Umunyabugeni wabujijwe kenshi gushushanya Intumwa y’Imana Muhammad ariko akabyanga ukomoka muri Suède witwa Lars Vilks yaguye mu mpanuka nyuma y’uko imodoka ye igonganye n’ikamyo.
Yari ari mu modoka ya Polisi kuko Leta yari yaramuhaye abapolisi bagomba kumurinda aho ari hose.
Icyemezo cyo kumuha abapolisi bamurinda cyafashwe na Guverinoma nyuma y’uko mu mwaka wa 2015, yarokotse amasasu yarashwe n’umugabo waje gufatwa nyuma.
Ni mu gitero yagabweho hashize igihe gito asohoye igishushanyo cy’Intumwa y’Imana Muhammad kandi kizira ko hagira umushushanya.
Gushushanya Intumwa y’Imana Muhammad bihanishwa igihano cy’urupfu.
Kubera ko mu Burayi haba icyo bita ‘ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo’, hari bamwe mu banyamakuru n’abanyabugeni batinyuka gushushanya Muhammad kandi kizira.
Uko gushirika ubwoba kwabo ariko hari bamwe bakuzize, baricwa, abamenyekanye cyane kurusha abandi ku isi bakaba ari abakoreraga ikinyamakuru Charlie Hebdo nyuma yo gushushanya Muhammad.
Bishwe tariki 07, Mutarama, 2015 bazize amasasu barashwe n’abavandimwe babiri b’Abisilamu bitwa Saïd na Chérif Kouachi.
Aba basore binjiye mu cyumba abanyamakuru ba Charlie Hebdo bakoreragagamo banyanyagizamo amasasu hapfa abantu 12 hakomereka abandi 11.
Hari saa tanu n’igice za mu gitondo.
Tugarutse ku byaraye bibaye kuri uriya munyabugeni wo muri Suède, ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko yari kumwe n’abapolisi babiri nyuma imodoka bari barimo irenga umuhanda isekurana n’ikamyo bose barapfa.
Umushoferi y’ikamyo yakomeretse cyane kandi imodoka ya Polisi hahiye irakongoka.
Lars Vilks w’imyaka 75 yahigishwaga uruhindu n’abayoboke ba Islam bamuziza ko yigeze gushushanya Intumwa y’Imana Muhammad iri kumwe n’imbwa yapfuye.
Icyo gihe hari mu mwaka wa 2007.
Ikinyamakuru cyo muri Suède kitwa Expressen kivuga ko Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza ryo kumenya mu by’ukuri icyateye iriya mpanuka.
Umushoferi yatabawe ajyanwa kwa muganga ariko nagarura akabaraga azahatwa ibibazo na Polisi.