Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umujyi wa Bujumbura Washyizeho Ibihano Bikomeye Ku Bica Amabwiriza Yo Kurwanya COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umujyi wa Bujumbura Washyizeho Ibihano Bikomeye Ku Bica Amabwiriza Yo Kurwanya COVID-19

admin
Last updated: 16 September 2021 10:06 am
admin
Share
SHARE

Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura, Commissaire de Police Jimmy Hatungimana, yatanze amabwiriza ko abaturage batubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bagomba gucibwa amande y’amafaranga 100,000 y’Amarundi (FBU), kubera urwego kimaze gufata mu gihugu.

Hatungimana yabivugiye mu nama n’abayobozi mu nzego z’ibanze, ubwo yatangazaga ko icyorezo cyafashe indi ntera, ku buryo nibura buri muntu wese mu muryango we amaze kumvamo abarwaye COVID-19.

Bityo ngo hagomba gufatwa ingamba zikomeye kandi haherewe ku bayobozi.

Ati “Icyorezo cya COVID-19 kiriho kandi kirimo kwiyongera ku rugero rudasanzwe, mumenye ko amakoraniro nk’aya, mwe mushinzwe ubuyobozi muzajya mugenzura neza ko abantu bambaye agapfukamunwa mu nama nini nk’iyi, murebe ko abantu bakarabye kenshi, murebe ko abantu batarimo guhoberana, aho muzasanga ibyo bintu bidakorwa uko, amande ni 100,000 FBU.”

Ni ukuvuga nibura hejuru ya 50,000 Frw.

Muri iyo nama nyamara abayobozi bambaye udupfukamunwa bari mbarwa, abandi turi munsi y’akananwa.

Banyuzagamo bagaseka ibyo ababwira, bakanakoma amashyi menshi.

Komiseri Hatungimana yakomeje ati “Aho twavugiye ni kera. Twebwe dukeneye abaturage batarangwamo indwara.”

Yasabye ko abayobozi bo mu Mujyi wa Bujumbura bagomba kugenzura neza niba ahantu hategerwa imodoka hari uburyo bwo gukaraba intoki, ndetse n’imbere za butike hagomba kuba hari indobo zirimo amazi meza n’isabune.

Umuntu uhinjira kandi agomba kuba yambaye agapfukamunwa.

Hatungimana yakomeje ati “Abatagafite nyine, ntibinjira.”

Yavuze ko ku masoko manini naho hagomba gushyirwa ibikoresho byo gukarabisha intoki, bizajya bishyirwamo amazi arimo umuti bemerewe na Croix Rouge nk’inkunga.

Ati “Twabonye abaterankunga baduhaye ibidobo bya litiro 20 zirenga, natwe nk’ubuyobozi bw’Umujyi tuzajya twuzuzamo amazi kuko dufite imodoka itwara amazi, igiye kujya igenda iyasukamo, hanyuma itsinda ryashyizweho Croix Rouge ikazaryigisha uburyo bavanga wa muti bashyira mu mazi.”

Mu Burundi ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera cyane, mu gihe ibikorwa byinshi byakomeje gukora birimo ibihuza abantu benshi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Thaddee Ndikumana aheruka gutangaza ko bakoze isuzuma mu banyeshuri 35,675 biga bacumbikirwa mu bigo, bigaragara ko 1026 bangana na 3% banduye COVID-19, ubu barimo kwitabwaho.

Mu barimu hari hamaze gupimwa 1418, maze 89 bangana na 6.2% basangwamo COVID-19.

Mu gihe ibihugu byinshi birimo kwifashisha inkingo za COVID-19 nk’uburyo bwo gutuma ibikorwa byose bisubukurwa mu bihe by’icyorezo, Minisitiri w’umutekano mu Burundi Gervais Ndirakobuca aheruka kuvuga ko nta mbaraga leta izashyira mu gushaka inkingo, ariko izo bazahabwamo impano izazakira.

Gusa ngo abazikingiza ntibazagire icyo babaza leta ku bizababaho nyuma.

Commissaire de Police Chef Ndirakobuca ni we muyobozi wa komite ishinzwe kurwanya COVID-19 mu Burundi, akungirizwa na Minisitiri w’Ubuzima Thaddée Ndikumana.

Ati “Mutuzanire tubike, umurundi uzumva ashaka urukingo azagenda abwire ababishinzwe bamutere urwo rukingo ku bushake bwe, ibizamubaho ntazabaze leta.”

Yavuze ko Leta itigeze ivuga ko igiye kuzana inkingo zo gukingira abarundi, ahubwo kubera ko ari umubyeyi, yemeye kwakira inkingo zizatangwa mu nkunga.

Yakomeje ati “Ushaka kuzizana wese nazizane tuzibike, ushaka kudufasha wese azane tubike, hanyuma uzashaka wese, numva ngo bajya kwikingiza za Nairobi, birirwa bagenda, uzashaka wese ntazongera kwishyura iyo tike, azajya agenda kuri minisiteri y’ubuzima bamukingire kuko tuzaba tubifite hano.”

Ndirakobuca yavuze ko uzajya abaha inkingo bazajya bazakirira ku kibuga cy’indege bakamushimira, ariko nta kintu na kimwe agomba gusaba u Burundi.

TAGGED:COVID-19featuredGervais NdirakobucaJimmy Hatungimana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Ingamba Zafatiwe Abashaka Gusura Tanzania
Next Article Abasirikare Ba Gabon Birukanywe Muri Centrafrique Bazira Gusambanya Abakobwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?