Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abagabo Babiri Ba Uwamahoro Bapfuye Mu Mayobera, Nta Butabera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Abagabo Babiri Ba Uwamahoro Bapfuye Mu Mayobera, Nta Butabera

admin
Last updated: 24 September 2021 2:44 pm
admin
Share
SHARE

Uwamahoro Alphonsine wo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo ari mu gihirahiro cy’umugabo we avuga ko yishwe ku maherere, ntahabwe ubutabera ahubwo abakekwagaho kumwica bakaba bidegembya.

Uwo mugore w’imyaka 42 yabwiye Taarifa ko mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 3 Kanama 2021, ubwo bari baryamye, umugabo we Surwumwe Jean de Dieu yahamagawe n’uwitwa Nsengumuremyi Elie ari kumwe na Nkundabagenzi Joseph.

Uyu Nkundabagenzi bakoranaga imirimo irimo guhinga inyanya, bamuhamagara bamusaba ngo agende basangire inzoga.

Surwumwe yarasohotse agenda ubwo, mu gitondo hataha inkuru mbi ko yapfuye.

Uwamahoro ati “Umuntu ntiyagaruka, ahubwo bukeye wa wundi aba ari we utangira kuranga ngo umurambo we yawubonye mu musarane mu wundi mudugudu.”

Uwamahoro na Surwumwe bari bafitanye abana batatu, umukuru afite imyaka ine.

Si ubwa mbere ibintu nk’ibyo byari bimubayeho kuko mu myaka itandatu ishize nabwo, umugabo we wa mbere yahamagawe hanze mu buryo nka buriya, aza kwicwa.

Umuryango waje kumusaba gushyingiranwa na Surwumwe, mubyara w’umugabo wa  mbere.

Abakekwaho icyaha barafashwe, bararekurwa

Ku ikubitiro Polisi yafashe Nkundabagenzi Joseph, Nsengumuremyi Elie n’umugore witwa Mukankuringoma Claudine kuko umurambo wabonetse iruhande rw’inzu ye.

Uwamahoro avuga ko umurambo wajyanywe kuri urwo rugo mu kuyobya uburari, ngo bizakekwe ko wenda ari we uwo mugore wamwishe yagiye gusambana yo.

Umurambo ariko ngo wabonetse ufite igikomere inyuma ku mutwe, ku bisa n’aho Surwumwe yakubiswe ikintu gikomeye kuko yari yavuye amaraso menshi. Biranashoboka ko byaterwa no kugwa mu cyobo bitewe n’impamvu.

Umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro ku Kacyiru ngo usuzumwe, uhamara icyumweru n’umunsi umwe.

Icyatunguye Uwamahoro ni uko ubwo bashyikirizwaga umurambo ngo ushyingurwe, abari bafunzwe bararekuwe ndetse ngo ntiyamenyeshwa icyishe umugabo we.

Ati “Nkavuga nti ese umuntu aba afite abantu bamubyukije, bakekwaho ko baba barimwishwe, abo bafunze bagahita bafungurwa umuntu atabonye icyemezo cyo kwa muganga, kwa muganga bari bawujyaniyeyo iki?”

Impamvu z’urupfu zirakekwa

Uwamahoro akeka ko umugabo we yazize amakimbirane yagiranye na Nkundabagenzi, biturutse ku isafuriya ye ya muvero yabaga kwa nyirabukwe ikaza kuhaburira.

Icyo gihe ngo batangiye gukeka ko ari Surwumwe wayibye akayigurisha, andi makuru aza guhamya ko Nkundabagenzi ubwe yayitwaye rwihishwa, akabimugerekaho.

Uwamahoro ati “Ku wa Gatatu ya safuriya yabonetse kuri wawundi uvuga ko umugabo wanjye yayibye, noneho umugabo wanjye bamuhamagara mu gishanga ngo naze arebe ya safuriya yabonetse. Ati ‘ubwo iyo safuriya yabonetse n’amarozwari (arosoirs) yanjye n’amasorori yanjye yose byagendanye, nanjye biri buboneke.”

Byahise bibyara urubanza, ngo Nkundabagenzi ararakara.

Uwamahoro ati “Bari bafite n’ahantu bafatanyije inyanya mu murima w’umugabo wanjye, ati ‘ejo nituva gusoroma inyanya tuzagabana amafaranga yawe nari nkubikiye, ubundi twinjire no muri icyo kibazo cy’isafuriya.”

“Ibyo birangiye umugabo wanjye araza araryama. Amaze kuryama nibwo abo bantu bavuze bati ‘turabigenza dute n’iyi safuriya twagumye yuvuga ngo yarayibye ikaba ari twe ibonetseho, ubwo barahindukira baza kumubyutsa nijoro ntiyagaruka, ahubwo mu gitondo twumva ngo umurambo uri mu musarane ibunaka.”

Uyu mugore avuga ko inzego zitandukanye zabimenye, ariko ntiyabonye ubutabera.

Umugabo we yamusigiye abana bato b’impanga. Ntabwo azi gusoma cyangwa kwandika.

Umuyobozi ushinzwe Imibereho y’abaturage mu Murenge wa Gitoki, Faustin Ngendahimana, yabwiye Taarifa ko amakuru babonye ari uko Surwumwe yasanzwe mu cyobo cyacukuwe iruhande rw’ishuri, Ubugenzacyaha butangira iperereza.

Ati “Biri muri RIB, hari abantu yafashe irabatwara, bari basangiye muri uwo mugoroba. Ayo ni yo makuru duheruka, ibyo kuvuga ngo bamuvanye mu rugo twe ntabwo tubihagazeho.”

“Basangiraga bisanzwe ahantu mu rugo, baza gutandukana umwe atashye undi atashye.”

Yari ataramenya niba abantu bafunzwe bararekuwe.

Gusa igitera urujijo ni uko iryo shuri ryubatswe hejuru y’umuhanda ari naho icyobo kiri, aho Ngendahimana yakomereje.

Ati “Ntabwo yava mu nzira ngo ahite akigwamo.”

Ni ukuvuga ko mu iperereza hagombaga gusobanurwa uburyo yageze aho hantu kandi hatari inzira, mu gihe yari amaze gusangira n’abandi.

Taarifa yabonye amakuru ko bariya bantu baje gukurikiranwaho icyaha cy’Ubwicanyi buturutse ku bushake, dosiye iratunganywa ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Gusa bwaje gusanga ibigaragara muri dosiye bitabuza ko barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze, Umushinjacyaha Albert Mutaganda abyemeza ku wa 17 Kanama 2021.

Ku wa 31 Kanama 2021 yemeje ko dosiye ishyingurwa by’agateganyo, avuga ko nta bimenyetso simusiga byabonetse ku bakekwaho icyaha.

Ati “Nyuma yo gusesengura ibikubiye muri iyi dosiye, tubona nta kimenyetso kirimo simusiga cyabonetse kigaragaza uruhare abakekwa baba baragize mu rupfu rwa nyakwigendera. Mu gihe haba habonetse ibindi bimenyetso bigaragaza ukuri, dosiye ikaba yakongera igasubirwamo.”

Uwamahoro ari mu gahinda ko gupfusha abagabo babiri
TAGGED:featuredGatsiboGitokiRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amapingu, Perimi Z’Impimbano, Mudasobwa…Ibikoresho By’Abiyitiriraga Polisi
Next Article Perezida Kagame Yateguje Abasirikare Bari Muri Mozambique Akazi Kari Imbere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?