Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko Igihugu Gitera Imbere Niko Polisi Isabwa Byinshi- Min Ugirashebuja
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uko Igihugu Gitera Imbere Niko Polisi Isabwa Byinshi- Min Ugirashebuja

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 October 2021 3:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja yasabye Polisi y’u Rwanda gukomeza gukora byinshi kuko n’u Rwanda ruri gutera imbere.

Yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 06, Ukwakira, 2021 mu nama ya mbere yagiranye n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda.

Niyo nama ya mbere yagiranye nabo kuva Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamuha kuyobora Minisiteri y’ubutabera.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ari kumwe na Minisitiri w’ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja

Mu ijambo yabagejejeho yagize ati: “Uko igihugu kigenda gitera imbere niko Polisi y’u Rwanda isabwa byinshi”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Polisi ifite inshingano zo guha abaturage serivisi, kubarinda no gukorana ubunyangamugayo.

Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko abakozi ba Minisiteri ayobora bazakorana na Polisi y’u Rwanda kugira ngo irusheho kuzuza neza inshingano zayo.

Ikiganiro cyahuje Minisitiri Dr Emmanuel Ugirashebuja n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda cyabereye ku kicaro gikuru  cya Polisi y’u Rwanda kiri mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda n’abandi bayobozi bakuru muri Minisiteri y’ubutabera.

Abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda baganirijwe na Minisitiri w’ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja

Tariki 17, Nzeri, 2021 nibwo Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryatangaje ko Dr Emmanuel Ugirashebuja ari we wagizwe Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta.

- Advertisement -

Yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Johnston Busingye wari uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Tariki 22, Nzeri, 2021 nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr Emmanuel Ugirashebuja.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko amufitiye icyizere cyo kuzuzuza neza inshingano ze ashingiye ku bunararibonye afite.

Hari mu muhango wabereye muri Village Urugwiro, icyo gihe hakaba hari ku wa Gatatu mu masaha ashyira igicamunsi.

Perezida Kagame yamushimiye kuba yaremeye inshingano zo gukomeza gukorera igihugu nk’umwe mu bagize Guverinoma, amwibutsa ko hari byinshi Abanyarwanda bamutegerejeho.

Yagize ati:“Ngira ngo Ugirashebuja benshi muramuzi, icyo navuga mu magambo make ni uko imirimo ashinzwe n’abo agiye kuyifitanya nabo, bose ngira ngo kubera ko buri umwe afite ubushobozi n’imyumvire y’iyo nshingano n’uburemere bw’ubutabera twifuza gukomeza kubaka, ibyo ngira ngo bizafasha kugira ngo dufatanye twese dukemure ibibazo bitandukanye.”

Perezida Kagame yabwiye abari mu cyumba cyabereye umuhango wo kurahira kwa Ugirashebuja ko Abanyarwanda bateze byinshi kuri Guverinoma na za minisiteri zitandukanye.

Ati “Mu by’ubutabera, Abanyarwanda birumvikana ko bifuza ko bagira ubutabera mu bibazo bimwe na bimwe bahura nabyo. Ndibwira rero ko nta gishya, nta kidasanzwe, ibintu birumvikana, ngira ngo Ugirashebuja aje mu kazi n’ubundi yari asanzwe afitemo uruhare cyangwa se umwuga uko yawukurikiranye waramuteguriye kuba yafata inshingano nk’izi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nk’uko bisanzwe, abayobozi bagomba gufatanya bagacyemura ibibazo Abanyarwanda cyangwa igihugu gihura nabyo.

TAGGED:featuredKagameMinisitiriPolisiUbutaberaUgirashebuja
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Google Yatangije Umushinga wa Miliyari $1 Uzahindura Ibijyanye Na Internet Muri Afurika
Next Article Imvura Ikomeye Yangije Umuhanda Kigali – Huye – Nyamagabe – Rusizi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?