Mu gihe kiri imbere, abagenda muri Rwandair bazajya bakora urugendo bareba filimi ziri mu Kinyarwanda, bikazakora k’ubufatanye bw’iki kigo n’ikindi gitunganya filimi kitwa ZACU TV.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’ibi bigo bwahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 03, Ukwakira, 2025 bwagarutse kuri iyi mikoranire bise ko ‘yihariye’.
Fiona Mbabazi ushinzwe itumanaho muri Rwandair yatangaje ko kuba filime nyarwanda zigiye kuboneka mu ndege za Rwandair ku nshuro ya mbere bizagira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda.
Mu kiganiro gito yahaye Taarifa Rwanda, yavuze ko bizeye ko abagenzi bazarushaho kumenya ibyo mu Rwanda no kugira amatsiko yo kurushaho kurusura no kurumenya.
Ati: “Yego gushyiramo filimi z’Ikinyarwanda bizarushako gutera amatsiko abantu benshi baze gusura u Rwanda.”

Ubusanzwe mu ndege haba harimo uburyo bwo kureba filimi cyane cyane iz’Abanyamerika zakorewe muri Hollywood, uru rukaba uruganda rw’Abanyamerika rukora filimi ku rwego rw’isi.
Rukorera mu Murwa mukuru wa California witwa Los Angeles.
Abagenda muri Rwandair baba bafite uburyo bwo guhitamo ubwoko bwa filimi bareba, bakagira amahitamo yo kureba filimi z’ibikorwa bita ‘action movies’, izo gusetsa abantu n’iz’imibereho isanzwe bita classics.
Umuyobozi ushinzwe porogaramu z’ikigo ZACU Entertainment gitunganya filimi z’Ikinyarwanda witwa Cédric Pierre-Louis yatangaje ko mu myaka itatu ishize, ikigo akorera cyagize uruhare rugaragara mu gutuma abantu bidagadura.
Ubu kimaze imyaka itatu gikora.
Ati: “Muri iyi myaka itatu, dufite imibare igaragaza iterambere rya shene yacu, gusa icyo nashimangira ni uko kuva twayishinga, yabaye shene ya mbere mu zirebwa cyane mu Rwanda.”

Abihurirazo kandi n’Umuyobozi mukuru w’ikigo ZACU Entertainment witwa Misago Wilson.
Misago yatangaje ko kuba filimi z’Abanyarwanda zisanzwe ziri mu Kinyarwanda kandi zikazareberwa mu ndege za Rwandair, ari intambwe itewe mu guteza imbere uruganda nyarwanda rw’imyidagaduro.

Ati:“ Filimi na seri( filimi z’uruhererekane) zitunganyirizwa iwacu ziri kubaka izina muri Afurika kandi mu mwaka wa 2026 hari ibindi bizakorwa.”
Ubu izi filimi zirakunzwe no mu Burundi, igihugu gituwe n’abaturage bumva Ikinyarwanda byoroshye kurusha abandi ku isi.
Hagati aho, hari urundi ruhererekane rwa filimi rwiswe Red Flag rwakoze k’ubufatanye na Yves Mizero nawe ukora filimi ziri mu zikunzwe harimo na Hurts Harder ubu igezweho.
Binyuze mu mikoranire hagati y’ikigo ZACU TV n’ikindi cy’Abanyamerika kitwa NBC Universal hari gutegurwa porogaramu izafasha abantu kwishimira filimi nyarwanda zo mu ndimi z’amahanga ariko zisobanuye, iyo gahunda bise AGASONABUYE+ ikazatangira mu mwaka wa 2026.
Zizaba zisobanuye mu ijwi ry’umukobwa n’umuhungu, ikaba ari yo mpamvu byiswe AGASONABUYE+.