Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abafaransa Bakoze Imyigaragambyo Ikomeye Bamagana Itegeko Rikumira Abatarikingije COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abafaransa Bakoze Imyigaragambyo Ikomeye Bamagana Itegeko Rikumira Abatarikingije COVID-19

admin
Last updated: 09 January 2022 9:30 am
admin
Share
SHARE

Abantu barenga 100,000 bakoze imyigaragambyo mu Bufaransa bamagana gahunda ya leta yo kubangamira abantu batakingiwe COVID-19, nyuma y’iminsi mike ikomojweho na Perezida Emmanuel Macron ko izashyirwa mu bikorwa kugeza bemeye urukingo.

Ni umubare wikubye inshuro enye z’abitabiriye imyigaragambyo yo ku wa 18 Ukuboza, ubwo yitabirwaga n’abantu 25,500.

Iyo myigaragambyo yamagana itegeko rikomeje kunozwa, rizaba ritegeka abantu kubanza kugaragaza ko bakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye mbere yo kwemererwa kujya kurira muri za resitora, kujya mu ngendo zihuza imijyi cyangwa kwitabira ibikorwa ndangamuco.

Ku wa Kane uwo mushinga w’itegeko watowe n’umutwe w’abadepite.

Biteganywa ko rizatangira kibahirizwa ku wa 15 Mutarama 2022, nubwo umutwe wa Sena ushobora gutinza iyo tariki nuba utararitora nk’itegeko.

Minisiteri y’Umutekano yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu abantu 105,200 bitabiriye imyigaragambyo, harimo abantu 18,000 mu murwa mukuru Paris. Yaje no kubamo ubugizi bwa nabi bwasize abantu 10 batawe muri yombi, abapolisi bamwe baranakomereka.

Mu bindi bice hatawe muri yombi abantu 24, abapolisi benshi barakomereka nk’uko minisiteri y’umutekano yabitangaje.

Ubwandu bushya bwa COVID-19 mu Bufaransa bukomeje kuzamuka cyane, ku buryo kuri uyu wa Gatandatu habonetse abanduye 303,669.

Ni ibintu bikomeje gushyira igitutu ku nzego z’ubuzima, nyamara abigaragambya biganjemo abatambaye n’udupfukamunwa bavuga ko bakeneye kubwizwa ukuri kuri iki cyorezo, ndetse ko badakeneye amabwiriza akumira abantu batikingije.

Abigaragambya bavuga ko bakeneye kumenya “ukuri”
TAGGED:COVID-19featuredImyigaragambyoInkingoParisu Bufaransa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ambasaderi Kimonyo Yagemuriye Urugo Rw’Umushinwa Ikawa
Next Article Yafatanywe Litiro 185 Za Kanyanga Azivanye Muri Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?