Raporo ivuga uko ubukene buhagaze mu Banyarwanda, itangaza ko kugeza n’ubu Abanyarwanda batunzwe n’isuka ari bo bugarijwe n’ubukene. Bangana na 42% by’abakene bose u Rwanda rufite.
Ikibazo gikomeye kandi ngo ni uko agafaranga kava mu buhinzi bakarya kose ntibagire ako bazigama.
Kutazigama bituma batabona imibereho myiza y’ejo hazaza kandi bagakomeza gushingira ubuzima bwabo ku migendekere y’ikirere.
Abakoze iyi raporo bavuga ko niba nta gikozwe, ababyeyi b’abahinzi bazakomeza kuraga abana babo ubukene, ibyo bita intergenerational poverty cycle.
Hejuru y’ubukene buterwa n’isuka yabaye karande mu miryango y’abahinzi, ikindi kibazo ni uko abiga bakomoka mu miryango y’abahinzi ari bake.
Kutiga kandi nabyo ni umuzi w’ubukene.
Ubushakashatsi bw’abahanga mu mibereho myiza basanze imiryango yiganjemo ab’igitsina gore ari yo ikennye kurusha iya ab’igitsina gabo.
Ikindi cyagaragaye ni uko 18% by’Abanyarwanda batuye mu Mijyi kandi ngo 7% by’abakene nibo baba mu mijyi abandi bangana na 93 bakaba mu cyaro..
Umujyi wa Kigali utuwe na 13% by’Abanyarwanda ukagira 5% by’abakene bose baba mu Rwanda.
Abahanga kandi basanze ikindi kintu gikomeye kigaragara mu mibereho y’Abanyarwaanda ni uko hari abava mu kiciro cy’ubukene bakazamuka bakagera mu cyiciro cy’ubukire ariko ntibagitindemo.
Ngo hari impamvu zituma hari abaturage badatinda mu bukire, ahubwo bagasubira inyuma aho bahoze cyangwa bakajya inyuma y’aho.
Ni ibyo mu Cyongereza bise “Churning”.
Icyakora iyo ‘churning’ si umwihariko w’u Rwanda kuko n’ahandi ku isi iki kibazo kirahari.
Ku byerekeye u Rwanda ibarura rusange ry’imibereho y’abaturage ryo mu mwaka wa 2014 na 2017 rigaragaza ko Abanyarwanda banganaga na 13% byavuye mu bukene, ariko bidatinze abangana na 11.7% basubira mu bukene bahozemo!
Bivuze ko batatinze muri iyo ‘mibereho myiza’.
Bimwe mu bintu bituma umuhati wo kuzamura imibereho y’Abanyarwanda udindira cyangwa ugasubira inyuma ni ibihe by’ihinga bitagenda neza , gutakaza akazi, ibiza birimo n’ibyonnyi bitubya umusaruro, gupfusha uwakoraga agahahira umuryango n’ibindi.
Umwe mu baturage bo mu Karere ka Kicukiro witwa Callixte Karangwa avuga ko ubusanzwe gahunda Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu zo kuzamura imibereho y’abaturage, ziba ari nziza.
Ikibazo gikunze kubaho, nk’uko abivuga, ni uko bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze batekinika imibare bigatuma ikenewe kugira ngo igenamigambi rikorwe neza, iza itavuga ukuri guhari.
Ati: “ Hari bamwe mu bayobozi usanga batanga raporo z’uko abaturage babayeho zikaza zitavuga ukuri, ahubwo zirimo tekiniki kugira ngo akagari cyangwa umurenge bayobora utagaragara nk’ukennye .”
Karangwa avuga ko ari ngombwa ko abakora igenabikorwa barikora nta mibare itekenitse kugira ngo hirindwe ko igenamigambi ryakorerwa ku makuru atuzuye.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iti: ‘ Nta tekinika rizongera…’
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana avuga ko muri gahunda nshya bagiye gutangiza yo mu rwego rwo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe izakumira icyuho cy’abashaka gutekinika.
Avuga ko hari amasomo bakuye mu byiciro byabanje kandi ko bayashingiyeho mu ugushyiraho ubundi buryo bwo kugenzura niba abantu bava mu kiciro kimwe bakajya mu kindi.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko muri gahunda nshya yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe , hari ikayi yabugenewe abaturage bazajya bandikirwamo uko imibereho yabo ihagaze bityo, hakarebwa intambwe batera n’uburyo yasigasirwa ntibasubire inyuma.
Abayobozi b’Intara zose z’u Rwanda, ab’uturere ndetse n’abo mu bigo bishamikiye kuri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nibo bahuye kugira ngo babwirwe uko iriya gahunda iteye ndetse n’ibyo buri rwego rusabwa gukora.