Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umudipolomate Ukomeye Wo Muri Uganda Yirukanywe Muri Somalia
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umudipolomate Ukomeye Wo Muri Uganda Yirukanywe Muri Somalia

admin
Last updated: 05 November 2021 2:59 pm
admin
Share
SHARE

Guverinoma ya Somalia yirukanye ku butaka bwayo Intumwa Idasanzwe yungirije ya Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, Simon Mulongo, ishinjwa kwivanga mu bikorwa bidafitanye isano n’ubutumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, AMISOM.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Somalia kuri uyu wa 4 Ugushyingo yandikiye Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, iyimenyesha ko Mulongo atemerewe kuba ku butaka bwa Somalia.

Yakomeje iti “Ategetswe kuva muri Somalia mu minsi irindwi kubera kugira uruhare mu bikorwa bidahura n’inshingano za AMISOM na gahunda y’umutekano ya Somalia.”

Bivuze ko Mulongo ukomoka muriUganda agomba kuva muri Somalia bitarenze tariki 11 Ugushyingo.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Somalia, Mohamed Abdirizak, yaje kwandika kuri Twitter ko Guverinoma ya Somalia izakomeza guharanira ukubazwa inshingano kw’abayobozi bakuru ba AMISOM.

Yavuze ko “bakwiye kuba barangwa n’ubunyangamugayo igihe bakora inshingano zabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye cyangwa Ubumwe bwa Afurika.”

The FGS will hold accountable AMISOM personel, particularly those at the leadership level, who are expected to be beyond reproach in their integrity as they discharge their duty under the UN/AU mandate.

— Mohamed Abdirizak (@MAbdirizak) November 4, 2021

Mulongo yahawe ziriya nshingano ku wa 19 Kanama 2017.

Yirukanywe nyuma y’uko AMISOM iheruka gutegeka ko bamwe mu basirikare ba Uganda baburanishirizwa muri Somalia, bazira uruhare mu kwica abasivili barindwi baguye mu mirwano mu gace ka Golweyn, ku wa 10 Kanama 2021.

Icyemezo cyafashwe mu kwezi gushize nyuma y’iperereza ku byabaye, kigaragaza ko hashingiwe ku masezerano yasinyanye na AU, Uganda yanasabwe kwegera imiryango ya ba nyakwigendera ikabagenera impozamarira.

Byaje kwemezwa ko ibyabaye bitandukanye n’inshingano za AMISOM, bityo ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa kandi Uganda igashyiraho inteko y’abacamanza igomba kubaburanishiriza muri Somalia.

TAGGED:AmisomfeaturedSimon MulongoSomaliaUbumwe bwa AfurikaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Miliyoni 300 Frw Zigiye Guhabwa Ingo 1700 Zitunzwe n’Abagore
Next Article Perezida Kagame Yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?