Mu biro bitandukanye by’igisirikare cya Amerika no mu nzego z’ubutasi, mu minsi ishize habaye ibiganiro by’ibanga nk’uko CNN yabyanditse byibanze k’ukugabanya umubare w’abantu n’ibigo bya gisirikare n’ubutasi bisanzwe bihoraho mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibi ariko ngo byazashoboka neza mu gihe ubuyobozi bwa Trump bwaba bushoboye kurangiza amakimbirane n’intambara bihanganishije Amerika na Iran, nk’uko abantu batandatu babizi neza iki kibazo babitangaje.
Kugabanya ingabo n’ibigo biramutse bibaye, byaba ari indi ntambwe ikomeye mu buryo inzego z’umutekano w’igihugu cya Amerika zifata aka karere, nyuma y’imyaka myinshi ba Perezida batandukanye bagerageza kugabanya uruhare rwa Amerika muri aka karere ariko bikananirana kubera gutinya ko kahita kaba ahantu heza h’imitwe irwanya Washington.
Nyuma y’ibitero byo ku ya 11, Nzeri(9) 2001, Amerika yongereye ku buryo bukomeye ibigo bya gisirikare n’ubutasi bihoraho, mu rwego rwo kurwanya ibitero by’abanzi bayo bashoboraga kuva muri Iraq, Afghanistan, Syria, Iran, Yemen na Libya.
Ariko imirwano iherutse kuba hagati ya Amerika na Iran yashyize ahagaragara intege nke zikomeye z’ibikorwa remezo bya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.
Byinshi mu bigo bya Amerika byibasiwe ahanini n’ibitero bya Iran yabikoze mu rwego rwo kwihimura.
Kuva iyo ntambara yatangira mu mpera za Gashyantare, 2026, ibitero bya Iran bimaze guhitana abasirikare 18 ba Amerika.
Umubiri w’umusirikare wa mbere w’ingabo zirwanira ku butaka za Ameerika, Lt. Tyler Feehan, ndetse n’uwa Sgt. Michael Emmanuel Swinton, yagejejwe ku kibuga cy’indege cya Dover ku ya 22 Nyakanga(7), mu muhango wo kubasezeraho.
Abayobozi bagize uruhare muri ibyo biganiro bidasanzwe bo mu gisirikare no mu nzego z’ubutasi bavuze ko ubu hari ibikorwa bigamije, mu buryo bumwe, gutekereza mbere ku cyemezo Perezida Donald Trump ashobora gufata, kuko abo bayobozi bavuga ko nta ngamba zisobanutse yigeze atangaza ku bijyanye n’uko akarere kazaba kameze nyuma y’intambara.
Mu gihe cyahise, Trump yigeze kugaragaza ko ashaka kugabanya ingabo za Amerika zoherejwe mu mahanga.
Mu Burasirazuba bwo Hagati habarirwa ingabo 50,000 za Amerika zifite ibikoresho bikomeye by’intambara birimo ubwato bunini bugwaho indege ndetse n’ubundi 12 burasa za misile ziyoborerwa kuri mudasobwa za rutura.
Umwe mu bantu batanga aya makuru yavuze ko abakozi ba CIA bari barasubijwe muri Amerika mu gihe imirwano yari ikomeye cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubu batangiye kongera koherezwa muri ako karere.
Igisirikare cya Amerika kandi kiri gusuzuma uburyo bwo kongera ubwirinzi bw’abasirikare biteganyijwe ko bazaguma muri ako karere, n’iyo intambara yaba irangiye.
Muri izo gahunda harimo no kwimura bimwe mu bigo bya gisirikare bikubakirwa ibigo munsi y’ubutaka, kugira ngo birindwe ibitero bya misile n’iby’indege zitagira abapilote, nk’ibyo Iran yakoresheje mu mezi menshi y’imirwano, nk’uko abantu babiri bazi neza ibyo biganiro babitangaje.
Nubwo Pentagon imaze igihe iganira ku kwimura bimwe mu bigo bya gisirikare byo muri ako karere bikajya munsi y’ubutaka, iyo gahunda yafashe umurego mushya nyuma y’ibyumweru bya mbere by’intambara, ubwo Iran yagaragazaga uburyo ibyo bigo byoroshye kugabwaho ibitero bya drones na misile.
