Mu gihe iyo umuntu yitabye Imana abasigaye bifatanya n’umuryango wa nyakwigendera, si ko byagenze kuri Bahati Ntwari uheruka kwicirwa muri Uganda kuko umwe mu bapolisi b’icyo gihugu yabonye urwaho rwo kuwusonga.
Taarifa yamenye ko mu gihe umuryango w’uwo musore w’imyaka 26 wari mu gahinda, kuri uyu wa 31 Kanama umwe mu bapolisi ba Uganda yabasabye miliyoni 1.2 z’ama-shilling ya Uganda ngo babashe guhabwa umurambo.
Uwo musore yishwe urw’agashinyaguro ku wa Gatandatu nijoro, anizwe, nyuma umurambo we barawutwika. Yavukaga mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umuryango we waje gushyirwaho igitutu gikomeye, uhatirwa guhitamo hagati y’ibintu bibiri: kutazongera kubona umurambo, cyangwa kwishyura amafaranga basabwe, bagahita bawutwara kandi ntibazagire ikindi kintu babaza cyerekeranye na nyakwigendera.
Kubera ko amaraso y’umuryango ari igihango gikomeye, umuryango wahisemo icya kabiri.
Raporo yakozwe na Polisi ya Uganda Taarifa yabashije kubona, ivuga ko Ntwari yapfuye bitewe n’uko umwuka wa oxygen utari ukigera mu mubiri uko bikwiye bitewe n’ibibazo byahereye mu bihaha (hypoxia due to lobar pneumonia.).
Nta rindi perereza ryakozwe ndese nta n’indi raporo izatangwa.
Umwe mu bagize uwo muryango yabwiye Taarifa ati “Banafatiriye indangamuntu ye, ubu turimo gutwara umuntu udafite ibimuranga.”
Umuryango wa Bahati uvuga ko yari asanzwe akorera muri Uganda nk’umukanishi mu gihe cy’imyaka ine. Yari afite igaraje mu mujyi wa Kampala.
Hari amakuru ko Polisi ku Cyumweru yaje guta muri yombi abantu babiri, ariko ntabwo umuryango w’uwishwe wigeze umenyeshwa iby’iryo fatwa.
Ni inkuru yiyongereye ku zindi z’ubwicanyi bukorerwa abanyarwanda muri Uganda.
Ku wa 30 Kanama 2021 ahagana saa yine n’igice z’igitondo, nibwo hishwe Theoneste Dusabimana, wari umucuruzi mu Karere ka Kabale.
Bivugwa ko abamwishe babanje kumwiba amafaranga menshi, bamutera ibyuma umubiri wose.