Ku munsi wa mbere w’urubanza rw’ubwicanyi bwa Tupac Shakur, abashinjacyaha bagaragaje uwahoze ari umuyobozi w’agatsiko k’abagizi ba nabi, Duane “Keffe D” Davis, nk’umuntu washakaga kwihorera mbere yo gutegura igikorwa cyo kurasa imodoka cyahitanye uyu muraperi w’ikirangirire.
Abatangabuhamya basubije inteko iburanisha i Las Vegas mu myaka hafi mirongo itatu ishize, ku ijoro Shakur yarasiweho.
Bayitekerereje ko icyo gihe udutsiko tw’abagizi ba nabi twari dufite ijambo rikomeye muri hip-hop yo mu myaka ya za 1990, kandi kutizera polisi byatumaga abantu batagira ubushake bwo gutanga amakuru—bituma uru rubanza ruba rumwe mu manza z’ubwicanyi zari zimaze igihe kirekire zitaraburanishwa mu mizi.
Davis, ufite imyaka 63, niwe aregwa kwica Shakur
Abashinjacyaha bavuga ko nubwo Davis atari we warashe isasu ryahitanye uyu muraperi wagize uruhare rukomeye mu muziki, ari we warateguye ubwo bwicanyi.
Davis ahakana ibyo aregwa akemeza ko ari umwere.
Mu ijambo ry’ibanze, abashinjacyaha bagaragaje Davis nk’umuyobozi w’itsinda ry’abantu bakoze ubwo bwicanyi, banerekana igitabo yanditse afatanyije n’abandi, aho avuga mu buryo burambuye ibyabaye mu ijoro Shakur yarasiwemo.
Umwungiriza mukuru w’umushinjacyaha w’akarere, Binu Palal, yabwiye inteko ati: “Reka tubyumve neza, Duane Davis si we wakanze buto ngo imbunda irase. Ariko ni we wateguye kurasa mu rwego rwo kwihorera kuri uwo muntu.”
Abunganira Davis bavuze ko iyo nkuru ari “ibihimbano”, bavuga ko uru rubanza rushingiye ku iperereza ryakozwe nabi mu myaka mirongo.
Davis na we yitandukanyije n’iyo nyandiko, avuga ko atari we wanditse ibice byose byacyo kandi ko hari ibice byahinduwe cyangwa byahimbwe kugira ngo igitabo kigurwe cyane.
Davis yari yambaye ikoti ry’ubururu bwijimye n’ishati n’umukandara bisa, yicaranye n’abamwunganira mu mategeko.
Abamwunganira babajije impamvu nta muntu wari warafashwe mu gihe cy’imyaka hafi 30, ndetse banabaza impamvu “nta muntu n’umwe wemeza ibyo byose”.
Umwunganizi we Michael Sanft yabajije ati: “Nyuma y’imyaka 30, ni ibihe bimenyetso mufite?”
Umutangabuhamya wa mbere
Umutangabuhamya wa mbere w’abashinjacyaha yabaye Garry Dale, wakoraga muri Polisi ya Las Vegas Metropolitan igihe Shakur yaraswaga muri Nzeri 1996.
Uwo mupolisi yasobanuye uko yari ari mu modoka y’ubutabazi yajyanye Shakur kwa muganga nyuma yo kuraswa.
Yavuze ko uyu muraperi yanze gutanga amakuru ku cyabaye cyangwa kuvuga uwamurashe.
Dale yavuze ko Shakur yamubwiye ati: “Tuzabyikemurira.”
Amakimbirane yo muri hip-hop n’udutsiko tw’abagizi ba nabi
Intandaro y’uru rubanza ni amakimbirane yo hagati y’abaraperi bo ku Nkombe y’Iburasirazuba n’abo ku Nkombe y’Iburengerazuba za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’intambara z’udutsiko twa Bloods na Crips.
Ibyo byose byamamaye cyane mu ndirimbo za rap no mu makuru yo mu myaka ya za 1990.
Polisi imaze igihe ivuga ko kutagira ubufatanye kw’abantu bari bazi ibyabaye ari byo byatumye iperereza rigera mu nzira zidafite aho zerekeza.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bari kumwe na Shakur bavuze ko abategetsi babanje kubafata nk’abakekwaho icyaha, bityo ntibakurikirane neza amakuru y’ingenzi bari bahawe.
Ku wa Mbere, abashinjacyaha basobanuriye inteko iyo mimerere, bavuga ko nta muntu washinjwe ku mugaragaro kubera kuraswa kwa Shakur kuko mu isi y’imbunda n’udutsiko “guceceka bisobanura kurokoka”.
Ariko abashinjacyaha bavuze ko Davis yavuze byinshi ku byabaye, abivuga hagati ya 1998 na 2003.
Abashinjacyaha bavuga ko Davis yateguye kurasa nyuma y’uko umwishywa we, Orlando Anderson, arwanye na Shakur i Las Vegas, hasigaye amasaha make ngo Shakur araswe.
