Guverinoma ya Somalia yirukanye ku butaka bwayo Intumwa Idasanzwe yungirije ya Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, Simon Mulongo, ishinjwa kwivanga mu bikorwa bidafitanye isano n’ubutumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, AMISOM.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Somalia kuri uyu wa 4 Ugushyingo yandikiye Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, iyimenyesha ko Mulongo atemerewe kuba ku butaka bwa Somalia.
Yakomeje iti “Ategetswe kuva muri Somalia mu minsi irindwi kubera kugira uruhare mu bikorwa bidahura n’inshingano za AMISOM na gahunda y’umutekano ya Somalia.”
Bivuze ko Mulongo ukomoka muriUganda agomba kuva muri Somalia bitarenze tariki 11 Ugushyingo.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Somalia, Mohamed Abdirizak, yaje kwandika kuri Twitter ko Guverinoma ya Somalia izakomeza guharanira ukubazwa inshingano kw’abayobozi bakuru ba AMISOM.
Yavuze ko “bakwiye kuba barangwa n’ubunyangamugayo igihe bakora inshingano zabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye cyangwa Ubumwe bwa Afurika.”
The FGS will hold accountable AMISOM personel, particularly those at the leadership level, who are expected to be beyond reproach in their integrity as they discharge their duty under the UN/AU mandate.
— Mohamed Abdirizak (@MAbdirizak) November 4, 2021
Mulongo yahawe ziriya nshingano ku wa 19 Kanama 2017.
Yirukanywe nyuma y’uko AMISOM iheruka gutegeka ko bamwe mu basirikare ba Uganda baburanishirizwa muri Somalia, bazira uruhare mu kwica abasivili barindwi baguye mu mirwano mu gace ka Golweyn, ku wa 10 Kanama 2021.
Icyemezo cyafashwe mu kwezi gushize nyuma y’iperereza ku byabaye, kigaragaza ko hashingiwe ku masezerano yasinyanye na AU, Uganda yanasabwe kwegera imiryango ya ba nyakwigendera ikabagenera impozamarira.
Byaje kwemezwa ko ibyabaye bitandukanye n’inshingano za AMISOM, bityo ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa kandi Uganda igashyiraho inteko y’abacamanza igomba kubaburanishiriza muri Somalia.