Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja yasabye Polisi y’u Rwanda gukomeza gukora byinshi kuko n’u Rwanda ruri gutera imbere.
Yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 06, Ukwakira, 2021 mu nama ya mbere yagiranye n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda.
Niyo nama ya mbere yagiranye nabo kuva Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamuha kuyobora Minisiteri y’ubutabera.
Mu ijambo yabagejejeho yagize ati: “Uko igihugu kigenda gitera imbere niko Polisi y’u Rwanda isabwa byinshi”.
Polisi ifite inshingano zo guha abaturage serivisi, kubarinda no gukorana ubunyangamugayo.
Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko abakozi ba Minisiteri ayobora bazakorana na Polisi y’u Rwanda kugira ngo irusheho kuzuza neza inshingano zayo.
Ikiganiro cyahuje Minisitiri Dr Emmanuel Ugirashebuja n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda cyabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda kiri mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda n’abandi bayobozi bakuru muri Minisiteri y’ubutabera.
Tariki 17, Nzeri, 2021 nibwo Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryatangaje ko Dr Emmanuel Ugirashebuja ari we wagizwe Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta.
Yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Johnston Busingye wari uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.
Tariki 22, Nzeri, 2021 nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr Emmanuel Ugirashebuja.
Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko amufitiye icyizere cyo kuzuzuza neza inshingano ze ashingiye ku bunararibonye afite.
Hari mu muhango wabereye muri Village Urugwiro, icyo gihe hakaba hari ku wa Gatatu mu masaha ashyira igicamunsi.
Perezida Kagame yamushimiye kuba yaremeye inshingano zo gukomeza gukorera igihugu nk’umwe mu bagize Guverinoma, amwibutsa ko hari byinshi Abanyarwanda bamutegerejeho.
Yagize ati:“Ngira ngo Ugirashebuja benshi muramuzi, icyo navuga mu magambo make ni uko imirimo ashinzwe n’abo agiye kuyifitanya nabo, bose ngira ngo kubera ko buri umwe afite ubushobozi n’imyumvire y’iyo nshingano n’uburemere bw’ubutabera twifuza gukomeza kubaka, ibyo ngira ngo bizafasha kugira ngo dufatanye twese dukemure ibibazo bitandukanye.”
Perezida Kagame yabwiye abari mu cyumba cyabereye umuhango wo kurahira kwa Ugirashebuja ko Abanyarwanda bateze byinshi kuri Guverinoma na za minisiteri zitandukanye.
Ati “Mu by’ubutabera, Abanyarwanda birumvikana ko bifuza ko bagira ubutabera mu bibazo bimwe na bimwe bahura nabyo. Ndibwira rero ko nta gishya, nta kidasanzwe, ibintu birumvikana, ngira ngo Ugirashebuja aje mu kazi n’ubundi yari asanzwe afitemo uruhare cyangwa se umwuga uko yawukurikiranye waramuteguriye kuba yafata inshingano nk’izi.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko nk’uko bisanzwe, abayobozi bagomba gufatanya bagacyemura ibibazo Abanyarwanda cyangwa igihugu gihura nabyo.