ko zakoreshejwe mu kwibasira Guverinoma yemewe ya Libya n’abayishyigikiye, ahubwo zigashyira imbere uburyo u Burusiya bubona ibintu muri Libya na Syria.
Izindi konti zafunzwe muri Afurika ni izo muri Tanzania zigera kuri 268, “zakoreshwaga mu gukwirakwiza kuri Twitter amakuru agamije gutuma abantu batakaza icyizere, bakibasira abanyamuryango n’abashyigikiye FichuaTanzania n’uwayishinze.” Uwo ni umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu.
Izo konti ngo zanakoreshejwe mu gukora icengezamatwara rya leta rifitanye isano na #chaguamagufuli2020.
Muri Venezuela ho hasibwe konti 277 kimwe na za hashtags zagendaga zikoreshwa mu gushyigikira ibikorwa bya guverinoma n’abayobozi bayo.
Twitter yavuze ko ifite inshingano zo kurinda ikiganiro abantu bagirana kimwe n’icyizere gikwiye kubamo hagati aho, kandi ko izakomeza kubishyiramo imbaraga.
Uretse Twitter, Facebook yaje guhinduka Meta iheruka gutangaza ko yafunze konti zisaga 500 zo mu Bushinwa, kubera uburyo zakoreshwaga mu isengezamatwara ku cyorezo cya COVID-19.