Abacuruzi B’I Muhanga Baravugwaho Umwanda

Abitabiriye Inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, abikorera ku giti cyabo n’abarebwa n’imibereho myiza y’abaturage, banenze ko hari benshi mu bacururiza mu Mujyi wa Muhanga bagira umwanda.

Ni umwanda bavuga ko uva mu gikari ukagera ku irembo.

Hejuru y’umwanda kandi harimo no kutakira ababagana mu rukundo n’urugwiro bikwiye umukiliya.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko kuba batanga  serivisi mbi  n’umwanda uboneka mu nyubako z’abatuye uriya Mujyi mu gikari n’imbere y’amaduka yabo biteye ikimwaro.

- Advertisement -

Yavuze ko abikorera ari abantu basanzwe bajya inama, ko batagomba gukosora amakosa abavugwaho ari uko babanje guhanwa cyangwa kunengerwa mu ruhame.

Iby’isuku y’i Muhanga birakomeye k’uburyo bigoye kubona amaduka menshi akurikiranye buri duka rifite ubwiherero bwaryo.

Ngo abacuruzi bajya gutira bagenzi babo kandi ngo hari n’ubwiherero bwinshi buba bufunze.

Ikindi ni uko ahenshi mu hari ubwiherero usanga bufunze, ubufunguye nabwo ugashaka amazi ukayabura.

Umwe muri abo wanze ko amazina ye atangarizwa bagenzi bacu bakorera UMUSEKE  yagize ati: “Mu nyubako y’isoko rishya  dutanga Frw 300,000 ku kwezi gusa biratangaje kuba nta bwiherero baduha kubera ko tujya hanze bakaduca ibindi biceri.”

Perezida w’Ihuriro ry’abikorera mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvénal yemeranya n’ibivugwa ku bikorera bo muri Muhanga.

Icyakora avuga ko ari urugamba bagiye kujyamo rwo guhangana n’abavugwaho imitangire mibi ya serivisi n’umwanda.

Ati “Uwikorera wese abashije gutunganya aho akorera nta kibazo cyabaho,  kandi abatazabyuhiriza amategeko azakurikizwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline

Mu Karere ka Muhanga hari itsinda rishinzwe kugenzura isuku ryashyizweho  rihuriweho n’inzego zitandukanye harimo n’iz’umutekano.

Buri duka rizajya rigenzurwa hanyuma ritangweho raporo.

Icyakora Muhanga ifite ikibazo cy’amazi…

Mu gihe ubuyobozi bwinubira ko abacuruzi b’i Muhanga bafite umwanda, ku rundi ruhande, nabo bavuga ko aho bakuraga amazi yo gukoresha yagabanutse.

Aho ni mu cyuzi  cyahaga amazi abatuye umujyi wa Muhanga kiri mu gishanga cya Rugeramigozi.

Abatuye Umujyi wa Muhanga  bavuga ko hashize amezi atatu izuba ryinshi riva, nta mvura ifatika igwa bikaba byarakamije amazi yo muri kiriya cyuzi kandi ariyo imashini za WASAC ahanini zakururaga zikazanira amazi abatuye uriya mujyi.

Iki gishanga gihuza Umurenge wa Nyamabuye n’uwa Shyogwe yo mu Karere ka Muhanga.

Kiriya gishanga basanze amazi yaragabanutse kugeza kuri metero 10 ijya hasi.

Ibi byatumye n’abaroba batirirwa batera indobani mu mazi ahubwo  ngo amafi bayafatira imusozi.

Sematabaro Joseph uyobora WASAC muri kariya karere yavuze ko impamvu zo kugabanuka kw’ariya mazi ari imindagurikire y’ikirere.

Ati: “Iki cyuzi cyaduhaga metero kibe zigera ku bihumbi 4, ubu uruganda rwa Gihuma rubasha kwakira m3 2500.”

Ibi bituma ayo mazi make ari yo basaranganya abatuye Umujyi wa Muhanga udasiba kwaguka.

Avuga ko mu rwego rwo kuyasaranganya byabaye ngombwa ko bashyiraho gahunda y’uko abaturage bavoma amazi ahagije, ashobora kubafasha mu minsi itatu.

Sematabaro avuga ko ikindi gituma abatuye Umujyi wa Muhanga batabona amazi ari uko n’ahari abahinga umuceri bayuhiza

Abatuye Umujyi wa Muhanga bari mu ihurizo ryo kugira isuku ariko bakaba nta mazi ahagije bafite.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version