Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: 20% By’Inkingo Za COVID-19 Ku Isi Zirimo Gutangwa Mu ‘Gushimangira’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

20% By’Inkingo Za COVID-19 Ku Isi Zirimo Gutangwa Mu ‘Gushimangira’

admin
Last updated: 23 December 2021 10:09 am
admin
Share
SHARE

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO), watangaje ko nibura 20% by’inkingo za COVID-19 zirimo gutangwa ku isi buri munsi ari izo gushimangira, mu gihe ibihugu byinshi bitararenza na 30% byo gukingira byuzuye.

Kugeza ubu ibihugu bike nibyo bimaze kugera ku ntego yo gukingira 40% by’abaturage, yihawe ko izagerwaho mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.

Kuri uyu wa Gatatu WHO yatangaje ko nubwo inkingo zigera kuri 20% za COVID-19 buri munsi zitangwa mu buryo bwo gushimangira izatanzwe mbere, ibihugu bikennye bikomeje kugira ikibazo cy’inkingo mu gihe uburyo ziboneka ku isi bwazamutse cyane.

Inkingo zirinda umuntu kuremba igihe yanduye, ariko ubushakashatsi bugenda bugaragaza ko nyuma y’amezi atandatu ubudahangarwa zitanga ku guhangana na virus ya SARS-CoV2 bugabanyuka, cyane cyane mu bantu bakuru.

WHO ivuga ko urebye nk’inkingo enye zirimo gutangwa cyane za BioNTech/Pfizer, Moderna, Janssen na Oxford/AstraZeneca, “ubwirinzi butangwa n’urukingo kuri COVID-19 y’igikatu bwagabanyutse ku 8% mu mezi atandatu mu byiciro byose.”

Ni mu gihe nko mu bantu barengeje imyaka 50, ubwirinzi bwagabanyutse ku 10%, mu gihe ubwirinzi ku kugaragaza ibimenyetso bya COVID-19 bwagabanyutse kuri 32%.

Nibura mu bihugu 126 hirya no hino ku isi hamaze kwemezwa itangwa ry’urukingo rushimangira, ndetse mu bisaga 120 iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

WHO ivuga ko gutanga inkingo aribwo buryo bw’ingenzi bwo guhangana na COVID-19, harimo na virus nshya yihinduranyije ya Omicron.

Gusa yakomeje iti “Gutanga urukingo rushimangira bikwiye kwita cyane ku baturage bari mu byiciro bifite ibyago byinshi byo kuzahazwa n’icyorezo n’abandi ba ngombwa hagamijwe kurengera urwego rw’ubuzima.”

“Kugeza ubu ibimenyetso bigaragaza igabanyuka riri hasi cyane ry’ubwirinzi butangwa n’urukingo iyo rumaze amezi arenga atandatu […] Igihe urukingo rushobora kurinda umuntu kuri Omicron gishobora guhindagurika kandi kiracyagenzurwa.”

Gusa yemeza ko bijyanye n’imanuka ry’ubwirinzi, bikwiye ko mu byiciro byihariye hakoreshwa urukingo rushimangira.

Ikomeza iti “Hakenewe amakuru ahagije ngo humvikane neza uruhare rw’urukingo rushimangira ku gihe ubwirinzi bw’urukingo bumara ku bijyanye no kuba umuntu yaremba no kuba yagaragaza ibimenyetso byoroheje, kwandura cyangwa gukwirakwiza uburwayi, by’umwihariko kuri virus zigenda zihinduranya.”

“Uko gahunda z’ikingira zigenda zifasha abantu kwirinda kuzahazwa n’uburwayi n’urupfu, ubwirinzi bufasha kutagaragaza ibimenyetso byoroheje no kugabanya gukwirakwiza uburwayi bigenda biba ngombwa ngo butekerezweho.”

Biteganywa ko akanama ngishwanama ka WHO kazaganira ku buryo burenzeho bwo gukoresha inkingo no gutanga inkingo z’inyongera mu nama izaba ku wa 19 Mutarama 2022.

Nibura mu Rwanda abamaze guhabwa urukingo rwa mbere ni miliyoni 7.4, abakingiwe byuzuye ni miliyoni 5.1 mu gihe abahawe urukingo rushimangira basaga ibihumbi 73.

TAGGED:COVID-19featuredInkingoWHO
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 16 Basuye Uwanduye COVID-19 Bapimwe Bane Basanganwa Ubwandu
Next Article Igitaramo Cyateguriwe Ingabo Z’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?