Mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’u Rwanda ya Basketball, ikipe ya REG WBBC yaguze umukinnyi wa Kepler WBBC witwa Uwimpuhwe Henriette uri mu beza iyi kipe ifite kugeza ubu.
Yayisinyiye amasezerano yo kuzayikinira mu gihe cy’imyaka ibiri, iki ikaba ingana n’iyo yari amaze akinira REG WBBC, ikipe yagizemo uruhare ngo yitware neza muri shampiyona ya 2024.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 niwe wahize abandi mu mwaka ushize w’imikino aho yatsinze amanota 476.
Bwari ubwa kabiri abikoze kuko yigeze no kuza kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2023 ubwo yatsindaga amanota 406.
Mu mwaka w’imikino wa 2021, Uwimpuhwe yahembwe nk’umukinnyi wazamuye urwego rw’mikinire kurusha abandi .
REG WBBC niyo yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka itsinze Kepler WBBC amanota 54-51 mu mukino wa Karindwi mu nyuma ya Kamarampaka.
Muri Gashyantare, tariki 06, nibwo izakina imikino ya mbere ya shampiyona, ikazakira Groupe Scolaire Gahini BBC.


