Abayobozi bakuru mu nzego z’ubutaberan’ubugenzacyaha mu Rwanda bari mu Mujyi wa Istambul muri Turikiya mu nama ya Polisi mpuzamahanga, Interpol.
Abo ni Minisitiri w’ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza n’Umunyamabanga mukuru wa RIB ( Rtd) Col Jeannot Ruhunga.
Inama bitabiriye ni iya 89 ikazigirwamo ingingo zirebana ngenderwaho, imitere y’umutungo wa Polisi mpuzamahanga, ububanyi n’amahanga, imikorere no gutora Inama Nkuru ya ruriya rwego.
Minisitiri Ugirashebuja na IGP Munyuza bo bari baherutse kwitabira indi nama yabereye mu Murwa mukuru wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yahuje abayobozi bakuru ba Polisi zo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Polisi zo mu Karere u Rwanda ruherereyemo zihurije mu Muryango zise Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization ( EAPCCO).
Ni umuryango w’ubufatanye wa Polisi ugamije guhanahana amakuru n’ubunararibonye hagamijwe gukumira ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu biwugize.
Yari inama ya 23, ikaba ngarukamwaka.
Umuyobozi mukuru wa Polisi mpuzamahanga, Interpol, yitwa Jürgen Stock akaba akomoka mu Budage.