Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yatangaje ko icyo gihugu kirimo gusuzuma uburyo cyakwakira abaturage bakingiriwe COVID-19 mu bindi bihugu, nyuma yo kwemeza ko bagomba gukurikiza amabwiriza yashyiriweho abantu batakingiwe na busa.
Mu minsi ishize u Bwongereza bwatangaje amabwiriza azatangira kubahirizwa ku wa 4 Ukwakira, yorohereje ingendo cyane abantu bahawe inkingo ebyiri za COVID-19 aho ziteganywa, bakingiriwe mu Bwongereza, u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu 17.
Ayo mabwiriza yanenzwe cyane kubera ko abakingiriwe ahandi nko muri Afurika, bagomba kugendera ku mabwiriza agenga abantu batakingiwe kandi inkingo bahawe zarakozwe n’inganda zimwe.
Biteganywa ko umuntu wakingiwe byuzuye nibura mu minsi 14 ishize atazongera gushyirwa mu kato k’iminsi 10, ntabwo kandi azongera gukenera igipimo cya COVID-19 cyasabwaga gufatwa mu minsi itatu mbere y’urugendo.
Azaba akeneye gusa gupimwa ku munsi wa kabiri ageze mu Bwongereza, ubundi agahita ajya mu bye nta nkomyi. Guhera mu mpera z’Ukwakira kandi icyo gipimo kizwi nka ‘polymerase chain reaction test’ (PCR) kizasimbuzwa igitanga ibisubizo byihuse kimenyerewe nka Rapid Test.
Ni mu gihe ku muntu uri mu cyiciro cy’abatarakingiwe, mbere yo kwerekeza mu Bwongereza agomba kwipimisha COVID-19 mu minsi itatu ya mbere y’urugendo.
Agomba kwitegura kujya mu kato k’iminsi 10 mu Bwongereza, agasaba kandi akishyura ibipimo bya COVID-19 bizafatwa ku munsi wa kabiri n’uwa munani.
Muri icyo gihe ariko hari amahirwe yo kuva mu kato hakiri kare binyuze mu kwishyura igipimo cyihariye cya COVID-19 gifatwa ku munsi wa gatanu w’akato, byagaragara ko ari muzima akemererwa kukavamo adategereje ya minsi 10.
U Bwongereza bwemeye gusuzuma ibindi bihugu
Mu butumwa ambasade y’u Bwongereza yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko nyuma y’uburyo bw’igerageza bwatangajwe buzahera ku bakingiriwe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi, “turimo gukora ku buryo bwo kwemera ibyemezo by’inkingo zatanzwe n’ibindi bihugu, birimo u Rwanda.”
Yakomeje iti “Ni urugendo rw’isi yose kandi ruzafata igihe, ariko duteganya kubona urutonde rw’ibyemezo byemewe rwiyongera mu byumweru n’amezi biri imbere.”
Ambasade yavuze ko yemera inkingo za AstraZeneca, Moderna, Pfizer na Johnson&Johnson zakorewe ndeste zatangiwe hirya no hino ku isi, harimo no mu Rwanda.
Ntabwo urwo rutonde ariko rugaragaraho urukingo rwa Sinopharm rwakorewe mu Bushinwa, kandi hari abaturage benshi baruhawe mu bihugu bitimo n’u Rwanda.
Hari intambwa izabanza ku Rwanda
Amahirwe ateganywa n’u Bwongereza ku bakingiwe ntabwo areba ku bantu bavuye cyangwa banyuze mu bihugu biri ku rutonde rutukura mu minsi 10 ishize, ni ukuvua ibihugu bifatwa nk’ibirimo ubwandu bwinshi.
Bo ntabwo bemerewe kujya mu Bwongereza, kereka Abongereza, abo muri Ireland cyangwa afite ibyangombwa byo guturayo, bo bagomba kurangiza akato muri hoteli zigenzurwa.
Mu mpinduka ziheruka, u Rwanda rwagumye kuri urwo rutonde nubwo rumaze gukingira abantu benshi, nyuma yo gushyirwamo mu ntangiro z’uyu mwaka.
Rwashyizweho guhera ku wa 29 Mutarama 2021, kuva icyo gihe rumaze gukingira abaturage miliyoni 1.6 bakingiwe byuzuye na miliyoni 2.1 bahawe nibura urukingo rumwe.
Mu cyumweru gishize nibwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) washyize u Rwanda, Chile na Kuwait ku rutonde rw’ibihugu bikwiye gukomorerwa mu ngendo zinjira mu bihugu biwugize, hashingiwe ku ntambwe bimaze gutera mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Hategerejwe kureba niba u Bwongereza nabwo buzavana u Rwanda kuri ruriya rutonde, nubwo butakibarizwa muri EU.
Following a pilot with the US and EU, we are working to recognise the vaccine certificates issued by other countries, including Rwanda. This is a global process and will take time, but we expect to see the list of accepted certificates grow in the coming weeks and months.
— UK in Rwanda 🇬🇧🇷🇼🇧🇮 (@UKinRwanda) September 29, 2021