Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi Wafunzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi Wafunzwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 November 2021 7:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abakoreshaga umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi baragirwa Inama na Polisi y’u Rwanda yo kuba bashatse undi muhanda mu gihe uyu ugitunganywa kubera ko uyu wangirikiye i Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka.

Kuri Twitter Polisi yavuze ko kwangirika k’uriya muhanda kwatewe n’imvura nyinshi yaguye muri biriya bice bituranye na Pariki ya Nyungwe.

By’umwihariko bivuze ko abashaka kujya i Rusizi baturutse i Kigali baciye muri Nyungwe bagomba kureka iyo nzira ahubwo bakaboneza ica Kamonyi, Muhanga, Ngororero, Karongi, Nyamasheke bagasesekara i Rusizi.

Itangazo rya Polisi rirasaba abagenzi bakoreshaga uriya muhanda kwihangana bagategereza ukabanza gutunganywa.

Polisi y’u Rwanda iherutse gusaba abashoferi cyangwa ba nyiri ibiziga bifite amapine ashaje ko bakora uko bashoboye bakagura amapine mashya ashobora guhangana n’ubunyereri buterwa n’imvura nyinshi iri kugwa muri uyu muhindo.

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) giherutse gutangaza ko imvura nyinshi iteganyijwe gutangira mu Cyumweru cya kabiri cya Nzeri ni ukuvuga ikizatangira ku wa Mbere tariki 06, Nzeri, 2021.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aherutse kugira abashoferi inama yo gusuzumisha ibinyabiziga byabo bakareba niba bikora neza.

Kimwe mu byo yabasabye ni ukugura amapine mashya afite amano ashobora guhangana n’ubunyereri.

CP Kabera ati:” Turakangurira abatunze ibinyabiziga kujya kubikorera isuzuma ry’ubuziranenge kugira ngo bibe bifite amapine mashya yahangana n’ubunyerere, gukoresha amatara yose cyane cyane kamenabihu( amatara maremare), gukoresha amaferi ndetse bakareba ko twa twuma duhanagura mu kirahure kiri imbere ya shoferi dukora neza.”

Imiterere y’ipine n’impamvu rikwiye kwitabwaho:

Icyo Abanyarwanda bita ‘ipine’ ni ijambo batiye ku Gifaransa ryitwa Pneu cyangwa ‘Pneumatique’.

Ni igikoresho kivanzweho icyo bita kawucu( caoutchouc) n’ibindi binyabutabire birimo soufre, ibisigazwa bya carbone, amavuta n’ibindi.

Mu ipine kandi habamo imikwege n’indi migozi y’ubudodo.

Ipine rigira ibice bitatu ariko hano reka twibande mu ncamake igice gikora ku butaka, ari cyo mu Gifaransa bita ‘Zone Sommet’

Iyi imodoka ifite amapine mazima igira uburyo igenda butandukanye n’uko ifite ipine ryatobotse cyangwa rifite amano ashaje igenda.

Ipine rikozwe kugira ngo rihuze ikinyabiziga n’ubutaka kigendaho cyangwa gihagararaho.

Tuvuze ‘gihagararaho’ kuko nk’ indege amapine yayo ntagenewe kugenda ku butaka ahubwo ni ayo kubuhagararaho mu gihe runaka nk’uko bimeze ku nzara z’igisiga zifashe ku maguru.

Ipine rero riba rifashe ku cyuma bita jante kandi rigomba kuba ririmo umwuka uhagije utuma ritabwatarara ngo ibilo by’imodoka byangize icyumba kiba mu ipine bita ‘chambre à air’.

Bitewe n’ibinyabutabire bikoze ipine, bituma rishobora gufata ku butaka( buriho cyangwa butariho kaburimbo) bityo ikinyabiziga kigashobora kuyega( to move).

Kuyega kwacyo muri ubu buryo bikirinda kwangirika kandi bikagifasha kugera kure bitakigoye.

Amano y’ipine afite akamaro kuko atuma aho rikandagiye rihashimangira bityo bikagabanya ibyago by’uko imodoka yanyerera.

Abahanga mu gukora imodoka( La méchanique automobile) bavuga ko burya hari amapine aba agomba guhindurwa bitewe n’ibihe.

Mu mpeshyi hagira amapine yahagenewe mu gihe mu itumba naho hagira amapine yahagenewe.

Ibi biterwa n’uko imihanda ishyuha cyangwa igakonja bitewe n’uko ikirere kimeze mu gihe runaka.

Birumvikana ko kaburimbo idashyuha kimwe n’umuhanda w’igitaka!

Mu gihe cy’itumba, abashoferi bagirwa inama yo guha ibinyabiziga byabo amapine afite amano n’imisusire iyafasha gushinga agahamya ku butaka bityo agahangana n’ubunyereri.

No mu mpeshyi burya amapine aba agomba guhindurwa kugira ngo niba amano yarashizeho, ahindurwe hajyeho amapine mashya afite amano magari kugira ubushyuhe bwa kaburimbo butazatuma ipine iturika.

Ikindi cya ngombwa ni ukwibuka ko amapine y’imbere ari yo asaza mbere y’amapine y’imbere.

Ariko nanone ni ngombwa cyane ko buri pine rishyirwa mu mwanya waryo, ntihabeho kuyabusanya ngo iry’iburyo rishyirwe i bumoso.

Mu magambo avunaguye, imodoka ishobora kuba ifite moteri nzima n’ibindi biyigize nabyo ari uko, ariko yaba ifite amapine atameze neza, igateza akaga nyirayo.

Itamunyereje ngo imute mu manga, ishobora kumucyerereza yanze kugenda kuko amapine yapfumutse cyangwa se kubera ko imodoka igenda ihengamye.

Izi ni zimwe mu mpamvu zituma Polisi n’abandi bazi iby’ibinyabiziga bagira abashoferi inama yo gusuzumisha no gukoresha amapine y’ibinyabiziga byabo mu buryo buhoraho.

TAGGED:featuredMuhangaNyamashekeNyungwePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyo Muri Ethiopia Biri Gufata Indi Ntera
Next Article Inyeshyamba Zagabye Igitero Ku Mujyi Wa Bukavu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?