Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abagomba Gukingirwa COVID-19 Mu Rwanda Bageze Kuri Miliyoni 9
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Abagomba Gukingirwa COVID-19 Mu Rwanda Bageze Kuri Miliyoni 9

Last updated: 03 December 2021 4:07 pm
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko nyuma yo kwiyemeza gukingira COVID-19 abaturarwanda barengeje imyaka 12, abazakingirwa bageze kuri miliyoni 9 kandi bakazahabwa inkingo bitarenze umwaka utaha.

Kugeza ubu abamaze gukingirwa mu gihugu hose ni miliyoni 6.0, bangana na 46%.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Dr. Ngirente yagejeje ku Nteko ishinga amategeko – imitwe yombi – imiterere y’ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu gihugu.

Yavuze ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryasabaga ko bitarenze tariki 30 Nzeri 2021 buri gihugu kiba cyakingiye nibura 10% by’abagituye, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bike byayigezeho.

Yakomeje ati “Mu Rwanda twihaye intego yo gukingira nibura 30% by’Abanyarwanda bitarenze Ukuboza uyu mwaka na 60 % bitarenze ukuboza 2022, ariko ndagira ngo mbabwire ko n’izi twihaye nazo turi hafi kuzirenza.”

“Nyuma y’aho twiyemeje gukingira ingimbi n’abangavu bafite imyaka iri hagati ya 12-17, imibare y’abagomba gukingirwa COVID-19 mu gihugu hose yariyongereye igera kuri 69.4%, ni ukuvuga miliyoni 9 zirengaho gatoya. Aba bose bazaba bamaze gukingirwa bitarenze Ukuboza umwaka utaha, ariko dukurikije imbaraga tubishyiramo dushobora no kuzabigeraho mbere yaho.”

Mbere intego yari ugukingirwa miliyoni nibura 7.8.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ubu mu Rwanda harimo gukoreshwa inkingo umunani za COVID-19, kugeza ku wa 2 Ukuboza 2021 rukaba rwari rumaze kwakira inkingo miliyoni 12.9.

Yakomeje ati “Izo nkingo zishobora gukingira abaturage basaga miliyoni 6 hatabariwemo urukingo rushimangira iyo bibaye ngombwa, kandi tukaba twaratangiye kurutanga.”

Abamaze gukingirwa

Urebye nk’imiterere y’ikingira mu Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko bijyanye n’abaturage bahabarurirwa urebye nk’abafite imyaka 18 kuzamura “twamaze gukingira 100%.”

Yakomeje ati “Mu Mujyi wa Kigali kandi uhereye ku bafite imyaka 12 kuzamura, ni ukuvuga abangana na 869,000, ni ukuvuga hafi 49% bamaze guhabwa doze zombi, abamaze guhabwa nibura doze ya mbere ni miliyoni imwe irengaho gatoya.”

Ni mu gihe mu Ntara enye z’igihugu, guhera ku myaka 12 kuzamura abangana na miliyoni 2.7, ni ukuvuga 34% bamaze nabo guhabwa doze zombi z’urukingo, mu gihe abahawe urukingo rwa mbere barenga miliyoni 5.

Yakomeje ati “Impamvu yatumye hihutishwa ikingira mu Mujyi wa Kigali ku ikubitiro kurusha izindi ntara, ni uko icyorezo ariho cyari cyiganje ndetse ari naho cyatangiriraga mbere y’uko gikwirakwira mu ntara, bityo kikanakwirakwira ku buryo bworoshye mu gihe Umujyi wa Kigali udakingiye, bitewe n’uburyo abantu binjira mu muyi wa Kigali bavuye mu ntara ndetse banasohokamo.”

“Ikindi cyarebweho ni imirimo myinshi ikorerwa mu Mujyi wa Kigali kandi ifatiye runini ubukungu bw’igihugu cyacu, aho Kigali yiharira hafi 50% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), bityo kugira ngo iyo mirimo ikomeze byasabaga gukingira vuba Abanyarwanda bakorera ubucuruzi bwabo muri Kigali.”

Mu gukingira mu Ntara nabwo ngo hibanzwe ku turere duhana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi kandi bifite imipaka yambuka.

Uko inkingo zigenda ziboneka ngo ni nako bigera ahandi.

Dr Ngirente yakomeje ati “Gukingira umubare munini w’Abanyarwanda kandi bizadufasha no guhangana n’ubwoko bushya bwa COVID bumaze kugenda bugaragara, uko igenda yihinduranya.”

“Ubu bwoko bwemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ntiburagaragara mu Rwanda, ariko ibyo bisobanuye ko nubwo butarahagaraga, tugomba gufata ingamba zikarishye ngo butanahagera.”

 

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abadepite n’abasenateri

 

 

 

TAGGED:COVID-19Dr Edouard NgirentefeaturedMInisitiri w'INtebe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Twitter Yafunze Konti Zakoreshwaga Mu Icengezamatwara Rya Perezida Museveni
Next Article UNICEF Ishima Uko U Rwanda Rufasha Abana Bafite Ubumuga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?