Abanyarwanda bagiye kujya biga Ikirusiya ngo kizabafashe nibaramuka bagiye gutura, gukorera cyangwa kwiga muri kiriya gihugu kinini kurusha ibindi ku isi kandi kiri mu bikomeye.
Kwigisha uru rurimi bizakorwa n’Ikigo Russkiy Mir Foundation, umuhango wo gutangiza kwigisha Ikirusiya mu Rwanda ukaba uri bube none itariki ya 16 Nyakanga 2026.
Russkiy Mir Foundation izajya itanga aya masomo binyuze mu muryango Soma Foundation Rwanda.
Umuhuzabikorwa wungirije w’iryo shuri ry’Abarusiya, Rwibutso Anitha Fifi, yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE ko abanyeshuri 18 ari bo bazatangirana na bo, biganjemo abishyurirwa amafaranga y’ishuri binyuze mu mikoranire na Ambasade y’u Burusiya mu Rwanda.
Ati: “Dufite abanyeshuri benshi bashakaga kujya mu Burusiya gukomeza amasomo ariko kutamenya Ikirusiya bikababera imbogamizi”.
Kwiga Ikirusiya bizajya bimara amezi atanu, icyiciro cyabyo cya mbere kikazarangira mu Ukuboza, 2026, abanyeshuri bazajya biga iminsi itatu mu cyumweru, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya n’igice.
Ku Munyarwanda agomba kuba asanganywe byibura dipolome y’amashuri yisumbuye cyangwa se uyiga akaba yabibangikanya.
Abazaba barangije amasomo y’icyiciro cya mbere cyo kumenya Ikirusiya, mu mwaka wa 2027 bazaba bafite ubundi buryo bwo kuba bakongera ubumenyi kuko hazatangira ikindi kisumbuyeho.
Bazajya bahabwa n’amahugurwa y’amezi abiri ku Kirusiya azajya atangirwa mu Burusiya, bashobore no kujya bakomerezayo andi masomo.
Sonatubes mu Karere ka Kicukiro niho ishuri ryigisha Ikirusiya riherereye ahakorera Umuryango Soma Foundation kandi kwiyandikisha ni ho bikorerwa cyangwa ukanyura ku rubuga rwa interineti rw’uwo muryango.
Ikirusiya kije gisanga Igishinwa kigishwa mu kigo Conficius Institute, hakiyongeraho Icyongereza, Igifaransa n’Igiswayile biri mu nteganyanyigisho y’amasomo yigishwa mu Rwanda.

