Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge yavuze ko Minisiteri ayoboye yateguye imfashanyigisho izafasha Abanyarwanda kwitegura kurushinga, bazajya bigishwa mu gihe cy’amezi atandatu.
Hari mu kiganiro yahaye RBA cyasobanuraga imyiteguro u Rwanda rurimo yo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umugore.
Minisitiri Bayisenge yavuze ko iriya mfashanyigisho izaba ingirakamaro mu gutegurira abashakanye kuzabana neza kandi ku nyungu z’u Rwanda muri rusange.
Inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha zemeza ko ibyaha bikorwa mu Rwanda habonekamo cyane ibiba hagati y’abashakanye.
Abasesengura imibanire y’abantu bavuga ko gushakana abantu bahubutse, bataziranye kandi bafite imitungo itangana biri mu bituma umubano wabo utaramba.
Izo mfashanyigisho za Bayisenge sinzi niba zizagira icyo zifasha urubyiruko rw’ubu rwokamwe no gukunda ifaranga
Ariko rero kwigisha ni uguhozaho, nashyireho ake wenda azajya abyibukirwaho navanwa mu nshingano