Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abacuruzi B’I Muhanga Baravugwaho Umwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abacuruzi B’I Muhanga Baravugwaho Umwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 November 2022 10:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abitabiriye Inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, abikorera ku giti cyabo n’abarebwa n’imibereho myiza y’abaturage, banenze ko hari benshi mu bacururiza mu Mujyi wa Muhanga bagira umwanda.

Ni umwanda bavuga ko uva mu gikari ukagera ku irembo.

Hejuru y’umwanda kandi harimo no kutakira ababagana mu rukundo n’urugwiro bikwiye umukiliya.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko kuba batanga  serivisi mbi  n’umwanda uboneka mu nyubako z’abatuye uriya Mujyi mu gikari n’imbere y’amaduka yabo biteye ikimwaro.

Yavuze ko abikorera ari abantu basanzwe bajya inama, ko batagomba gukosora amakosa abavugwaho ari uko babanje guhanwa cyangwa kunengerwa mu ruhame.

Iby’isuku y’i Muhanga birakomeye k’uburyo bigoye kubona amaduka menshi akurikiranye buri duka rifite ubwiherero bwaryo.

Ngo abacuruzi bajya gutira bagenzi babo kandi ngo hari n’ubwiherero bwinshi buba bufunze.

Ikindi ni uko ahenshi mu hari ubwiherero usanga bufunze, ubufunguye nabwo ugashaka amazi ukayabura.

Umwe muri abo wanze ko amazina ye atangarizwa bagenzi bacu bakorera UMUSEKE  yagize ati: “Mu nyubako y’isoko rishya  dutanga Frw 300,000 ku kwezi gusa biratangaje kuba nta bwiherero baduha kubera ko tujya hanze bakaduca ibindi biceri.”

Perezida w’Ihuriro ry’abikorera mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvénal yemeranya n’ibivugwa ku bikorera bo muri Muhanga.

Icyakora avuga ko ari urugamba bagiye kujyamo rwo guhangana n’abavugwaho imitangire mibi ya serivisi n’umwanda.

Ati “Uwikorera wese abashije gutunganya aho akorera nta kibazo cyabaho,  kandi abatazabyuhiriza amategeko azakurikizwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline

Mu Karere ka Muhanga hari itsinda rishinzwe kugenzura isuku ryashyizweho  rihuriweho n’inzego zitandukanye harimo n’iz’umutekano.

Buri duka rizajya rigenzurwa hanyuma ritangweho raporo.

Icyakora Muhanga ifite ikibazo cy’amazi…

Mu gihe ubuyobozi bwinubira ko abacuruzi b’i Muhanga bafite umwanda, ku rundi ruhande, nabo bavuga ko aho bakuraga amazi yo gukoresha yagabanutse.

Aho ni mu cyuzi  cyahaga amazi abatuye umujyi wa Muhanga kiri mu gishanga cya Rugeramigozi.

Abatuye Umujyi wa Muhanga  bavuga ko hashize amezi atatu izuba ryinshi riva, nta mvura ifatika igwa bikaba byarakamije amazi yo muri kiriya cyuzi kandi ariyo imashini za WASAC ahanini zakururaga zikazanira amazi abatuye uriya mujyi.

Iki gishanga gihuza Umurenge wa Nyamabuye n’uwa Shyogwe yo mu Karere ka Muhanga.

Kiriya gishanga basanze amazi yaragabanutse kugeza kuri metero 10 ijya hasi.

Ibi byatumye n’abaroba batirirwa batera indobani mu mazi ahubwo  ngo amafi bayafatira imusozi.

Sematabaro Joseph uyobora WASAC muri kariya karere yavuze ko impamvu zo kugabanuka kw’ariya mazi ari imindagurikire y’ikirere.

Ati: “Iki cyuzi cyaduhaga metero kibe zigera ku bihumbi 4, ubu uruganda rwa Gihuma rubasha kwakira m3 2500.”

Ibi bituma ayo mazi make ari yo basaranganya abatuye Umujyi wa Muhanga udasiba kwaguka.

Avuga ko mu rwego rwo kuyasaranganya byabaye ngombwa ko bashyiraho gahunda y’uko abaturage bavoma amazi ahagije, ashobora kubafasha mu minsi itatu.

Sematabaro avuga ko ikindi gituma abatuye Umujyi wa Muhanga batabona amazi ari uko n’ahari abahinga umuceri bayuhiza

Abatuye Umujyi wa Muhanga bari mu ihurizo ryo kugira isuku ariko bakaba nta mazi ahagije bafite.

 

TAGGED:AmazifeaturedIsukuMuhangaUmwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Indege Ya Mbere Ya RwandAir Itwara Imizigo Gusa Yageze I Kigali
Next Article Urwego Rw’Umuvunyi Na Transparency Ku Bibazo Idatangaho Inyandiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?