Abakada bakuru b’Umuryango FPR-Inkotanyi bagera kuri 800 bateraniye ku Intare Arena ngo baganire ku bigaragara muri iki gihe ko bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni inteko yihariye iteranye nyuma y’igihe gito ubunyamabanga bukuru bw’uyu Muryango bwamaganye ikiswe ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’.
Itangazo ricyamagana ryavugaga ko bidakwiye ko hari bamwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakora ikintu icyo ari cyo cyose cyagaragaramo amacakubiri.
Inama yahuje Abakada 800 ba FPR-Inkotanyi iraza gufatirwamo imyanzuro ihamye igamije gukomeza guteza imbere Ubumwe b’Abanyarwanda.
Taliki 18, Nyakanga, 2023 nibwo rya tangazo ryavuzwe haruguru ryasohotse ryamagana abanyamuryango baherutse gukora icyo bise ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’ cyabereye muri Musanze.
Havugwamo ko ikintu nka kiriya gishobora kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ibi byiswe ibirori byabaye taliki 09, Nyakanga, 2023 bibera mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.
Umuryango FPR Inkotanyi uvuga ko abanyamuryango bawo bose bagomba kuzirikana Ubumwe buranga Abanyarwanda muri rusange n’abanyamuryango FPR Inkotanyi by’umwihariko bagaharanira ko budahungabana.
Uyu muryango uvuga ko imitekerereze, imigirire n’imyitwarire nk’iyo bigomba guhinduka abanyamuryango babigizemo uruhare.
Ikindi abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bibukijwe muri iryo tangazo ni uko ntawe muri bo ukwiye kumenya cyangwa kubona igishaka kuzana amacakubiri muri bo ngo aceceke.
Kubikora ngo bihabanye n’imigirire iboneye y’umunyamuryango.
Amafoto@FPR-Inkotanyi