Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2025 7:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bazarushanwa Basketball, Volleyball, Football na Handball.
SHARE

Mu Murenge wa Masaka muri Kicukiro ahari Kaminuza yitwa East African Christian College hatangirijwe imikino izajya ihuza za Kaminuza muri gahunda bise “Rwanda Inter Universities League”.

Iryo rushanwa rizajya rihuza amashuri makuru na za kaminuza byose hamwe bigera  kuri 50 kandi imikino ine niyo abakinnyi muri ibyo bigo bazarushanwamo.

Iyo ni umupira w’amaguru, imikino y’intoki Volleyball na Basketball ndetse na Handball.

Iri rushanwa ryaraye ritangijwe, rizakinwa kugeza muri Gicurasi, 2026 kandi hagati aho hazajya hashyirwamo indi mikino buri mwaka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya siporo, Rwego Ngarambe niwe watangije iri rushanwa rizahuza intiti zizi na siporo.

Mu mboni ze, Rwego asanga imikino ya za Kaminuza iri mu rwego rwo gusigasiga no guharurira inzira abana b’Abanyarwanda bafite impano muri siporo.

Ati: “Ni igikorwa twongeye kugarura kandi kigomba gushyirwamo imbaraga zirenze icyo zahoranye. Intego ni ukubaka umushinga mugari wo kurera impano z’abana b’Abanyarwanda kugira ngo zikure kuva umwana atangiye gukina akiri muto kuzageza ubwo azaba ari umukinnyi wabigize umwuga.”

Kubera ko ari intego ya Leta kandi igomba kumara igihe, Rwego Ngarambe yavuze ko abacuruzi n’abandi bikorera ku giti cyabo bakwiye kubishoramo amafaranga kuko byunguka.

Asanga kandi na Minisiteri y’uburezi igomba kuzabikurikiranira hafi mu rwego rwo kubungabunga izo mpano.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yabwiye abanyeshuri ko siporo n’uburezi bidatana.

Avuga ko siporo ituma umubiri ukora neza, ubwonko bukabyungukiramo maze umunyeshuri akiga neza, agafata.

Irushanwa ‘Rwanda Inter Universities League’ ryatangiye rihuza abanyeshuri bo mu mashuri makuru arenga 50 mu gihugu hose.

Mu kuritangiza, abakina Basketball, Volleyball na Football bakinnye imikino irifungura.

Ese bizatanga iki?

Minisitiri wa siporo Nelly Mukazayire yavuze kenshi ko bikwiye ko abakinnyi b’ejo hazaza batangira gutegurwa kare kandi bigatangirira mu mashuri abanza.

Avuga ko kubategura hakiri kare, bizatuma bakurana urukundo n’ubumenyi byo gukina kinyamwuga bikazafasha igihugu kubona abakinnyi beza batsinda, igihugu kikunguka nabo badasigaye.

Gusa ibi si ibintu bihita byikora.

Kwigisha abana imikino bizasaba ko baba bariye neza, bataha mu ngo zitarimo rwaserera kandi bafite ibibuga n’abarimu ba siporo bahagije kandi babihugukiwe.

Gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri ni ingenzi kandi itanga umusaruro cyanecyane ugaragarira mu kuba abana batsinda amasomo kandi abari barataye ishuri ubu bakaba bararigarutsemo.

Ubwinshi bw’abo bana bwatumye hakenerwa ibyumba byinshi by’amashuri none ikibazo cyavutse ni icy’abarimu ‘bahagije’ bo kubigisha.

Si amasomo asanzwe gusa bazakenera kwiga, ahubwo na siporo bizaba uko kandi nayo yigishwa n’uwayize kuko kumenya gutera umupira ubwabyo bidahagije.

Niba gahunda ari ukwigisha abana siporo iyo ari yo yose, ku rundi ruhande, bigomba kugendana n’uko amashuri agira ibibuga by’imikino inyuranye

Imbogamizi ziri muri iyi ngingo ni iz’uko mu kubuka ibyo bibuga, hagomba kubaho igenamigambi ry’uko bizagenda kandi hakaba hasanzweho ubutaka bwagenewe kubakwamo ibibuga ku mashuri.

Hakwiye kuzarebwa niba ibigo by’amashuri byegeranye byahabwa ikibuga cy’umukino runaka cyo kwitorezamo no gukiniramo amarushanwa, bigakorwa mu rwego rwo kurondereza ubutaka kandi hagakurikizwa igishushanyo mbonera cy’ubutaka mu Rwanda.

Uko abana bazazamuka bava mu mashuri abanza bajya mu yisumbuye naza Kaminuza ni ko hazakomeza gukenerwa ibindi bibuga byiza kurushaho no kureba niba hari n’abarimu batoza abakinnyi bageze kuri urwo rwego.

Minisiteri ya Siporo kandi ifite inshingano yahawe na Perezida Paul Kagame y’uko siporo idashingiye gusa k’uguteza imbere impano, ahubwo ikwiye no kuba isoko y’amikoro.

Hashize amezi 11, Perezida Kagame abwiye aba bayobozi ubwo barahiriraga inshingano nshya ko burya igihugu kitagira amikoro ahagije, bityo ko Minisiteri ya siporo nayo ikwiye kuba isoko y’andi mikoro.

Kuri siporo by’umwihariko, Kagame yagize ati: “ Siporo n’ubundi mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro. Ubu siporo ni business. Ni business ishingiye kuri talent[impano]mu Banyarwanda cyangwa se mu bandi ahandi. Iyo talent rero hari uburyo icuruzwa, hari uburyo ivamo amikoro. Niyo ntego yacu.”

Uyu mukoro Perezida Kagame yahaye Mukazayire na Rwego urakomeye kuko usaba gutegura abantu bose barebwa na siporo kandi nabo bakumva neza uburemere bwawo n’ibyo bakora ngo bawushyire mu bikorwa.

Urugendo ni rurerure!

TAGGED:featuredIgihuguIkipeIrereIrushanwaKaminuzaRwego
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo
Next Article Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

You Might Also Like

Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?