Bavuga ko Davis yumvaga ko igitero cyagabwe ku mwishywa we kitarangirira aho”
Tupac yishwe afite imyaka 25 gusa ubwo yaraswaga nyuma y’umukino w’iteramakofe wa Mike Tyson ku itariki ya 7 Nzeri(9) 1996.
Yapfuye nyuma y’iminsi itandatu.
Abashinjacyaha bavuga ko Davis—wari warigeze kuba umuyobozi w’agatsiko ka South Side Compton Crips—yari “umuyobozi wari aho kandi wari ku kibuga” ndetse ko ari we “watumye Shakur yicwa”.
Ibyamenyekanye mu magambo y’ibanze y’impande zombi
Urubanza rw’ubwicanyi rwari rwarakonje cyane kugeza ubwo Davis ubwe atangiye gutanga amakuru mu ruhame.
Mu mwaka wa 2019, yasohoye igitabo yanditse afatanyije n’abandi. Muri icyo gitab no mu biganiro bitandukanye, Davis yavuze ko yari ari mu modoka yarashe imodoka Shakur yari arimo muri iryo joro.
Yavuze mu gitabo ko yatanze imbunda yakoreshejwe mu bwicanyi umwishywa we, Anderson, ari na we warashe uyu muraperi.
Abunganira Davis bavuze ko icyo gitabo ari igihimbano kandi ko kidakwiye gukoreshwa nk’ikimenyetso mu rubanza rw’inshinjabyaha rujyanye n’icyaha cyabaye hashize imyaka hafi 30.
Ariko umucamanza yemeje ko gishobora gukoreshwa mu rukiko.
Abunganira Davis banagaragaje ko hari raporo za polisi zaburiwe irengero, ibimenyetso bitavugwaho rumwe, ndetse n’iperereza ry’abashinzwe ubutasi ryari “rifite kubogama, ryakozwe nabi kandi rituzuye”.
Bavuze kandi ko abashinjacyaha bashingiye ku “bantu batizewe bafite amateka y’ibyaha, bashobora kuba bafite impamvu z’amafaranga, kandi bakaba baragiye batanga ubuhamya buvuguruzanya”.
Abunganira uregwa bongeyeho ko bamwe mu batangabuhamya bahinduye ibyo bavugaga uko imyaka yagiye ihita, bitewe n’amafaranga, itangazamakuru cyangwa amakuru bari bahawe n’abashinzwe iperereza.
Amagambo y’ibanze yatanzwe ku wa Mbere, nyuma y’icyumweru cyo gutoranya abagize inteko iburanisha.
Mu byumweru biri imbere, hateganyijwe kumvwa abatangabuhamya, impuguke n’abashinzwe iperereza, ndetse birashoboka ko hazanatangwamo ubuhamya bwa bamwe mu byamamare, kugira ngo basobanure ibyabaye muri iryo joro.
Abashinjacyaha bavuga ko Davis yabonye imbunda maze ategura imodoka ebyiri zari kujya ku kabyiniro i Las Vegas.
Imwe muri zo yari Cadillac y’umweru, yari itwaye abandi bagabo batatu, barimo umwishywa we Anderson.
Umucamanza Palal yabwiye inteko iburanisha ko abo bagabo bari biyemeje “kubona inzoga, bagasubira ku muhanda wa Vegas Strip bagakomeza kwishimisha”.
Ariko bari mu nzira, babonye umurongo w’imodoka, maze babonamo Shakur na Marion “Suge” Knight, umwe mu bashinze Death Row Records, bari mu modoka imwe.
Palal avuga ko ari bwo Davis n’abandi bari muri Cadillac bafashe icyemezo cyo guhindukira kugira ngo bakurikire Shakur na Knight kandi bahangane na bo.
Davis wari wicaye ku ntebe y’umugenzi, ngo yahaye Anderson imbunda, maze Anderson arasa mu modoka Shakur yarimo.
Ubuhamya bw’umutangabuhamya wari aho byabereye
Ingrid Stokes, wari uhari igihe kurasa byabaga, yabwiye urukiko ko we n’incuti ze bari batwaye imodoka bazenguruka Las Vegas muri iryo joro, mbere y’uko bahura na Knight na Shakur.
Stokes yavuze ko incuti ye yari isanzwe izi Knight, maze abasaba gukurikira imodoka yabo bakajya ku kabyiniro.
Batangiye gutwara imodoka banyura muri Las Vegas, ariko Stokes avuga ko “hari imodoka yari inyuma yacu, igerageza kubacaho.
Igihe kimwe, bageze ku itara ritukura barahagarara, maze bahinduranya umushoferi kubera impungenge bari bafite ku modoka yari ibakurikiye.
Stokes ati: “Twari twunamye, dukuramo imikandara y’imodoka, ubwo twumvaga amasasu. Ibintu byose byahindutse akaduruvayo.”
Kugeza ubu uko niko urubanza rw’uyu muraperi wakomeye kurusha abandi muri Amerika yo mu myaka ya 1990 agapfa arashwe, ruhagaze.

