Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abafana Bati: ‘Ibya Rayon Sports Birayoberanye’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abafana Bati: ‘Ibya Rayon Sports Birayoberanye’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 December 2022 8:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abafana ba Rayon Sports bamwe bahimbye Gikundiro ntibishimye. Bavuga ko iby’ikipe yabo, bamwe bakunze bakiri bato ubu bakaba barabyaye, bimaze kuyoberana.

Kugeza ubu bisa nk’aho nta kipe yo ikomeye mu yandi ari mu kiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda itarayitsinda.

Musanze FC yarayitsinde, Kiyovu irayitsinda, Mukura biba uko ndetse na mukeba wayo w’ibihe byose APR FC biba uko.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu byabaye bibi kurushaho ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Gasogi United igitego 1-0.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Perezida wa Gasogi United witwa KNC yishongoye kuri Rayon Sports avuga ko ‘utaramukuyeho’ inota ‘agende yihebe.’

Mu yandi magambo, uyu mugabo yashakaga kubwira Rayon Sports ko niba iburiye amanota kuri  Gasogi United nta handi izayakura!

Icyakora haracyari kare ko uyu mugabo yivuga imyato kubera ko hakiri imikino yo kwishyura.

KNC avuga ko no mu mikino yo kwishyura nabwo azayisubira.

Gasogi United ubu iri ku  mwanya wa gatatu inganya amanota na APR FC ndetse  na Rayon Sports zose zifite amanota 28.

- Advertisement -

Ikinyuranyo kikaba ibitego buri kipe yatsinze.

Association Sportive de Kigali ( AS Kigali) yo ifite amanota 30,  iyanganya na Kiyovu Sports, ariko ikayirusha ibitego birindwi kuko ifite 14.

Abafana ba Rayon Sports bavuga ko ikibazo bafite gikomeye ari umutoza wabo witwa Haringingo Francis.

Bamushinja kudaha ‘moral’ ihagije abakinnyi kandi ngo bisa n’aho abakinnyi batakimwiyumvamo.

Uyu mutoza yaraye abwiye abanyamakuru ko hari igihe uba uri mu ikipe kandi witwara neza, ariko ukaba wahitamo kuyisezera bitewe n’imikorere mibi umutoza akoreramo.

Haringingo Francis.

Aha ni ho bamwe bahera bavuga ko uyu mutoza n’ubwo umusaruro abakunzi ba Rayon bavuga ko ari mubi, ariko nawe ashobora kuba hari byinshi bimubangamira mu kazi ke.

Bivugwa ko hari ikipe yo muri Tanzania yitegura kuzajyamo.

Hari umufana witwa Gatera wabwiye Taarifa ko hari ikindi kibazo cy’imvune z’abakinnyi.

Ku rundi ruhande, uyu mufana avuga ko hakiri amahirwe y’uko mu mikino yo kwishyura bashobora kuzisubiraho

Uko bimeze kugeza ubu, Musanze FC yatsinze Rayon 1-0, Etincelles FC iyitsinda 3-2, APR FC iyitsinda 1-0, Kiyovu FC iyitsinda 2-1, Gasogi United iyitsinda 1-0.

TAGGED:GasogiHaringingoRayon SportsUmutoza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inteko Ishinga Amategeko Y’u Rwanda Yashimye Umubano Warwo N’Ubumwe Bw’u Burayi
Next Article Abacururiza i Rusizi Biyemeje Kutazongera Kujyana Ibicuruzwa Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

APR FC Yatsinze Rayon Iyirusha Bifatika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Igiye Kongera Kumvana Imitsi Na APR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Atlético de Madrid Yinjiye Muri Visit Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

APR BBC , UGB Na Dolphin BBC Ya Uganda Yabonye Intsinzi Mu Mikino Yo Kwibuka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?