Umwuzure Muri Nepal Umaze Guhitana Abantu 160, Abandi 800 Baburiwe Irengero

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read

Abatabazi bo muri Nepal(umurwa mukuru ni Khatumandu) bari gukora ubutaruhuka ngo barebe ko bakura abantu mu nkuta zabagwiriye nyuma y’uko inzu zirengewe n’amazi yatewe n’umwuzure watunguye benshi.

Ibibarafu biba ku misozi ya Himalaya ( niyo miremire kurusha indi ku isi) byarashonze birahanuka byikubita mu migezi iyituriye bituma amazi atumbagira arenga inkombe ateza umwuzure munini.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu italiki 26 Kanama(8) 2026 ku mupaka wa Nepal na Tibet, aho umwuzure ukomeye n’inkangu byahitanye nibura abantu 160, mu gihe abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero.

Ibikorwa byo gushakisha abarokotse no gutabara ababuze byakomwe mu nkokora n’imihanda yangiritse, ibyondo byinshi ndetse n’imigezi yuzuye amazi n’imyanda.

Hari n’ibice abatabazi badashobora kugeramo n’imodoka, bigatuma kajugujugu ziba ingenzi mu gutwara abatabazi no gutabara abarokotse.

Abenshi mu baburiwe irengero ni ba mukerarugendo n’abasura aka gace mu rwego rw’ubukerarugendo cyangwa amasengesho.

Aka gace ko mu misozi ya Himalaya gakurura abantu benshi bajya gutembera no gusura ahantu ndangamateka n’ahantu hatagatifu.

Amakuru yatangajwe mbere y’uko imibare ivugururwa, yavugaga ko mu baburiwe irengero harimo abantu barenga 100 baturuka mu Buhinde, 54 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 34 bo muri Australia na 33 bo mu Bwongereza, ndetse n’abandi barenga 100 bakomoka muri Nepal.

Imibare y’ababuriwe irengero iracyavugururwa uko inzego z’ubutabazi zibona amakuru mashya.

Ku ruhande rwa Tibet na ho, abayobozi bavuze ko hari abantu benshi baburiwe irengero nyuma y’uko inkangu ikomeye iguye ahakorerwa ubucuruzi ku mupaka wa Gyirong.

Amakuru mashya avuga ko ku ruhande rw’u Bushinwa hari abantu 265 baburiwe irengero, mu gihe abantu batatu bari bamaze kwemezwa ko bapfuye.

Mu bantu baburiwe irengero harimo abapolisi n’abasirikare ba Nepal ndetse n’abakozi bakoraga amashanyarazi.

Imyuzure yangije imihanda, ibiraro, inzu n’ibikorwa remezo by’amashanyarazi, bituma ibikorwa byo gutabara birushaho kugorana.

Hari abaturage bavuze ko babonye imiryango yabo itwarwa n’amazi n’ibyondo mu kanya gato.

Umwe mu barokotse yavuze ko umugabo we n’abandi bagize umuryango we batwawe n’umwuzure abareba abura icyo yakora, we n’umuhungu we baza kurokoka binyuze mu kuzamuka hejuru y’inzu.

Hari impungenge z’undi mwuzure

Abahanga mu by’ibiza baraburira ko iki kibazo kitararangira, kuko imyanda myinshi, ibyondo n’amabuye byagiye mu mugezi ushobora gutuma habaho ikindi kibazo cy’umwuzure.

Abaturage batuye hafi y’imigezi basabwe kwitonda no kwimukira ahantu hizewe mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukurikirana uko amazi agenda yiyongera.

Ntabwo ari umutingito nk’uko byaketswe mbere

Mu ntangiriro, abayobozi bakekaga ko umutingito ushobora kuba ari wo watumye inkangu igwa igafunga cyangwa igahindura inzira y’umugezi, bigakurikirwa n’umwuzure ukomeye.

Ariko nyuma y’isesengura, ikigo United States Geological Survey (USGS) cyavuze ko nta mutingito wari wabaye nk’uko byari byatangajwe mbere.

Nepal iherereye muri Aziya hafi y’Ubuhinde, Bangladesh n’Ubushinwa.

Cyavuze ko ibimenyetso by’imitingito byagaragaye byatewe n’isenyuka ry’urubura rwo ku misozi miremire (glacial collapse) hamwe n’urutare n’ibindi bisigazwa byatembye mu buryo bwihuse (debris flow), bigatera ibiza bikomeye.

Abahanga bavuga ko ubushyuhe bw’ikirere bushobora kugira uruhare mu kongera umutekano muke w’ibibarafu byo muri Himalaya.

Uko ikirere gikomeza gushyuha niko bituma ibyo bibarafu( amazi afatana kubera ubukonje akamera nk’amabuye) biypnga, bakaziyesura hasi, bagatuma hazamuka amazi menshi agasandara imusozi agateza imyuzure.

Kubera ko akenshi biba bitunguranye, bituma abantu benshi batabona uko bahunga bityo amazi akabahitana.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubushinwa, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde byagaragaje ko biteguye gufasha Nepal cyangwa ko byatangiye kohereza ubufasha.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko zizatanga inkunga ya $500,000 igenewe gufasha mu kubona aho abantu bacumbika by’agateganyo, ibikoresho by’ibanze ndetse n’amazi meza n’isuku ku baturage bahuye n’ibi biza.

Leta ya Nepal nayo yakoresheje abapolisi, abasirikare ndetse na kajugujugu mu bikorwa byo gushakisha no gutabara abarokotse.

Ariko imiterere y’imisozi, imihanda yangiritse, ibyondo byinshi n’ikirere kibi bikomeje gutuma ibikorwa bigorana.

Ibi biza byibasiye cyane uturere two mu Majyaruguru ya Nepal hafi y’umupaka wa Tibet, aho amazi n’ibyondo byatwaye imidugudu, imihanda, ibiraro n’ibindi bikorwa remezo, bikaba bishobora gutuma umubare w’abahitanywe n’ibi biza ukomeza kwiyongera.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *