Mu Murenge wa Masaka muri Kicukiro ahari Kaminuza yitwa East African Christian College hatangirijwe imikino izajya ihuza za Kaminuza muri gahunda bise “Rwanda Inter Universities League”.
Iryo rushanwa rizajya rihuza amashuri makuru na za kaminuza byose hamwe bigera kuri 50 kandi imikino ine niyo abakinnyi muri ibyo bigo bazarushanwamo.
Iyo ni umupira w’amaguru, imikino y’intoki Volleyball na Basketball ndetse na Handball.
Iri rushanwa ryaraye ritangijwe, rizakinwa kugeza muri Gicurasi, 2026 kandi hagati aho hazajya hashyirwamo indi mikino buri mwaka.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya siporo, Rwego Ngarambe niwe watangije iri rushanwa rizahuza intiti zizi na siporo.
Mu mboni ze, Rwego asanga imikino ya za Kaminuza iri mu rwego rwo gusigasiga no guharurira inzira abana b’Abanyarwanda bafite impano muri siporo.
Ati: “Ni igikorwa twongeye kugarura kandi kigomba gushyirwamo imbaraga zirenze icyo zahoranye. Intego ni ukubaka umushinga mugari wo kurera impano z’abana b’Abanyarwanda kugira ngo zikure kuva umwana atangiye gukina akiri muto kuzageza ubwo azaba ari umukinnyi wabigize umwuga.”
Kubera ko ari intego ya Leta kandi igomba kumara igihe, Rwego Ngarambe yavuze ko abacuruzi n’abandi bikorera ku giti cyabo bakwiye kubishoramo amafaranga kuko byunguka.
Asanga kandi na Minisiteri y’uburezi igomba kuzabikurikiranira hafi mu rwego rwo kubungabunga izo mpano.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yabwiye abanyeshuri ko siporo n’uburezi bidatana.
Avuga ko siporo ituma umubiri ukora neza, ubwonko bukabyungukiramo maze umunyeshuri akiga neza, agafata.
Irushanwa ‘Rwanda Inter Universities League’ ryatangiye rihuza abanyeshuri bo mu mashuri makuru arenga 50 mu gihugu hose.
Mu kuritangiza, abakina Basketball, Volleyball na Football bakinnye imikino irifungura.
Ese bizatanga iki?
Minisitiri wa siporo Nelly Mukazayire yavuze kenshi ko bikwiye ko abakinnyi b’ejo hazaza batangira gutegurwa kare kandi bigatangirira mu mashuri abanza.
Avuga ko kubategura hakiri kare, bizatuma bakurana urukundo n’ubumenyi byo gukina kinyamwuga bikazafasha igihugu kubona abakinnyi beza batsinda, igihugu kikunguka nabo badasigaye.
Gusa ibi si ibintu bihita byikora.
Kwigisha abana imikino bizasaba ko baba bariye neza, bataha mu ngo zitarimo rwaserera kandi bafite ibibuga n’abarimu ba siporo bahagije kandi babihugukiwe.
Gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri ni ingenzi kandi itanga umusaruro cyanecyane ugaragarira mu kuba abana batsinda amasomo kandi abari barataye ishuri ubu bakaba bararigarutsemo.
Ubwinshi bw’abo bana bwatumye hakenerwa ibyumba byinshi by’amashuri none ikibazo cyavutse ni icy’abarimu ‘bahagije’ bo kubigisha.
Si amasomo asanzwe gusa bazakenera kwiga, ahubwo na siporo bizaba uko kandi nayo yigishwa n’uwayize kuko kumenya gutera umupira ubwabyo bidahagije.
Niba gahunda ari ukwigisha abana siporo iyo ari yo yose, ku rundi ruhande, bigomba kugendana n’uko amashuri agira ibibuga by’imikino inyuranye
Imbogamizi ziri muri iyi ngingo ni iz’uko mu kubuka ibyo bibuga, hagomba kubaho igenamigambi ry’uko bizagenda kandi hakaba hasanzweho ubutaka bwagenewe kubakwamo ibibuga ku mashuri.
Hakwiye kuzarebwa niba ibigo by’amashuri byegeranye byahabwa ikibuga cy’umukino runaka cyo kwitorezamo no gukiniramo amarushanwa, bigakorwa mu rwego rwo kurondereza ubutaka kandi hagakurikizwa igishushanyo mbonera cy’ubutaka mu Rwanda.
Uko abana bazazamuka bava mu mashuri abanza bajya mu yisumbuye naza Kaminuza ni ko hazakomeza gukenerwa ibindi bibuga byiza kurushaho no kureba niba hari n’abarimu batoza abakinnyi bageze kuri urwo rwego.
Minisiteri ya Siporo kandi ifite inshingano yahawe na Perezida Paul Kagame y’uko siporo idashingiye gusa k’uguteza imbere impano, ahubwo ikwiye no kuba isoko y’amikoro.
Hashize amezi 11, Perezida Kagame abwiye aba bayobozi ubwo barahiriraga inshingano nshya ko burya igihugu kitagira amikoro ahagije, bityo ko Minisiteri ya siporo nayo ikwiye kuba isoko y’andi mikoro.
Kuri siporo by’umwihariko, Kagame yagize ati: “ Siporo n’ubundi mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro. Ubu siporo ni business. Ni business ishingiye kuri talent[impano]mu Banyarwanda cyangwa se mu bandi ahandi. Iyo talent rero hari uburyo icuruzwa, hari uburyo ivamo amikoro. Niyo ntego yacu.”
Uyu mukoro Perezida Kagame yahaye Mukazayire na Rwego urakomeye kuko usaba gutegura abantu bose barebwa na siporo kandi nabo bakumva neza uburemere bwawo n’ibyo bakora ngo bawushyire mu bikorwa.
Urugendo ni rurerure!


