Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuturage Aranenga Ikigo Cy’Imiyoborere(RGB) Gutanga Serivisi Mbi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umuturage Aranenga Ikigo Cy’Imiyoborere(RGB) Gutanga Serivisi Mbi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 May 2021 4:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ndi Umunyarwanda utuye mu Karere ka Kicukiro. Mu mvugo za bamwe mu bayobozi hari ikunze kugarukwaho ivuga ngo ‘Umuturage ku isonga’. Ubyumvise utyo wumva ko hose ari ko bigenda ariko ndanenga kimwe mu bigo bya Leta gishinzwe imiyoborere.

Icyo kigo ni Rwanda Governance Board.

Nigeze gushaka gushinga Umuryango utari uwa Leta nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

Ariko ntangazwa n’uko hashize igihe kirekire(2019-2021) ntabwirwa icyabuze ngo banyemerere cyangwa bampakanire, menye uko mbyitwaramo.

Hari amakuru naje kumenya nyuma avuga ko gutinza kwiga kuri dosiye zimwe na zimwe biterwa n’uko ababishinzwe baba bashaka ko runaka yibwiriza ‘akabaha akantu.’

Twari dusanzwe twumva ikigo Transparency International Rwanda kivuga ko mu nzego z’ubuyobozi cyane ubw’ibanze habamo ruswa.

N’ubwo ntemeza mu buryo budakuka ko muri RGB barya ruswa, ariko sinabura kwibanza impamvu barangarana abaturage bene kariya kageni!

Ikibabaje ni uko ubusanzwe Umuryango wa Sosiyete Sivile uba ugamije gufasha Leta mu mishinga igamije iterambere ry’abaturage.

Ikivugwa, kandi nanjye natekereje ko gishoboka, ni uko  abantu bashinga iyi miryango baba bafite amafaranga ahagije cyangwa  se abaterankunga babaha amafaranga bikaba bivugwa ko ari byo bituma abadafite menshi dossiers zabo zibikwa, zikirengangizwa kandi  barabisabye mu buryo bukurikije amategeko.

Isuzumwa ryo kwandikisha Umuryango utari uwa Leta, amabwiriza ya RGB avuga ko iyo birangiye uwatanze idosiye asubizwa nyuma y’iminsi 60 uhereye ku munsi yaboneyeho ubutumwa ko dossier ye yakiriwe.

Nitanzeho urugero muri 2019 nibwo nujuje ibisabwa ngo nandikishe Umuryango utari uwa Leta.

Nyuma nohereje iyi ‘dossier’ binyuze ku ‘Irembo’ bampa numero yo kwishyuriraho ndabikora  mpita mpabwa ubutumwa ko dossier yanjye yakiriwe.

Nyuma y iminsi irenga icumi(+10) nakiriye ubutumwa binyuze ku ‘Irembo’ na e-mail yanjye bunsaba gukosora bimwe mubitari byuzuye neza ndabikosora nyuma ndongera ndabyohereza biranakirwa.

Kuva icyo gihe  kugeza n’ubu, iminsi iteganywa yararangiye ndategereza none tugeze muri 2021 nta butumwa ndakira bwaba ubumenyesha ko icyangombwa nagihawe cyangwa ubumenyesha ko bitakunze.

Nsanga bitari bikwiye guheza umuturage mu gihirahiro kandi yarujuje ibisabwa ngo abahwe icyemezo runaka yemerewe kwaka hakurikijwe amategeko.

Nasanze aka karengane kanjye ngomba kugacisha kuri Taarifa, abayobozi babishinzwe muri RGB wenda bazabisoma bandenganure.

Wasanga hari n’abandi duhuje ikibazo mvugiye.

Mugire amahoro!

TAGGED:LetaRGBUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article APR FC Yigaranzuye Gorilla FC Iyitsinda Ibitego 3-0
Next Article Davis D Yaririmbye Agahinda Ke Nyuma Yo Gufungurwa
2 Comments
  • KM says:
    17 May 2021 at 3:59 pm

    Natwe twarumiwe,imyaka igiye kuba itatu kuva muntangiriro za 2019.
    Ntibaduhakanira cg ngo banatubwire niba hari ibyo tutujuje ngo nibura tubimenye.

    Reply
  • John says:
    18 May 2021 at 2:18 pm

    uyu munyamakuru nawe ntacyo afashije ese yaba yarabajije RGB kuricyo kibazo?
    ese ko nta mazina agaragaramo kugirango RGB imenye ko koko aribyo ngo ikurikirane cyangwa nuguharabika gusa
    iyi nkuru ntifasha gukosora amakosa niba anarimo

    Reply

Leave a Reply to KM Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?