Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urujijo kuri Kaminuza Ikomokaho Icyemezo Cyafungishije Egide Igabe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Urujijo kuri Kaminuza Ikomokaho Icyemezo Cyafungishije Egide Igabe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 January 2022 4:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iyo witegereje neza usanga ibi birango bidasa
SHARE

Reka duhere kuri Kaminuza avuga ko yizeho ubwayo. Ibya Kaminuza yitwa Atlantic International University umugabo uherutse gufungwa na RIB imukurikiranyeho impapuro mpimbano zirimo impamyabumenyi ihanitse(PhD) witwa Egide Igabe yavugaga ko yizemo nabyo ubwabyo birimo urujijo.

Ni Kaminuza iherereye i Honolulu muri Leta ya Hawaii. Yashinzwe mu mwaka wa 1998.

Amakuru agaragara kuri murandasi avuga ko n’ubwo iriya Kaminuza ikorera muri Amerika ariko itigeze yemerwa n’Ikigo cy’uburezi icyo ari cyo cyose kibifitiye ububasha muri Amerika.

Gusa ngo yemewe mu Bwongereza mu Kigo cyabwo gishinzwe amashuri abanza, ayisumbuye na za Kaminuza kitwa U.K. Accreditation Service for International Schools, Colleges and Universities (ASIC), ariko iki kigo ntabwo Urwego rushinzwe uburezi muri Amerika rucyemera.

Ntiyemewe ndetse no mu bihugu nka Ghana, Nigeria na Oman, ndetse ngo hari n’ahandi henshi impamyabumenyi itanga zanzwe, zigafatwa nk’iza ‘ntakigenda’(fake).

Mu mwaka wa 2002 iriya Kaminuza yajyanywe mu nkiko iregwa kwiyita ko ari Kaminuza yemewe mu mategeko kandi atari byo.

Ikirego cyatanzwe na Leta ya Hawaii cyagiraga kiti: “ AIU ntiri kandi ntiyigeze yemerwa n’urwego urwo arirwo rwose rw’uburezi rwemewe mu burezi bw’Amerika.  Ni Kaminuza yarenze nkana ku mabwiriza agenga uburezi, ikiyitirira ko ifite uburenganzira bwo kwigisha kandi mu by’ukuri nta hantu izwi n’Urwego rushinzwe uburezi muri Amerika, United States Secretary of Education .”

Hari Twitter Handle ivugira Egide Igabe…

Mu buryo buteye urujijo, hari inkuta za Twitter zivuga ko ari iz’iriya Kaminuza ariko ugasanga ibirango byazo( logos) bidasa.

Atlantic International University hereby confirms Dr. Egide Igabe is a graduate of our PhD program. This fact is verified by the permanent records held at AIU’s Office of the Registrar.

— AIU University (@AIU_University) January 7, 2022

Urugero ni urukuta rwemeje ko ari urw’iriya Kaminuza rwasubije The New Times ko Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Atlantic International University bunyomoza ibyo RIB yatangaje, bukavuga ko Egide Igabe yabaye umunyeshuri wabo kandi ko yakoze porogaramu ya PhD, ni ukuvuga amasomo ahesha uwayahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu byo yiga.

Kuri ruriya rukuta haranditse hati: “ Atlantic International University iremeza ko  Dr. Egide Igabe yarangije amasomo ya PhD muri Kaminuza yacu. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’isuzumwa ryakozwe n’Ibiro by’iyi Kaminuza rishinzwe abanyeshuri,  AIU’s Office of the Registrar.”

N’ubwo abanditse biriya bavuga ko ari abo mu buyobozi bukuru bw’iriya Kaminuza, iyo urebye ikirango cyaje gikurikiye iriya Tweet yabo ubona ko gihabanye n’ikindi gisa nacyo cyemeza ko gihagarariye Kaminuza Atlantic International University.

Iyo ibintu bibiri bije bivuga ko bihagarariye ikintu kimwe kandi mu rwego rwemewe n’amategeko biba bisaba kwitonda mbere yo kwemeza ko iki cyangwa kiriya ari cyo kigihagarariye bidasubirwaho.