Umwe mu bayobozi ba Amerika yagize ati: “Intege nke zari zisanzwe zizwi, ariko Amerika ntiyigeze ibikorera mu buryo bwihutirwa.”
Abayobozi babiri bavuze ko igisirikare cyateguye uburyo butandukanye bushoboka bwo guhindura imiterere n’imikorere y’ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.
Hari abavuga ko iyi gahunda iteganyijwe mu mwaka utaha wa 2027, gusa kandi babwiye CNN ko Amerika iramutse ikuye ingabo zayo zose muri kariya gace k’isi, yaba ikoze ikosa ritazibagirana mu mateka.
CNN yandikiye Minisiteri ya Amerika y’ingabo na CIA ngo igire icyo ivuga kuri ibyo byose ariko ntiyasubijwe.
Mu myaka yabanje kugera kuri 9/11, igisirikare cya Amerika cyari cyaratangiye kongera cyane ibikorwa byacyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Guhera mu 1998, Amerika yari ifite abasirikare bagera ku 27,000 bakorera muri ako karere, umubare wari munini cyane ugereranyije n’uwari usanzwe uhari mu myaka yabanje.
Nyuma y’ibitero byo ku ya 11 Nzeri, uwo mubare wakomeje kwiyongera, cyane cyane kugira ngo Amerika ibone aho ishingira ibikorwa byayo mu ntambara yabanje muri Afghanistan, ikurikirwa n’iya Iraq, ndetse n’uruhererekane rw’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba byakomeje mu bice bitandukanye by’aka karere.
Nyuma y’imyaka ibiri gusa nyuma ya 9/11, Amerika yari ifite abasirikare bagera ku 250,000 mu Burasirazuba bwo Hagati, mu gihe cy’igitero cyo kwigarurira Iraq.
Hagati ya 2007 na 2011, umubare w’Abanyamerika bari muri ako karere warahindagurikaga, ariko ntiwigeze ugabanuka ngo ujye munsi y’abagera ku 100,000, nk’uko imibare yatangajwe ku mugaragaro ibigaragaza.
Mu 2011, Perezida Barack Obama yatangaje ko “ubukana bw’intambara buri kugabanuka” muri Afghanistan, avuga ko Amerika izatangira gukura muri ako karere abasirikare ibihumbi byinshi.
Ariko Amerika ntiyavuye burundu muri Afghanistan kugeza hashize indi myaka icumi.
Muri uwo mwaka kandi, Obama yacyuye abasirikare barwanira muri Iraq mu rwego rwo kuvana Amerika mu ntambara yari imaze gufatwa na benshi nk’aho Amerika yayitsinzwe.
Ariko nyuma yaje gutegekwa kubasubizayo nyuma y’uko bigaragaye ko ISIS yongeye kuhashinga imizi.
Muri iyo myaka yose, iterabwoba rituruka kuri Iran ryakomeje kuba ikibazo gikomeye mu bitekerezo by’abakora politiki muri Amerika, cyane cyane kubera imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Iran, yakoze ibitero byahitanye abasirikare ba Amerika muri Iraq.
Nubwo ubu abategura ibikorwa bya gisirikare bari kuganira ku buryo bwo kugabanya ingabo, nta masezerano yo kurangiza intambara hagati ya Iran na Amerika arasinywa.
Iran iracyakomeza kugaba ibitero ku birindiro n’ingabo za Amerika zoherejwe muri ako karere.
Mu cyumweru gishize, Iran yagabye ibitero ku birindiro bya Amerika muri Jordan no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gihe impande zombi zari zongeye kurasana bwa mbere nyuma y’igihe cy’ukwezi.
Harabura iminsi mike ngo Amerika yibuke ibitero Al Qaida yayigabyeho ikoresheje indege zisenyuye ku miturirwa yitwa Word Trade Center zikica ababarirwa mu gihumbi.
Intambara yo kurwanya iterabwoba yakurikiyeho n’ubu iracyakomeje kandi yagize uruhare runini mu bibera mu isi kuva icyo gihe kugeza n’ubu.

