Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rugiye Gutangira Gukoresha Inkingo Za Sinopharm
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Rwanda Rugiye Gutangira Gukoresha Inkingo Za Sinopharm

admin
Last updated: 12 August 2021 3:13 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangaje ko mu cyumweru gitaha u Rwanda ruzakira inkingo zisaga 200,000 za Sinopharm, ziziyongera mu zirimo gukoreshwa mu gukingira COVID-19.

Yavuze ko kuva mu byumweru bitatu bishize u Rwanda nibura buri wa Mbere rwakira inkingo 220,000 za Pfizer, zigenda zisaranganywa abaturarwanda hirya no hino mu gihugu.

Yakomeje ati “Mu kindi cyumweru kizaza hari n’izindi zizaza, kuko hari inkingo zimaze kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye zirenze izo twari tumenyereye nka Moderna, Pfizer, AstraZeneca, na Sinopharm –  ni urukingo rwakozwe n’Abashinwa – Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (WHO) wamaze kurwemeza ku buryo mu minsi iri imbere tuzakira inkingo zisaga 200,000 tuzifashisha mu gukingira.”

“Bityo rero hari icyizere, kuko urukingo nicyo gisubizo navuga kirambye ku kibazo cya COVID-19. Ziri ikuboneka, Leta yashyizemo amafaranga akwiriye kugira ngo ziboneke, turazitanga dusaranganya abazikeneye kurusha abandi mucyiciro cya mbere.” Yari kuri televiziyo y’igihugu.

WHO igaragaza ko mu igerageza ryakorewe ku bantu benshi, urukingo rwa Sinopharm basanze rushobora kurinda umuntu kugaragaza ibimenyetso bya SARS-CoV-2 – virus itera COVID-19 – ku gipimo cya 79%.

Ni ubwirinzi umuntu agira guhera ku munsi wa 14 kuzamura, uhereye igihe yaboneye urukingo rwa kabiri. Hagati y’urukingo rwa mbere n’urwa kabiri hashyirwamo intera y’iminsi 21.

Uru rukingo kandi rurinda umuntu wanduye kuremba ku gipimo cya 79%.

Minisitiri Ngamije yavuze ko abantu bakwiye kwitabira kwikingiza, kugira ngo bitazagera aho biba itegeko ko utajya ahantu runaka kubera ko utikingije, kandi atari uko inkingo zabuze.

U Rwanda rumaze iminsi rukingira abantu benshi. Haherewe ku bantu bakuru n’abakozi bo kwa muganga, ubu hagezweho abantu bose bafite guhera ku myaka 40 kuzamura.

Mu bakingirwa harimo n’abagore batwite inda irengeje amezi atatu cyangwa bonsa.

Abantu batabasha kugera ahakingirirwa nk’abakecuru, abasaza n’abafite ubundi burwayi, barimo gukingirwa basanzwe mu ngo.

 

 

 

 

 

 

TAGGED:COVID-19Dr Daniel NgamijefeaturedSinopharm
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sudan Igiye Gushyikiriza Omar al-Bashir ICC
Next Article Kagame Yakiriye Hailemariam Desalegn
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?