Iyo witegereje neza usanga ibi birango bidasa

Hari ikindi gisaba kwitondera:

Mwibuke ko iyi Kaminuza yashinzwe mu mwaka wa 1998.

Iyo urebye ku rukuta rwa Twitter  rw’abavuga ko bakora muri iriya Kaminuza, usanga bafiteho Tweets 138 gusa.

N’ubwo bashobora kuba ari abanebwe kuri Twitter, ariko kwemeza ko Kaminuza yo muri Amerika yashinzwe mu mwaka wa 1998 igatangira gukoresha Twitter mu mwaka wa 2010 ifite Tweets 138 gusa mu gihe Ikigo cya Twitter cyashinzwe tariki 21, Werurwe, 2006 nabyo ntibyoroshye!

Mbere ya Tweet ivuga ko inyomoza ibyo RIB yatangaje, iyaherukaga gutambuka nk’uko bigaragara kuri rukuta rw’abo, yatambutse tariki1, Kamena, 2021 ni ukuvuga ko hagiye gushira amezi atandatu n’igice.

Ikindi gitangaje ni uko n’ubwo abo muri iyi Kaminuza bigiye kuri Twitter mu mwaka wa 2010 ariko nta hantu na hamwe bigeze berekana abanyeshuri babo bishimiye ko barangije amasomo, ibyo bita Graduation Ceremony.

Kuri uyu wa 08, Mutarama, 2022 nibwo hari inkuru bacishije ku rubuga rwabo bavuga iby’umugabo witwa Jose Manuel Sanchez Ibanez wigeze guhabwa igihembo mu cy’uko yakoze imashini ifasha abantu guhumeka kandi ngo yize ararangiriza muri kiriya kigo.

Kubera ko iby’iriya Kaminuza bikemangwa, biragoye kwemera bidasubirwaho ko koko uriya mugabo yayizemo.

Ni igihembo bavuga ko yabonye, yagihawe tariki 05, Mutarama, 2011, hashize umwaka umwe kiriya kigo gitangiye gukoresha Twitter.

Iyo urebye usanga inyinshi bakoze ari ‘retweets’ na ‘replies’ kurusha ‘tweets.’

Tariki 26, Ukwakira, 2010, kuri Twitter y’abavuga ko bakora muri iriya Kaminuza hatambutse ubutumwa bwavugaga ko hari abanyeshuri bayo barangije amasomo, ko ibyishimiye kandi ko bidatinze iri bushyire amafoto yabo kuri Twitter ariko iyo ufunguye link bavuga ko bari bashyizeho ayo mafoto ntayo ubona.

Iyi tweet yizezaga abantu ko hari amafoto y’abanyeshuri barangije amasomo muri iriya Kaminuza ariko ntiyasohotse. Ikindi gitangaje ni uko habaye ‘retweet’ imwe gusa
Iyo ukanze link ngo urebe amafoto ni uko bagusubiza

RIB iti: “ Ibya Igabe bizakemurwa n’urukiko’

RIB yabwiye Taarifa ko abavuga ko Igabe yari umunyeshuri wabo bafite ibyo bashingiraho, RIB nayo ikagira ibyo yashingiyeho imufata.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo inkuru y’uko Egide Igabe yatawe muri yombi akurikiranyweho impapuro mpimbano z’uko yize akabona impamyabumenyi y’ikirenga muri Kaminuza yitwa Atlantic International University yasakaye.

Kuri Twitter RIB yatangaje ko  uriya mugabo afungiye kuri Station ya RIB ku Murenge wa Kicukiro.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu butumwa bugufi yahaye Taarifa yagize ati: “RIB ifite impamvu  zifatika zituma  Igabe Egide akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Dutegereze icyemezo cy’Urukiko.”

 Kuri  Twitter, RIB ejo yari yatangaje ko uriya mugabo imukurikiranyeho ibyaha byo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, by’umwihariko kubeshya ko afite impamyabumenyi adafite.

RIB yafunze Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y'impamyabumenyi y'icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) mu gushaka akazi muri kaminuza zitandukanye zikorera mu #Rwanda.

— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) January 7, 2022

Uru rwego ruvuga ko bigira ingaruka mbi ku burezi  mu gihugu ndetse n’abanyeshuri ntibabone ubumenyi bukwiye bityo n’umusaruro bitezweho ntuboneke.

Kiriya cyaha iyo gihamye ugikurikiranyweho ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.

TAGGED:AmerikaEgidefeaturedIgabeKaminuzaMurangiraRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Biyemeje Gufasha Abafite Ubumuga Bwo Kutumva No Kutavuga Kumenya Iby’Imyororokere
Next Article Ambasaderi Kimonyo Yagemuriye Urugo Rw’Umushinwa Ikawa
2 Comments
  • Theoeneste NDAYISENGA says:
    08 January 2022 at 9:08 pm

    Muraho, Niba Kaminuza (AIU) ifite icyemezo cyo mu bwongereza birahagije (Accreditation) kuko kaminuza isaba icyo cyemezo aho ikomoka ntabwo igisaba ahantu hose dore ko ikorera online. Bivuze ko kaminuza zo mu rwanda, HEC Rwanda niyo iziha icyemezo ntabwo zijya kwaka icyemezo muri Uganda,cg USA.

    Niyo Kaminuza yaba itari (Accredited) ntabwo biyibuza gutanga impamyabumenyi cg kwigisha kuko accredition ni igikorwa cy’ubushake (Voluntary) kaminuza ishobora gukora cyane cyane iyo ishaka ko abanyeshuri bayo bazajya gukomereza amasomo ahandi. Naho nta tegeko na rimwe ritegeka kaminuza kwaka accreditation.

    Urugero: ubu ushobora gukora amahugurwa ugahabwa certificate ukayijyana gushaka akazi, ukakabona atari uko ikigo cyaguhaye amahurwa gifite accreditation cg c kizwi ku isi hose.

    N.B: 1. Accreditation is not compulsory
    2. No accreditation doesn’t mean fake or poor education
    3. Accreditation only guarantee graduates to continue his/her education
    Ask me any question about this.

    Reply
  • Rugumya Jean de Dieu says:
    17 March 2022 at 10:19 pm

    Nshimye igitekerezo cyawe Muvandimwe Theoneste Ndayisenga, reka nkongerereho ikindi, Kaminuza zo muri USA ntizirukanyira accreditation nk’iz’ahandi kubera ko na USA ubwayo si byo ishyira imbere. Ndetse accreditation hariya itangwa ku buryo bw’ubufatanye Kaminuza zishobora kugirana ntabwo mainly ari akazi ka department ya Education ya US mu gutanga accreditation ako ni akazi k’Ibigo nka CHEA n’ibindi bifatanya. Iyi CHEA ifitanye imirakoranire na ASIC iyi na yo ikaba yemewe na ISO. Ikindi kigaragaza ko AIU izwi kandi inemewe ku buryo bw’amategeko, Ubuyobozi bwa Leta ya HAWAII butanga Apostille bwemeza ko degree itanzwe na AIU izwi na Leta, kandi igasinywaho na Lieutenant Governor, ubundi ushinzwe gusinya kuri documents zitanzwe na Leta, iyo azisinyeho aba yemeje ko icyo cyangombwa kizwi na Leta ya US. Nasomye rero iyi nyandiko ya Taarifa nsanga ibogamye cyane kandi mu by’ukuri ntibinjiye mu kumenya imiterere y’ikitwa accreditation on International Level. Dr Igabe yabazwa ibindi ariki niba AIU itanga PhD si icyaha kandi irabyemerewe ni Kaminuza izwi. Kuba Kaminuza yarakurikiranywe mu mategeko uyu munsi ikaba isinyirwa na Leta yayikurikiranye n’icyemeza ko izwi. Na ho ngo ntibaheruka kwandika kuri Twitter si ikibazo, Kaminuza, umuntu cg ikindi Kigo bahitamo uko bakoresha imbuga nkoranyambaga. Na ho kubijyanye n’amafoto ya graduation, mwajya kuri website nanjye nayabonyeho, nasanze ahubwi iyi Kaminuza nayigamo nanjye irasobanutse. Please musobanukirwe uko accreditation ikora muri US.

    Reply

Leave a Reply to Rugumya Jean de Dieu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?