Abayobozi bakuru ba AFC/M23 baraye baganiriye na Filippo Grandi uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ku rwego rw’isi, batinda ku byakorwa ngo impunzi zo muri DRC zahungiye mu Rwanda n’ahandi zitahe.
Baganiriye kandi ku byakorwa ngo ibizitera guhunga bihagarare, abataha iwabo batahe neza kandi babeho mu buryo bubahesheje agaciro.
Uruhande rwa politiki rwa AFC/M23 rwari ruhagarariwe na Corneille Nangaa n’umwungiriza we witwa Bertrand Bisimwa.
Abandi bari bahari ku ruhare rw’uyu mutwe ni abagize uruhare mu biganiro hagati yawo na Repubulika ya Demukarasi ya Congo byabereye kandi bikibera i Doha mu Murwa mukuru wa Qatar.
Kuri X y’uyu mutwe wa Politiki na gisirikare hari itangazo rigira riti: “ Mu biganiro twagiranye, harimo kureba uko impunzi zahungiye imbere mu gihugu cyacu cyangwa ahandi, zataha”.
Ni itangazo ryasinywe n’Umuvugizi wawo Lawrence Kanyuka, wavuze ko impande zemeranyije ko hari ibigomba gukorwa mu bufatanye bwa bose kugira ngo gutaha kwa ziriya mpunzi kuzabe vuba kandi gukorwe neza.
Filippo Grandi( ni Umutaliyani) nawe mu rurimi rw’Igifaransa yahamije ko bemeranyije ko impunzi z’Abanyarwanda zikiri muri DRC zigomba gucyurwa kandi imyiteguro yo kubikora igeze kure.
Yunzemo ko n’impunzi z’Abanyecongo ziri mu Rwanda n’ahandi mu Karere zishaka kandi zigomba gutaha iwabo kandi ku bushake.
Avuga ko ibyo bigomba gukorwa habanje kugenzurwa niba nizitaha zizasanga iwabo hatekanye kuko n’ubundi zahunze amasasu.
Ati: “ Nizera ko mu Burasirazuba bwa DRC ibintu bizagenda neza bityo impunzi zikazatahira ahantu hatekanye. Ibyo byose twabiganiriyeho”.
Icyakora, avuga ko kugira amahoro aboneke kandi mu buryo burambye bisaba imbaraga nyinshi za dipolomasi, gusa agashima ko hari intambwe nziza iri guterwa muri uru rwego mu biganiro bibera i Doha n’i Washington.
Muri iyi mijyi hari kubera ibiganiro bishingiye ku nyandiko iganisha ku masezerano y’amahoro bise “The Washington Accord and the Doha Declaration of Principles”.
Muri bika byazo, nk’uko Grandi abivuga, handitsemo ko kugira ngo amahoro ashakwa aboneke, ari ngombwa ko n’ikibazo cy’impunzi gikemurwa birambye.
Nk’umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye yishinzwe impunzi ku isi, Filippo Grandi asaba M23 na Leta ya Kinshasa gukora ibiri mu nshingano n’ubushobozi bwabo kugira ngo impunzi z’iki gihugu zitahe nta mananiza cyangwa ‘baranyica’.
Filippo Grandi aherutse mu Rwanda yakirwa na Perezida Paul Kagame baganira uko Kigali yakorana n’Ibiro bye mu gutuma ubuzima bw’impunzi ziba mu Rwanda buba bwiza, izishatse gutaha zigataha amahoro, izihisemo kuhaguma zikubakirwa ubushobozi.
U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi n’Abanyecongo 130,000.
Nk’uko bimeze ku bindi bihugu, rutegetswe n’amasezerano mpuzamahanga kwakira abaruhungiyeho.
Ni muri urwo rwego Kagame na Grandi baganiriye uko impunzi zarushaho kurindwa, zikitabwaho binyuze mu kuzishyira mu buzima bwiza no gushaka umuti waramba watuma ubuhunzi mu Karere u Rwanda ruherereyemo budakomeza kuba karande.
Mbere yo kwakirwa na Kagame, Grandi yabanje kuganira na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi (Rtd) Major General Albert Murasira baganira ku mikoranire mu rwego rwo gutuma impunzi ziba mu Rwanda zibaho neza.